Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 19


Igice cya 19

Abigishwa cumi na babiri bafasha abantu kandi bagasengera Roho Mutagatifu—Abigishwa babatizwa kandi bakakira Roho Mutagatifu n’umurimo w’abamarayika—Yesu asenga akoresha amagambo adashobora kwandikwa—Yemeza ukwizera gukomeye bihebuje kw’Abanefi. Ahagana 34 N.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko igihe Yesu yari amaze kuzamuka mu ijuru, imbaga yaranyanyagiye, nuko buri mugabo afata umugore we n’abana be maze asubira mu imuhira.

2 Kandi byasakujwe hanze mu bantu ako kanya, mbere yuko bwira, ko imbaga yari yabonye Yesu, kandi ko yabafashije, kandi ko azigaragariza imbaga bukeye bwaho.

3 Koko, kandi mu by’ukuri ijoro ryose ibyerekeye Yesu byasakujwe hanze; kandi batumyeho ku bantu ku buryo babaye benshi, koko, umubare munini bihebuje warakoze bihebuje ijoro ryose, kugira ngo bashobore kuba bukeye bwaho ahantu Yesu yagombaga kwigaragariza imbaga.

4 Kandi habayeho ko bukeye bwaho, ubwo imbaga yari yikoranyirije hamwe, dore, Nefi n’umuvandimwe we yari yarahagurukije mu bapfuye, witwaga Timoteyo, ndetse n’umwana we, witwaga Yona, ndetse na Matoni, na Matoniha, umuvandimwe we, na Kumeni, na Kumenoni, na Yeremiya, na Shemunoni, na Yona, na Zedekiya, na Yesaya—ubwo aya yari amazina y’abigishwa Yesu yari yaratoranyije—kandi habayeho ko bagiye maze bahagarara rwagati mu mbaga.

5 Kandi dore, imbaga yari nini cyane ku buryo bategetse ko batandukanyirizwa mu mitwe cumi n’ibiri.

6 Kandi aba cumi na babiri bigishije imbaga; kandi dore, bategetse ko imbaga igomba gupfukama hasi ku butaka, maze bagasenga Data mu izina rya Yesu.

7 Nuko abigishwa basenga Data nabo mu izina rya Yesu. Kandi habayeho ko bahagurutse nuko bafasha abantu.

8 Nuko ubwo bari bamaze kwigisha ayo magambo nyine Yesu yari yaravuze—nta kintu na kimwe gihindutse ku magambo Yesu yari yaravuze—dore, barongeye bapfukama hasi maze basenga Data mu izina rya Yesu.

9 Kandi basengeye ibyo bifuzaga kurusha ibindi; kandi bifuzaga ko Roho Mutagatifu yabahabwa.

10 Nuko ubwo bari bamaze gusenga batyo bamanukiye ku nkombe y’amazi, kandi imbaga yarabakurikiye.

11 Kandi habayeho ko Nefi yamanukiye mu mazi maze arabatizwa.

12 Nuko azamuka mu mazi maze atangira kubatiza. Kandi yabatije abo Yesu yari yaratoranyije bose.

13 Kandi habayeho ubwo bari bose bamaze kubatizwa kandi bamaze kuzamuka mu mazi, Roho Mutagatifu yabamanukiyeho, nuko buzura Roho Mutagatifu hamwe n’umuriro.

14 Kandi dore, barazengurutswe nk’aho ari umuriro; kandi wamanutse mu ijuru, kandi imbaga yarawiboneye, kandi yarabihamije; kandi abamarayika bamanutse mu ijuru maze barabafasha.

15 Kandi habayeho ko mu gihe abamarayika bari barimo gufasha abigishwa, dore, Yesu yaraje maze ahagarara rwagati muri bo maze arabafasha.

16 Nuko habayeho ko yabwiye imbaga, kandi abategeka ko bakongera gupfukama hasi ku butaka, ndetse ko n’abigishwa bapfukama hasi ku butaka.

17 Nuko habayeho ko ubwo bari bamaze bose gupfukama hasi ku butaka, yategetse abigishwa be ko basenga.

18 Nuko dore, batangiye gusenga; kandi basenze Yesu, bamwiita Nyagasani wabo n’Imana yabo.

19 Nuko habayeho ko Yesu yabavuyemo rwagati, nuko yigira hirya yabo gatoya maze apfukama ubwe ku butaka, maze aravuga ati:

20 Data, ndagushimira ko wahaye Roho Mutagatifu aba natoranyije; kandi ni ukubera ukwemera kwabo bamfitiye nabatoranyije mu isi.

21 Data, ndagusaba ko uha Roho Mutagatifu bose abazemera amagambo yabo.

22 Data, wabahaye Roho Mutagatifu kubera ko banyemera; kandi urabona ko banyemera kubera ko ubumva, kandi baransengera; kandi baransenga kuko ndi kumwe nabo.

23 None ubu Data, ndagusenga kubwabo, ndetse no kubw’abazanyemera kubw’amagambo yabo, kugira ngo bashobore kunyemera, kugira ngo nshobore kuba muri bo nkuko wowe, Data, uri muri njye, kugira ngo dushobore kuba umwe.

24 Kandi habayeho ko ubwo Yesu yari amaze gusenga Data atyo, yasanze abigishwa be, kandi dore, bagumye gukomeza, ubudacogora, kumusenga; kandi ntibungikanyaga amagambo menshi, kuko bahabwaga ibyo basenga, kandi bari buzuye ibyifuzo.

25 Kandi habayeho ko Yesu yabahaye umugisha uko bamusengaga; kandi isura ye yarabasekeraga, nuko umucyo wo mu isura ye ubashashagiranaho, kandi dore barereranaga nk’isura ndetse n’imyambaro ya Yesu; kandi dore umweru wabyo wahebuzaga umweru wose, koko, nta kintu cyabayeho ku isi cyererana cyane nk’umweru wabyo.

26 Nuko Yesu arababwira ati: Nimukomeze musenge, kandi ntibahagaze gusenga.

27 Nuko arahindukira, maze yigira hirya gato maze apfukama ubwe ku butaka; nuko arongera asenga Data, avuga ati:

28 Data, ndagushimira ko wayunguruye abo natoranyije, kubera ukwizera kwabo, kandi ndabasengeye, ndetse no kubw’abazemera kubw’amagambo yabo, kugira ngo bashobore kuyungururirwa muri njye, binyuze mu kwizera kubw’amagambo yabo, nk’uko bayungururiwe muri njye.

29 Data, sinsenga kubw’isi, ahubwo kubw’abo wampaye mu isi, kubera ukwizera kwabo, kugira ngo bashobore kwerezwa muri njye, kugira ngo nshobore kuba muri bo nk’uko wowe, Data uri muri njye, kugira ngo dushobore kuba umwe, kugira ngo nshobora guherwa ikuzo muri bo.

30 Nuko ubwo Yesu yari amaze kuvuga aya magambo yarongeye agaruka ku bigishwa be; kandi dore bamusengaga bashikamye, ubudacogora; maze arongera arabasekera; kandi dore bereranaga nka Yesu.

31 Kandi habayeho ko yongeye kwigira hirya gato nuka asenga Se;

32 Kandi ururimi ntirwashobora kuvuga amagambo yasengagamo, nta nubwo yakwandikwa n’umuntu amagambo yasengagamo.

33 Kandi imbaga yarabyumvise kandi irabihamya; kandi imitima yabo yarafungutse maze basobanukirwa mu mitima yabo amagambo yasengagamo.

34 Icyakora, yari akomeye cyane kandi atangaje amagambo yasengagamo ku buryo atari gushobora kwandikwa, nta nubwo ashobora kuvugwa n’umuntu.

35 Kandi habayeho ko ubwo Yesu yari amaze kurangiza gusenga yarongeye asanga abigishwa be, nuko arababwira ati: Ukwizera gukomeye cyane ntigeze mbona mu Bayuda bose; kubera iyo mpamvu sinashoboye kubagaragariza ibitangaza bikomeye, kubera ukutemera kwabo.

36 Ni ukuri ndababwira, nta n’umwe muri bo wabonye ibintu bikomeye cyane nk’ibyo mwabonye; nta nubwo bigeze bumva ibintu bikomeye cyane nk’ibyo mwumvise.