Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 2


Igice cya 2

Ubugome n’amahano byiyongera mu bantu—Abanefi n’Abalamani bifatanya kugira ngo birwaneho ku basahuzi ba Gadiyantoni—Abalamani bahindukiye bagira uruhu rukeye kandi bitwa Abanefi. Ahagana 5–16 N.K.

1 Kandi habayeho ko bityo umwaka wa mirongo cyenda na gatanu nawo wahise, nuko abantu batangira kwibagirwa ibyo bimenyetso n’ibitangaza bari barumvise, maze batangira gahoro gahoro kutumirwa ku kimenyetso cyangwa igitangaza cy’ijuru, ku buryo batangiye kugira imitima inangiye, kandi bahuma mu mitekerereze yabo, kandi batangiye kutemera ibyo bari barumvise byose kandi babonye—

2 Batekereza ikintu kimwe cy’impfabusa mu mitima yabo, ko byakozwe n’abantu n’ububasha bwa sekibi, kugira ngo ayobye kandi yongere ahende imitima y’abantu, ku buryo inyigisho ya Kristo yari ikintu cy’ubupfafa n’impfabusa.

3 Kandi habayeho ko abantu batangiye gukomera mu bugome n’amahano; kandi ntibemeye ko hazongera gutangwa ukundi ibimenyetso ibyo aribyo byose n’ibitangaza; kandi Satani yaciye hirya no hino, ayobya imitima y’abantu, abagerageza kandi abatera kuzakora ubugome bukomeye mu gihugu.

4 Kandi uko niko umwaka wa mirongo cyenda na gatandatu wahise; ndetse n’umwaka wa mirongo cyenda na karindwi; ndetse n’umwaka wa mirongo cyenda n’umunani, ndetse n’umwaka wa mirongo cyenda n’icyenda,

5 Ndetse imyaka ijana yarahise uhereye mu minsi ya Mosaya, wari umwami ku bantu b’Abanefi.

6 Kandi imyaka magana atandatu n’icyenda yari yarahise kuva Lehi avuye i Yerusalemu.

7 Kandi imyaka icyenda yari yarahise uhereye igihe ubwo ikimenyetso cyatangwaga, cyari cyavuzwe n’abahanuzi, ko Kristo agomba kuza mu isi.

8 Ubwo Abanefi batangiye kubara igihe cyabo uhereye iki gihe ubwo ikimenyetso cyatangwaga, cyangwa uhereye k’ukuza kwa Kristo; kubera iyo mpamvu, imyaka icyenda yari yarahise.

9 Kandi Nefi, wari se wa Nefi, wari warahawe inshingano y’inyandiko, ntiyagarutse mu gihugu cya Zarahemula, kandi nta hantu yashoboye kuboneka mu gihugu cyose.

10 Kandi habayeho ko abantu bakomeje guhama mu bugome, batitaye ku nyigisho nyinshi n’ubuhanuzi bwoherejwe muri bo; kandi ni uko umwaka wa cumi nawo wahise; kandi umwaka wa cumi na rimwe nawo wahise bari mu bukozi bw’ibibi.

11 Kandi habayeho mu mwaka wa cumi na gatatu hatangiye kubaho intambara n’amakimbirane hose mu gihugu cyose; kuko abasahuzi ba Gadiyantoni bari barabaye benshi cyane, kandi bishe benshi cyane mu bantu, kandi bagize amatongo imirwa myinshi, kandi bakwirakwije urupfu rwinshi cyane n’itsembwa hose mu gihugu, ku buryo byabaye ngombwa ko abantu bose, haba Abanefi n’Abalamani, begura intwaro kuri bo.

12 Kubera iyo mpamvu, Abalamani bose bari barahindukiriye Nyagasani bifatanyije n’abavandimwe babo, Abanefi, kandi bahatiwe, kubw’umutekano w’ubuzima bwabo n’abagore babo n’abana babo, kwegura intwaro kuri abo basahuzi ba Gadiyantoni, koko, ndetse kugira ngo babungabunge uburenganzira bwabo, n’ubwizimbe bw’itorero ryabo n’ugusenga kwabo, n’ubwisanzure bwabo n’umudendezo wabo.

13 Kandi habayeho ko mbere y’uyu mwaka wa cumi na gatatu wari warahise Abanefi bakangishijwe ukurimbuka kwa burundu kubera iyi ntambara, yari yaraciye ibintu bikabije.

14 Kandi habayeho ko abo Balamani bari barifatanyije n’Abanefi babaruriwe mu Banefi.

15 Kandi umuvumo wabo wabakuweho, n’uruhu rwabo ruracya bahinduka nk’Abanefi;

16 Kandi abasore babo n’abakobwa babo bahindutse beza bihebuje, kandi babaruriwe mu Banefi, nuko bitwa Abanefi. Kandi ni uko warangiye umwaka wa cumi na gatatu.

17 Kandi habayeho mu ntangiriro y’umwaka wa cumi na kane, intambara hagati y’abasahuzi n’abantu ba Nefi yarakomeje kandi ica ibintu; icyakora, abantu ba Nefi barushije ingufu abasahuzi, ku buryo babirukanye mu bihugu byabo babashushubikanyiriza mu misozi n’ahantu habo h’ibanga.

18 Kandi uko niko warangiye umwaka wa cumi na kane. Kandi mu mwaka wa cumi na gatanu bateye abantu ba Nefi; kandi kubera ubugome bw’abantu ba Nefi, n’amakimbirane menshi n’amacakubiri, abasahuzi ba Gadiyantoni babonye intinzi nyinshi kuri bo.

19 Kandi uko niko umwaka wa cumi na gatatu warangiye, kandi ni uko abantu bari mu mibabaro myinshi; kandi inkota y’ukurimbuka yanaganaga hejuru yabo, ku buryo bari hafi yo gukubitwa hasi nayo, kandi ibi kubera ubukozi bw’ibibi bwabo.