Ibyanditswe bitagatifu
Ubuhamya bw’Abahamya Umunani


Ubuhamya bw’Abahamya Umunani

Nibimenyekane ku mahanga yose, amoko, indimi, n’abantu ku bo uyu murimo uzageraho: Ko Yozefu Smith, Muto, umusemuzi w’uyu murimo, yatweretse ibisate byavuzwe, bikaba byaragaragaraga nka zahabu; kandi uko amababi yanganaga nk’ayo Smith wavuzwe yasemuye, twayakozeho; ndetse twabonye ibyaharagaswe biriho, byose bigaragaraho umurimo wa kera, n’imikorere inoze. Kandi ibi turabyemeza dushize amanga, ko uwo Smith yabitweretse, kuko twabibonye kandi tukabyegura, kandi tuzi by’ukuri ko uwo Smith yashyikirijwe ibisate twavuze. Kandi duhaye amazina yacu isi, ngo duhamirize isi ibyo twabonye. Kandi ntitubeshya, Imana ibibere umugabo.

Christian Whitmer

Jacob Whitmer

Peter Whitmer, Muto

John Whitmer

Hiram Page

Yozefu Smith, Mukuru

Hyrum Smith

Samuel H. Smith