Ibyanditswe bitagatifu
Yakobo 7


Igice cya 7

Sheremu ahakana Kristo, ashyamirana na Yakobo, yaka ikimenyetso, maze akubitwa n’Imana—Abahanuzi bose bavuze ibya Kristo n’Impongano ye—Abanefi babayeho iminsi yabo nk’inzererezi, zavukiye mu mubabaro, kandi zanzwe n’Abalamani. Ahagana 544–421 M.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko nyuma y’uko imyaka mike yari imaze guhita, haje umuntu mu bantu ba Nefi, izina rye ryari Sheremu.

2 Kandi habayeho ko yatangiye kwigisha muri abo bantu, no kubatangariza ko nta Kristo uzabaho. Kandi yigishije ibintu byinshi byo gushukashuka abantu; kandi ibi yabikoze kugira ngo ashobore gukoma mu nkokora inyigisho ya Kristo.

3 Kandi yakoranye umwete kugira ngo ashobore kuyobya imitima y’abantu, ku buryo yayobeje imitima myinshi; kandi kubera ko yari azi ko njyewe, Yakobo, mfite ukwizera muri Kristo uzaza, yashakishije umwanya kenshi kugira ngo ashobore kunyegera.

4 Kandi yari yarigishijwe, ku buryo yari afite ubumenyi bwuzuye ku rurimi rw’abantu; kubera iyo mpamvu, yashoboraga gushyashyariza cyane, akanakoresha imvugo ihendahenda, kubera ububasha bwa sekibi.

5 Kandi yari afite ibyiringiro byo kunyeganyeza mu kwizera, nubwo nari naragize amahishurirwa menshi n’ibintu byinshi nabonye byerekeye ibi bintu; kuko mu by’ukuri nabonye abamarayika, kandi baranyigishije. Ndetse, numvise ijwi rya Nyagasani rimbwira ijambo ubwaryo, rimwe na rimwe; kubera iyo mpamvu, sinashoboraga kunyeganyezwa.

6 Kandi habayeho ko yansanze, maze muri ubu buryo ambwira avuga ati: Muvandimwe Yakobo, nashakishije umwanya kenshi ngo nshobore kukuvugisha; kuko numvise ndetse nkamenya ko ugenda cyane, wigisha ibyo wita inkuru nziza, cyangwa inyigisho ya Kristo.

7 Kandi wayobeje abenshi muri aba bantu kugira ngo bagoreke inzira nyakuri y’Imana, kandi ntibubahirize itegeko rya Mose ariryo nzira y’ukuri; maze itegeko rya Mose barihinduramo ugusengwa kw’umuntu muvuga ko azaza mu myaka myinshi uhereye ubu. None ubu dore, njyewe, Sheremu, ndagutangariza ko ibi ari igitutsi; kuko nta muntu uzi ibyo bintu; kuko atashobora kuvuga iby’ibintu bizaza. Nuko ni muri ubu buryo Sheremu yashyamiranye na njye.

8 Ariko dore, Nyagasani Imana yasutse Roho we muri roho yanjye, kugeza ubwo namukojeje isoni mu magambo ye yose.

9 Nuko ndamubwira nti: Uhakana se Kristo uzaza? Maze aravuga ati: Niba habaho Kristo, sinamuhakana; ariko nzi ko nta Kristo ubaho, nta n’uwabayeho, nta n’uzabaho.

10 Nuko ndamubwira nti: Wizera se ibyanditswe bitagatifu? Aravuga ati: Yego.

11 Maze ndamubwira nti: Noneho ntubisobanukiwe; kuko mu by’ukuri bihamya Kristo. Dore, ndakubwira ko nta n’umwe mu bahanuzi wanditse, cyangwa wahanuye, utaravuze ibyerekeye uyu Kristo.

12 Kandi ibi si byose—narabyeretswe, kuko nabyumvise kandi nkabibona; ndetse nabyeretswe n’ububasha bwa Roho Mutagatifu; kubera iyo mpamvu, nzi ko nihatazabaho impongano itanzwe inyokomuntu yose igomba kuzimira.

13 Kandi habayeho ko yambwiye ati: Nyereka ikimenyetso kubw’ubu bubasha bwa Roho Mutagatifu, umenyeramo byinshi.

14 Maze ndamubwira nti: Ndi nde wo kugerageza Imana kugira ngo nkwereke ikimenyetso mu kintu uzi ko ari ukuri? Nyamara ukagihakana, kubera ko uri uwa sekibi. Icyakora, ntihakorwe ugushaka kwanjye; ahubwo Imana nizagukubita, reka icyo kizakubere ikimenyetso ko ifite ububasha, haba mu ijuru no mu isi; ndetse, ko Kristo azaza. Kandi ugushaka kwawe, wowe Nyagasani, kube ariko gukorwa, atari ukwanjye.

15 Kandi habayeho ko ubwo njyewe, Yakobo, navugaga aya magambo, ububasha bwa Nyagasani bwamujeho, ku buryo yituye hasi. Kandi habayeho ko yagaburiwe mu gihe cy’iminsi myinshi.

16 Kandi habayeho ko yabwiye abantu ati: Muzakoranire hamwe ejo, kuko nzapfa; kubera iyo mpamvu, ndifuza kuvugisha abantu mbere y’uko nzapfa.

17 Kandi habayeho ko ku munsi wakurikiyeho imbaga yakoranyirijwe hamwe; nuko ababwira yeruye kandi ahakana ibintu yabigishije, kandi yatura Kristo, n’ububasha bwa Roho Mutagatifu, n’imikorere y’abamarayika.

18 Kandi yababwiye yeruye, ko yashutswe n’ububasha bwa sekibi. Kandi yavuze iby’ikuzimu, iby’ubuziraherezo, niby’igihano gihoraho.

19 Kandi yaravuze ati: Ndatinya ko hato naba narakoze icyaha kitababarirwa, kuko nabeshye Imana; kuko nahakanye Kristo, kandi yavuze ko yemeye ibyanditswe bitagatifu; kandi biramuhamya. Kandi kubera ko bityo nabeshye Imana, ndatinya bikomeye ko hato urubanza rwanjye ruzaba rubi; ariko ndicuza ku Mana.

20 Kandi habayeho ko ubwo yari amaze kuvuga aya magambo atashoboye kwongera kuvuga, maze arapfa.

21 Nuko ubwo iyo mbaga yabonaga ko yavuze ibi bintu mu gihe yari hafi yo gupfa, baratangaye bihebuje, kugeza ubwo ububasha bw’Imana bubamanukiyeho, maze baraneshwa ku buryo baguye ku butaka.

22 Ubu, iki kintu cyari gishimishije kuri njye, Yakobo, kuko nari nagisabye Data wari mu ijuru; kuko yumvise ugutakamba kwanjye maze agasubiza isengesho ryanjye.

23 Kandi habayeho ko amahoro n’urukundo rw’Imana byongeye kugarurwa mu bantu; nuko biga ibyanditswe bitagatifu, maze ntibongera kumva amagambo y’uwo mugabo w’umugome.

24 Kandi habayeho ko uburyo bwinshi bwashyizweho bwo guhindura no kugarura Abalamani ku bumenyi bw’ukuri; ariko byose byari iby’ubusa, kuko bari bishimiye intambara n’imenwa ry’amaraso, kandi bari bafite urwango ruhoraho kuri twe, abavandimwe babo. Kandi bashakishije kubw’imbaraga z’amaboko yabo gukomeza kuturimbura.

25 Kubera iyo mpamvu, abantu ba Nefi barikingiye kuri bo n’ingabo zabo, n’ubushobozi bwabo bwose, biringiye Imana n’urutare rw’agakiza kabo; kubera iyo mpamvu, bakomeje kugaruza umuheto abanzi babo.

26 Kandi habayeho ko njyewe, Yakobo, natangiye gusaza; kandi inyandiko y’aba bantu ibitswe ku bindi bisate bya Nefi, niyo mpamvu nanzuye iyi nyandiko, ntangaza ko nayanditse nkurikije ubumenyi bwanjye, mvuga ko igihe cyadushiranye, ndetse ubuzima bwacu bwashize nk’inzozi kuri twe, kubera ko turi abantu bigunze kandi bashize amanga, inzererezi, baciwe i Yerusalemu, bavukiye mu mibabaro, mu gasi, kandi banzwe n’abavandimwe bacu, bikaba byarateje intambara n’amakimbirane; kubera iyo mpamvu, twarize iminsi yacu yose.

27 Kandi njyewe, Yakobo, nabonye ko mu gihe gito ngomba kumanukira mu mva yanjye; kubera iyo mpamvu, nabwiye umuhungu wanjye Enosi nti: Akira ibi bisate. Nuko mubwira ibintu umuvandimwe wanjye Nefi yari yarantegetse, kandi yansezeranyije kubahiriza amategeko. Kandi ndangirije inyandiko yanjye kuri ibi bisate, inyandiko yabaye ntoya; none nsezeye ku musomyi, niringiye ko benshi mu bavandimwe banjye bazashobora gusoma amagambo yanjye. Bavandimwe, murabeho.