Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 16


Igice cya 16

Yesu azagenderera izindi mu ntama zazimiye za Isirayeli—Mu minsi ya nyuma inkuru nziza izajya mu Banyamahanga nyuma ijye mu nzu yai Isirayeli—Abantu ba Nyagasani bazabonana amaso ku yandi ubwo Azongera kuzana Siyoni. Ahagana 34 N.K.

1 Kandi ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko mfite izindi ntama zitari muri iki gihugu, ntizibe no mu gihugu cya Yerusalemu, ntizibe no mu bindi bice by’icyo gihugu hirya no hino aho nabaye mfasha.

2 Kuko abo mvuga ni abaturumva ijwi ryanjye kugeza ubu; nta n’igihe na kimwe nabigaragarije.

3 Ariko nahawe itegeko na Data ko nzabasanga, kandi ko bazumva ijiwi ryanjye, nuko bakazabarurirwa mu ntama zanjye, kugira ngo hazabeho ikiraro kimwe n’umushumba umwe; kubera iyo mpamvu ngiye kubiyereka.

4 Kandi mbategetse ko muzandika aya magambo nyuma y’uko nzaba nagiye, kugira ngo nibibaho ko abantu banjye i Yerusalemu, bo bambonye kandi twabanye mu murimo, badasaba Data mu izina ryanjye, ko bashobora kubamenya kubwa Roho Mutagatifu, ndetse n’indi miryango mutazi, kugira ngo aya magambo muzandika azabikwe kandi azerekwe Abanyamahanga, kugira ngo binyuze mu bwuzure bw’Abanyamahanga, igisigisigi cy’urubyaro rwabo, kizatatanira ku isi kubera ukutemera kwabo, gishobore kugarurwa, cyangwa gishobore kumenya njyewe, Umucunguzi wabo.

5 Kandi noneho nzabakoranya bavuye mu bice bine by’isi; nuko noneho nzuzuze igihango Data yagiranye n’abantu bose b’inzu ya Isirayeli.

6 Kandi hahirwa Abanyamahanga, kubera ukunyemera kwabo, muri no kubwa Roho Mutagatifu, ubaha ubuhamya bwanjye n’ubwa Data.

7 Dore, kubera ukunyemera kwabo, niko Data avuga, kandi kubera ukutemera kwanyu, O nzu ya Isirayeli, ku munsi wa nyuma ukuri kuzagera ku Banyamahanga, kugira ngo ubwuzure bw’ibi bintu buzabamenyeshwe.

8 Ariko baragowe, niko Data avuga, Abanyamahanga batemera—kuko nubwo baje muri iki gihugu, kandi bagatatanya abantu banjye aribo nzu ya Isirayeli; kandi abantu bo mu nzu ya Isirayeli bashushubikanyijwe muri bo, kandi bakaribatirwa munsi y’ibirenge byabo.

9 Kandi kubera impuhwe za Data ku Banyamahanga, ndetse n’imanza za Data ku bantu bo mu nzu ya Isirayeli, ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, ko nyuma y’ibi byose, kandi natumye abantu banjye bo mu nzu ya Isirayeli bakubitwa, kandi bababazwa, kandi bicwa, kandi birukanwa muri bo; kandi bangwa na bo, kandi bahinduka ukwimyoza n’iciro ry’umugani muri bo.

10 Kandi uko niko Data yategetse ko ngomba kubabwira. Kuri uwo munsi ubwo Abanyamahanga bazakora icyaha kirwanya inkuru nziza yanjye, kandi bakazahakana ubwuzure bw’inkuru nziza, kandi bakazishyira hejuru mu bwibone bw’imitima yabo hejuru y’amahanga yose, no hejuru y’abantu bose b’isi uko ingana, kandi bakazuzura ubwoko bwose bw’ibinyoma, n’ubw’ububeshyi, n’ubw’ububi, n’uburyo bwose bw’uburyarya, n’ubuhotozi, n’ubutambyi bw’indonke, n’ubusambanyi, n’udutsiko tw’ibanga; kandi niba bazakora ibyo bintu byose, kandi bakazahakana ubwuzure bw’inkuru nziza yanjye, dore, niko Data avuga, nzabazanira ubwuzure bw’inkuru nziza muri bo.

11 Kandi noneho nzibuka igihango cyanjye nagiranye n’abantu banjye, O nzu ya Isirayeli, kandi nzabazanira inkuru nziza yanjye.

12 Kandi nzabereka, O nzu ya Isirayeli, ko Abanyamahanga batazagira ububasha kuri mwe; ahubwo nzibuka igihango cyanjye kuri mwe, O nzu ya Isirayeli, kandi muzamenya iby’ubwuzure bw’inkuru nziza yanjye.

13 Ariko niba Abanyamahanga bazihana kandi bakangarukira, niko Data avuga, dore bazabarirwa mu bantu banjye, O nzu ya Isirayeli.

14 Kandi sinzemerera abantu banjye, bo mu nzu ya Isirayeli, kubanyuramo, no kubanyukanyukira hasi, niko Data avuga.

15 Ariko nibatangarukira, kandi ngo bumvire ijwi ryanjye, nzabemerera, koko, nzemerera abantu banjye, O nzu ya Isirayeli, ko babanyuramo, kandi babanyukanyukire hasi, kandi bazamera nk’umunyu watakaje icyanga cyawo, ukaba icyo gihe nta kintu umaze uretse kujugunywa, no kuribatirwa munsi y’ibirenge by’abantu banjye, O nzu ya Isirayeli.

16 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, uko niko Data yantegetse—ko ngomba guha aba bantu iki gihugu kubw’umurage wabo.

17 Nuko noneho amagambo y’umuhanuzi Yesaya azuzuzwa, avuga ati:

18 Abarinzi bawe bazarangurura ijwi; bazaririmba mu ijwi rimwe, kuko bazabona ijisho ku rindi ubwo Nyagasani azongera kugarura Siyoni.

19 Nimuturagare mu munezero, muririmbire hamwe, mwe matongo ya Yerusalemu; kuko Nyagasani yahumurije abantu be, yacunguye Yerusalemu.

20 Nyagasani yahinnye umwambaro w’ukuboko kwe gutagatifu mu maso y’amahanga yose; kandi impera zose z’isi zizabona agakiza k’Imana.