Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 12


Igice cya 12

Yesu ahamagara kandi agaha ububasha intumwa cumi n’ebyiri—Abwira Abanefi ijambo risa n’Inyigisho yo ku Musozi—Avuga Abahirwa—Inyingisho ze zirenze kandi zisimbura itegeko rya Mose—Abantu bategetswe kuba intungane nk’uko We na Se ari intungane—Gereranya na Matayo 5. Ahagana 34 N.K.

1 Kandi habayeho ko ubwo Yesu yari amaze kubwira Nefi aya magambo, n’abari bamaze guhamagarwa, (ubwo umubare w’abo bari bamaze guhamagarwa, no guhabwa ububasha n’ubushobozi bwo kubatiza, wari cumi na babiri) kandi dore, yarambuye ukuboko kwe yerekeza ku mbaga, nuko abarangururira, avuga ati: Murahirwa niba muzitondera amagambo y’aba cumi na babiri natoranyije muri mwe kugira ngo babigishe, kandi babe abagaragu banyu; kandi nabahaye ububasha bwanjye kugira ngo bashobore kubabatirisha amazi; kandi nyuma y’uko mubatirishwa amazi, dore nzababatirisha umuriro na Roho Mutagatifu; kubera iyo mpamvu murahirwa niba muzanyemera kandi mukabatizwa, nyuma y’uko mwambonye kandi muzi ko ndiho.

2 Kandi byongeye, harahirwa birenzeho abazemera amagambo yanyu kubera ko muzahamya ko mwambonye, kandi muzi ko ndiho. Koko, hahirwa abazemera amagambo yanyu, nuko bakishyira hasi mu ndiba y’ubwiyoroshye maze bakabatizwa, kuko bazagerwaho n’umuririo na Roho Mutagatifu, kandi bazabona ukubabarirwa kw’ibyaha byabo.

3 Koko, hahirwa abakene mu mutima bansanga, kuko ubwami bw’ijuru ari ubwabo.

4 Kandi byongeye, hahirwa abarira bose, kuko bazahozwa.

5 Kandi hahirwa abagwa neza, kuko bazahabwa isi.

6 Kandi hahirwa bose abafite inzara n’inyota y’ubukiranutsi, kuko bazuzuzwa Roho Mutagatifu.

7 Kandi hahirwa abanyempuhwe, kuko bazagirirwa impuhwe.

8 Kandi hahirwa bose abakeye mu mutima, kuko bazabona Imana.

9 Kandi hahirwa bose abakunda amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana.

10 Kandi hahirwa bose abarenganyirizwa izina ryanjye, kuko ubwami bw’ijuru ari ubwabo.

11 Kandi murahirwa ubwo abantu bazabatuka kandi bakabarenganya, kandi bakabavugaho ubwoko bwose bw’ibibi bababeshyera, babampora;

12 Kuko muzagira umunezero ukomeye kandi mukishima bihebuje, kuko ibihembo byanyu mu ijuru bizaba byinshi.

13 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, mbahaye kuba umunyu w’isi; ariko umunyu nuzatakaza icyanga cyawo, isi izaryoshywa n’iki? Umunyu ntacyo uzaba ukimaze, uretse kujugunywa no gukandagirirwa munsi y’ibirenge by’abantu.

14 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, mbahaye kuba urumuri rw’aba bantu. Umurwa wubatse mu mpinga y’agasozi ntushobora guhishwa.

15 Dore, none se abantu bakongeza itabaza maze bakaripfundikiza intonga? Oya, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo, maze rikamurikira abari mu nzu bose;

16 Kubera iyo mpamvu nimureke urumuri rwanyu rushashagirane imbere y’abantu, kugira ngo bashobore kubona imirimo yanyu myiza kandi baheshe ikuzo So uri mu ijuru.

17 Ntimutekereze ko nazanywe no kurimbura itegeko cyangwa abahanuzi. Sinazanywe no kurimbura ahubwo nazanywe no kuzuza.

18 Kuko ni ukuri ndababwira, nta kantu na gatoya cyangwa inyuguti imwe byakuwe ku itegeko, ahubwo muri njye byose byarujujwe.

19 Kandi dore, mbahaye itegeko n’amategeko ya Data, kugira ngo muzanyemere, kandi muzihana ibyaha byanyu byose, kandi munsange n’umutima umenetse na roho ishengutse. Dore, mufite amategeko yose imbere yanyu, kandi itegeko ryarujujwe.

20 Kubera iyo mpamvu nimunsange maze mukizwe; kuko ni ukuri ndababwira, ko keretse nimuzubahiriza amategeko yanjye, nabategetse muri iki gihe, naho ubundi nta kuntu muzinjira mu bwami bw’ijuru.

21 Mwumvise ko byavuzwe n’aba kera, kandi na none byanditswe imbere yanyu, ko mutazica, kandi uzica azahanirwa mu rubanza rw’Imana.

22 Ariko ndababwira, ko uzakarira umuvandimwe we azahanishwa urubanza rwe. Kandi uzabwira umuvandimwe we ati: Wa mupfu we, azahanirwa mu rukiko; kandi uzavuga ati; Wa gicucu we, azahanirwa mu muriro w’ikuzimu.

23 Kubera iyo mpamvu, nimuzansanga, cyangwa mukifuza kunsanga, kandi mukibuka ko umuvandimwe wanyu hari icyo apfa namwe—

24 Nimugende musange umuvandimwe wanyu, maze bwa mbere mwiyunge n’umuvandimwe wanyu, nuko noneho munsange n’umutima wanyu wose, kandi nzabakira.

25 Mwikiranure n’umuburanyi wanyu bwangu mu gihe muri mu nzira nawe, ngo hato igihe icyo aricyo cyose atabafatisha, maze mukajugunya mu nzu y’imbohe.

26 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, nta kuntu muzava aho kugeza mumaze kwishyura isenina rya nyuma. Kandi mu gihe muzaba muri mu nzu y’imbohe mushobora se kwishyura nibura n’isenina imwe? Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, Oya.

27 Dore byanditswe n’aba kera, ko mutazasambana;

28 Ariko ndababwira, ko umuntu wese ureba umugore, akamwifuza, aba yamaze gukora ubusambanyi mu mutima we.

29 Dore, mbahaye itegeko, ko mutazemerera na kimwe muri ibi bintu kwinjira mu mutima wanyu.

30 Kuko ni byiza ko mwahanakanira ubwanyu ibi bintu, mwikorera umusaraba wanyu, kurusha uko mwajugunywa ikuzimu.

31 Byaranditswe, ko uzasenda umugore, azamuha urwandiko rw’ubutane.

32 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, ko uzasenda umugore we, uretse kubw’impamvu y’ubusambanyi, aba amuteye gusambana; kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye.

33 Byongeye kandi biranditse, ngo ntuzarahire ibinyoma, ahubwo uzakorere Imana yawe ibyo wayirahiriye;

34 Ariko ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, ntimukarahire rwose, na busa, niyo ryaba ijuru kuko ariryo ntebe y’Imana.

35 Cyangwa isi kuko ari yo ntebe y’ibirenge byayo;

36 Kandi ntimuzarahire umutwe wanyu, kuko mutashobora kweza cyangwa kwirabuza agasatsi kamwe;

37 Ahubwo ijambo ryanyu ribe Yego, yego; Oya, oya; kuko ibirenze ibi bituruka ku mubi.

38 Kandi dore, biranditse, ngo ijisho rihorerwe irindi, n’iryinyo rihorerwe irindi;

39 Ariko ndababwira, ko mutazabuza umubi kubagirira nabi, ahubwo uzabakubita ku itama ry’iburyo, muzamuhereze n’irindi naryo;

40 Kandi umuntu uwo ari we wese nakuburanya ikanzu yawe, uzamuhe n’umwitero nawo;

41 Kandi uzagutegeka kujyana nawe igikingi kimwe, uzamujyane no mu cya kabiri.

42 Ukwaka umuhe, kandi ugutira ntuzamutere umugongo.

43 Kandi dore, biranditse na none, o uzakunde mugenzi wawe maze wange umwanzi wawe;

44 Ariko dore ndababwira, mukunde abanzi banyu, musabire ababavuma, mugirire neza ababanga, kandi musabire ababarenganya kandi babatoteza;

45 Kugira ngo mushobore kuba abana ba So uri mu ijuru; kuko ategeka izuba rye rirasira ababi n’abeza.

46 Kubera iyo mpamvu ibyo bintu bya kera, byagengwaga n’itegeko, muri njye byarujujwe.

47 Ibintu bya kera byararangiye, kandi ibintu byose byahindutse bishya.

48 Kubera iyo mpamvu ndashaka ko mwaba intungane ndetse nka njye, cyangwa So uri mu ijuru w’intungane.