Ibyanditswe bitagatifu
Ubuhamya bw’Abahamya Batatu


Ubuhamya bw’Abahamya Batatu

Bimenyekane ku mahanga yose, amoko, n’abantu, ku bo uyu murimo uzageraho; ko twebwe, kubw’inema y’Imana Data, na Nyagasani wacu Yesu Kristo, twabonye ibisate biriho iyi nyandiko, ikaba ari inyandiko y’abantu ba Nefi, ndetse n’iyo Abalamani, abavandimwe babo, ndetse n’abantu ba Yeredi, bavuye ku munara wavuzweho. Ndetse tuzi ko byasemuwe kubw’impano n’ububasha bw’Imana, kuko ijwi ryayo ryabitumenyesheje; kubera iyo mpamvu tuzi by’impamo ko uwo murimo ari ukuri. Ndetse turahamya ko twabonye ibyaharagaswe biri ku bisate; kandi twabyeretswe kubw’ububasha bw’Imana, atari kubwo abantu. Kandi turatangaza dushize amanga, ko umumarayika w’Imana yamanutse avuye mu ijuru, maze azana kandi arambika imbere y’amaso yacu, kugira ngo twirebere kandi twabonye ibyo bisate, n’ibyaharagasweho; kandi tuzi ko ari ku bw’inema y’Imana Data, na Nyagasani wacu Yesu Kristo, ko twabonye kandi duhamya ko ibi bintu ari iby’ukuri. Kandi biratangaje mu maso yacu. Nyamara, ijwi rya Nyagasani ryadutegetse ko tugomba kubihamya; kubera iyo mpamvu, kugira ngo twumvire amategeko y’Imana, dutanze ubuhamya bw’ibi bintu. Kandi tuzi ko niba tubaye indahemuka muri Kristo, tuzahanagurwa ku imyambaro yacu amaraso y’abantu bose, kandi tuzagaragazwa nk’abaziracyasha imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo, maze tukazabana na we ubuziraherezo mu ijuru. Kandi icyubahiro kibe icya Data, na Mwana na Roho Mutagatifu, bakaba Imana imwe. Amena.

Oliver Cowdery

David Whitmer

Martin Harris