Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 14


Igice cya 14

Yesu ategeka ati: Ntimugacire urubanza abandi; mujye musaba Imana; mumenye ko hariho abahanuzi b’ibinyoma—Asezeranya agakiza abakora ugushaka kwa Data—Gereranya na Matayo 7. Ahagana 34 N.K.

1 Kandi ubwo habayeho ubwo Yesu yari amaze kubabwira aya magambo yahindukiriye imbaga, nuko arongera ababwira, avuga ati: Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, ntimugacire urubanza abandi, kugira ngo namwe mutazarucirwa.

2 Kuko urubanza muca, nirwo muzacirwa namwe; kandi urugero mugeramo nirwo namwe muzagererwamo.

3 Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu ijisho ry’umuvandimwe wawe, ariko ntiwite ku mugogo uri mu ijisho ryawe?

4 Cyangwa wabasha ute kubwira umuvandimwe wawe uti: Reka ngutokore agatotsi mu jisho ryawe—kandi ureba, ugifite umugogo mu jisho ryawe?

5 Mwa ndyarya mwe, nimubanze mwitokore umugogo uri ma maso yanyu; nuko noneho murebe neza kugira ngo mubone gutokora umugogo w’ijisho ry’umuvandimwe wanyu.

6 Ntimugahe imbwa ibyatagatifujwe, kandi ntimukajugunye amasimbi yanyu imbere y’ingurube, kugira ngo hato zitaziribatira munsi y’ibirenge byazo, nuko zigahindukira maze zikagucagagura.

7 Musabe, kandi muzahabwa; mushake, kandi muzabona; mukomange, kandi muzakingurirwa.

8 Kuko umuntu wese usaba, ahabwa; kandi ushaka, abona; n’ukomanga, agakingurirwa.

9 Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima, akamuha ibuye?

10 Cyangwa yamusaba ifi, akamuha inzoka?

11 Niba muri babi, kandi mukaba muzi guha ibyiza abana banyu, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?

12 Kubera iyo mpamvu, ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, mube aribyo namwe mubakorera, kuko iri niryo itegeko n’ibyahanuwe.

13 Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi.

14 Kuko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo ni impatanwa, kandi abayinyuramo ni bake.

15 Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri biyambitse imyenda y’intama, ariko imbere ari amasega aryana.

16 Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku migenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu?

17 Ndetse igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza; ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.

18 Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto mbi; kandi n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza.

19 Igiti cyose cyitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro.

20 Kubera iyo mpamvu, muzabamenyera ku mbuto zabo.

21 Ntabwo buri wese umbwira ati: Nyagasani, Nyagasani, ari we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.

22 Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati: Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga amadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?

23 Nuko ubwo nibwo nzaberurira nti: Sinigeze mbamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.

24 Kubera iyo mpamvu, umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umushishozi wubatse inzu ye ku rutare.

25 Kandi imvura iragwa, imivu iratemba, n’umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare.

26 Kandi umuntu wese wumva aya magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi—

27 Nuko imvura iragwa, imivu iratemba, n’umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwari gukomeye.