Ubuhamya bw’Abahamya Umunani
Nibimenyekane ku mahanga yose, amoko, indimi, n’abantu ku bo uyu murimo uzageraho: Ko Yozefu Smith, Muto, umusemuzi w’uyu murimo, yatweretse ibisate byavuzwe, bikaba byaragaragaraga nka zahabu; kandi uko amababi yanganaga nk’ayo Smith wavuzwe yasemuye, twayakozeho; ndetse twabonye ibyaharagaswe biriho, byose bigaragaraho umurimo wa kera, n’imikorere inoze. Kandi ibi turabyemeza dushize amanga, ko uwo Smith yabitweretse, kuko twabibonye kandi tukabyegura, kandi tuzi by’ukuri ko uwo Smith yashyikirijwe ibisate twavuze. Kandi duhaye amazina yacu isi, ngo duhamirize isi ibyo twabonye. Kandi ntitubeshya, Imana ibibere umugabo.
Christian Whitmer
Jacob Whitmer
Peter Whitmer, Muto
John Whitmer
Hiram Page
Yozefu Smith, Mukuru
Hyrum Smith
Samuel H. Smith