Ibyanditswe bitagatifu
Yakobo 3


Igice cya 3

Abakeye mu mutima bakira ijambo ry’Imana rishimishije—Ubukiranutsi bw’Abalamani busumba ubw’Abanefi—Yakobo yiyama ubusambanyi, iby’isoni nke, na buri cyaha. Ahagana 544–421 M.K.

1 Ariko dore, njyewe, Yakobo, ndashaka kubwira mwebwe mufite umutima ukeye. Nimurangamire Imana n’umutima ushikamye, kandi muyisengane ukwizera guhebuje, kandi izabahoza mu mibabaro yanyu, maze izababuranire, kandi izamanurire ubutabera ku bashaka ukurimburwa kwanyu.

2 Mwebwe mwese mufite imitima ikeye, nimwubure imitwe yanyu maze mwakire ijambo ry’Imana rishimishije, kandi muryoherwe n’urukundo rwayo; kuko mwabishobora, niba imitima yanyu ishikamye, iteka ryose.

3 Ariko, muragowe, muragowe, mwebwe mudakeye mu mutima, ikaba yanduye uyu munsi imbere y’Imana; kuko kereka nimwihana naho ubundi igihugu kiravumwe kubwanyu; kandi Abalamani batanduye nka mwe, ariko bavumwe umuvumo ubabaje, bazabakubita ikiboko ndetse kugeza murimbutse.

4 Kandi igihe kiraje bwangu, ngo niba mutihannye bazatunge igihugu cy’umurange wanyu, maze Nyagasani Imana izayobore abakiranutsi ibakure muri mwebwe.

5 Dore, abavandimwe banyu Abalamani, mwanga kubera ubwandure bwabo n’umuvumo waje ku mpu zabo, nibo bakiranutse kubarusha; kuko batibagiwe itegeko rya Nyagasani, ryahawe data—ko bakwiriye kugira umugore umwe gusa, kandi nta nshoreke n’imwe bakwiriye kugira, kandi ko hadakwiriye gukorwa ubusambanyi muri bo.

6 Kandi ubu, iri tegeko bakomeza kuryubahiriza; niyo mpamvu, kubera uku kubahiriza, mu gukomeza iri tegeko, Nyagasani Imana ntazabarimbura, ahubwo azababera umunyempuhwe; kandi umunsi umwe bazahinduka abantu bahawe umugisha.

7 Dore, abagabo babo bakunda abagore babo, n’abagore babo bakunda abagabo babo; kandi abagabo babo n’abagore babo bakunda abana babo; kandi ukutemera kwabo n’urwango rwabo kuri mwebwe ni ukubera ubukozi bw’ibibi bw’ababyeyi babo; kubera iyo mpamvu, mbese mwaba mubarusha kuba beza kungana iki, mu maso y’Umuremyi ukomeye wanyu?

8 None bavandimwe banjye, ntinya ko nimutihana ibyaha byanyu impu zabo zizarusha izanyu kwera, ubwo muzajyanwa hamwe na bo imbere y’intebe y’Imana.

9 Kubera iyo mpamvu, mbahaye itegeko, ariryo jambo ry’Imana, ko mutazongera kubatuka kubera ukwijima kw’impu zabo, cyangwa ngo mubatuke kubera ubwandure bwabo; ahubwo muzibuke ubwandure bwanyu bwite, maze mwibuke ko ubwandure bwabo bwaje kubera abasogokuruza babo.

10 Kubera iyo mpamvu, muzibuke abana banyu, uko mwababaje imitima yabo kubera urugero mwashyize imbere yabo; ndetse, mwibuke ko mushobora, kubera ubwandure bwanyu, gutuma abana banyu barimbuka, n’ibyaha byabo bikarundwa ku mitwe yanyu ku munsi wa nyuma.

11 None bavandimwe banjye, nimwumve amagambo yanjye; nimukoreshe ubushobozi bwa roho zanyu; mwikunkumure kugira ngo mushobore gukanguka muve mu ihunikira ry’urupfu; kandi mwibohore ingoyi z’ikuzimu kugira ngo mutazahinduka abamarayika ba sekibi, ngo mujugunywe muri iyo nyanjya y’umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.

12 Kandi ubu njyewe Yakobo, nabwiye abantu ba Nefi ibintu byinshi biruseho, mbiyama ubusambanyi n’ibyo isoni nke, na buri bwoko bw’icyaha, mbabwira ingaruka ziteye ubwoba zabyo.

13 Kandi igice kimwe cy’ijana cy’ibikorwa by’aba bantu, bari batangiye kuba benshi, ntibyashoboka kwandikwa kuri ibi bisate; ariko ibyinshi by’ibikorwa byabo byanditswe ku bisate binini kurushaho, n’intambara zabo, namakimbirane yabo, ningoma zabami babo.

14 Ibi bisate byiswe ibisate bya Yakobo, kandi byakozwe n’ukuboko kwa Nefi. Kandi ndangije ibyo kuvuga aya magambo.