Ibyanditswe bitagatifu
Yakobo 2


Igice cya 2

Yakobo yamagana urukundo rw’ubukire, ubwibone, n’ubuhehesi—Abantu bashobora gushaka ubukire bwo gufasha bagenzi babo—Nyagasani ategeka ko nta muntu wo mu Banefi ushobora kugira umugore urenze umwe—Nyagasani ashimishwa n’ukudasambana kw’abagore. Ahagana 544–421 M.K.

1 Amagambo Yakobo, umuvandimwe wa Nefi, yabwiye abantu ba Nefi, nyuma y’urupfu rwa Nefi:

2 Ubu, bavandimwe banjye bakundwa, njyewe, Yakobo, nkurikije inshingano mfite ku Mana, zo gutunganya umurimo wanjye nshize amanga, no kugira ngo nshobore kuvana ku myambaro yanjye ibyaha byanyu, naje mu ngoro y’Imana uyu munsi kugira ngo nshobore kubatangariza ijambo ry’Imana.

3 Kandi mwebwe ubwanyu muzi ko kugeza ubu nagize umwete mu murimo w’umuhamagaro wanjye; ariko uyu munsi ndemerewe cyane n’icyifuzo n’igishyika cy’imibereho myiza ya roho zanyu kurusha uko byaba byarambayeho kugeza ubu.

4 Kuko dore, kugeza ubu, mwumviye ijambo rya Nyagasani, nabahaye.

5 Ariko dore, nimunyumve, kandi mumenye ko kubw’ubufasha bw’Umuremyi nyirububasha bwose w’ijuru n’isi nshobora kubabwira ibyerekeye ibitekerezo byanyu, mbega ko mutangiye gukorera mu cyaha, icyaha kingaragarira ko kizira, koko, kandi kizira ku Mana.

6 Koko, bibabaza roho yanjye kandi bigatuma nkorwa n’isoni imbere y’ikuzo ry’Umuremyi wanjye, ko ngomba kubahamiriza ibyerekeye ubugome bw’imitima yanyu.

7 Ndetse birambabaza ko ngomba gukoresha imvugo ifite ubukana kuri mwe, imbere y’abagore banyu n’abana banyu, abenshi muri bo bafite ibyiyumviro byuje urugwiro bihebuje kandi bitunganye kandi byoroheje imbere y’Imana, icyo kintu kikaba gishimisha Imana;

8 Kandi nibwira ko baje kugeza ubu kumva ijambo rishimisha ry’Imana, koko, ijambo rikiza roho ikomeretse.

9 Kubera iyo mpamvu, biremereye roho yanjye ko nahatirwa, kubera itegeko ridakuka nahawe n’Imana, ko mbacyaha nkurikije ibyaha byanyu, nkatoneka ibikomere by’abasanzwe barakomeretse, aho komora no gukiza ibikomere byabo; maze abatarakomeretse, aho kurya ku ijambo ry’Imana rishimishije bakaba bafite imbugita zashyiriweho gutobora imitima yabo no gukomeretsa imitekerereze yabo yorohereye.

10 Ariko, ntitaye ku ngorane z’umurimo, ngomba gukora nkurikije amategeko ntakuka y’Imana, kandi nkababwira ibyerekeye ubugome n’amahano byanyu, imbere y’abafite imitima ikeye, n’imitima imenetse, no munsi y’igitsure cy’ijisho rityaye ry’Imana Ishoborabyose.

11 Kubera iyo mpamvu, ngomba kubabwira ukuri kujyanye n’ukwerura kw’ijambo ry’Imana. Kuko dore, nk’uko nabisabye Nyagasani, uko niko ijambo ryanjeho, rivuga riti: Yakobo, uzaze mu ngoro yanjye ejo, maze utangarize ijambo nzaguha aba bantu.

12 None ubu dore, bavandimwe banjye bakundwa, iri ni ijambo mbatangarije, ko abenshi muri mwe batangiye gushakashakisha zahabu, na feza, n’ubwoko bwose bw’amabuye y’agaciro, byo muri iki gihugu, aricyo gihugu cy’isezerano kuri mwebwe kandi cyagenewe urubyaro rwanyu, bisagiranye ku bwinshi.

13 Kandi ukuboko kw’uburinzi kwarabasekeye bishimishije cyane, ku buryo mwabonye ubukungu bwinshi; kandi kubera ko bamwe muri mwebwe mwabonye bwinshi cyane kurusha ubw’abavandimwe banyu mwashyizwe hejuru mu bwibone bw’imitima yanyu, nuko mugamika amajosi n’imitwe kubera agaciro gakomeye k’imyenda yanyu, maze mutoteza abavandimwe banyu kubera ko mutekereza ko muri beza kubarusha.

14 None ubu, bavandimwe banjye, mutekereza se ko Imana ibashyigikiyemuri iki kintu? Dore, ndababwira, Oya. Ahubwo ibacira urubanza, kandi niba muhamye muri ibi bintu imanza zayo zigomba kubageraho bwangu.

15 Ndifuza ngo izabereke ko ishobora kubahinguranya, kandi n’igitsure kimwe cy’ijisho ryayo ishobora kubakubita mukaba umukungugu!

16 Ndifuza ngo mwikureho ubu bukozi bw’ikibi n’ikizira. Kandi, ndifuza ngo muzatege amatwi ijambo ry’amabwiriza yayo, maze ntimureke ubu bwirasi bw’imitima yanyu burimbura roho zanyu!

17 Mutekereze ku bavandimwe banyu nk’uko mwitekerezaho ubwanyu, kandi mumenyerane na bose, maze mwisanzure mu mutungo wanyu, kugira ngo bashobore gukira nka mwe.

18 Ariko mbere yo gushakisha ubukire, mushakishe ubwami bw’Imana.

19 Kandi nimumara kugira ibyiringiro muri Kristo muzabona ubukire, niba mubushakisha; kandi muzabushakisha mugamije gukora icyiza—kwambika abambaye ubusa, no kugaburira abashonje, no kubohora imbohe, no korohereza abarwayi n’abababaye.

20 None se ubu, bavandimwe, nababwiye ibyerekeye ubwirasi; kandi muri mwe harimo abababaje umuturanyi wanyu, kandi mwamutoteje kubera ko mwari mufite ubwirasi mu mitima yanyu, bw’ibintu Imana yabahaye, murabivugaho iki?

21 Ntimutekereza se ko ibyo bintu bizira ku uwaremye ibiremwa byose biriho? Kandi umwe afite agaciro kanini mu maso ye nk’undi. Kandi abantu bose bava mu mukungugu; no kubera iyo mpamvu yarabaremye, kugira ngo bazubahirize amategeko yayo kandi bamukuze iteka ryose.

22 Kandi ubu ndangije kubabwira ibyerekeye ubu bwirasi. Kandi iyo bitaba ibyo kubabwira ibyerekeye icyaha gikomeye kurushaho gukomera, umutima wanjye wari kunezerwa bihebuje kubera mwebwe.

23 Ariko ijambo ry’Imana rirandemereye kubera ibyaha byanyu bikomeye kurushaho. Kuko dore, Nyagasani aravuga ati: Aba bantu batangiye gukurira mu bukozi bw’ibibi; ntibasobanukirwa ibyanditswe bitagatifu, kuko bishakira urwitwazo mu gukora ubusambanyi, kubera ibintu byanditswe byerekeye Dawidi, na Salomo umuhungu we.

24 Dore, Dawidi na Salomo mu by’ukuri bagize abagore benshi n’inshoreke, ikintu kizira imbere yanjye, niko Nyagasani avuga.

25 Kubera iyo mpamvu, Nyagasani aravuga ati: Nayoboye aba bantu mbavana mu gihugu cya Yerusalemu, kubw’ububasha bw’ukuboko kwanjye, kugira ngo nshobore kwihagurukiriza ishami rikiranutse riturutse ku rubuto rw’ubura bwa Yozefu.

26 Kubera iyo mpamvu, njyewe Nyagasani Imana sinzemera ko aba bantu bazakora ibyo aba kera bakoze.

27 Kubera iyo mpamvu, bavandimwe banjye, nimunyumve, kandi mutege amatwi ijambo rya Nyagasani: Kuko nta muntu uwo ari we wese muri mwebwe uzagira urenze umugore umwe; n’inshoreke ntazo azagira;

28 Kuko njyewe, Nyagasani Imana, nishimira ubuziranenge bw’abagore. Kandi ubusambanyi ni ikizira imbere yanjye; niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

29 Kubera iyo mpamvu, aba bantu bazubahirize amategeko yanjye, niko Nyagasani Nyiringabo avuga, cyangwa igihugu kizavumwe ku bwabo.

30 Kuko ninzihagurukiriza urubuto, niko Nyagasani Nyiringabo avuga; nzategeka abantu banjye; cyangwa se bazakurikize ibi bintu.

31 Kuko dore, njyewe, Nyagasani, narebye ishavu, kandi numvise umuborogo w’abakobwa b’ubwoko bwanjye mu gihugu cya Yerusalemu, koko, no mu bihugu byose by’ubwoko bwanjye, kubera ubugome n’amahano y’abagabo babo.

32 Kandi sinzemera, niko Nyagasani Nyiringabo avuga, ko ugutakamba kw’abakobwa beza b’ubu bwoko navanye mu gihugu cya Yerusalemu, kuzanzaho kubera abagabo bo mu bwoko bwanjye, niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

33 Kuko ntibazagira imbohe abakobwa b’ubwoko bwanjye kubera ubwiyoroshye bwabo, ahubwo nzabagenderera n’umuvumo ubabaje, ndetse kugeza barimbutse; kuko ntibazakora ubusambanyi, nk’aba kera, niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

34 Kandi ubu dore, bavandimwe banjye, muzi ko aya mategeko yahawe data, Lehi; kubera iyo mpamvu, mwayamenye mbere; kandi mwizaniye ugucirwaho iteka gukomeye; kuko mwakoze ibi bintu mutari mukwiriye gukora.

35 Dore, mwakoze ibibi bikomeye kuruta Abalamani, abavandimwe bacu. Mwamennye imitima y’abagore banyu boroheje, kandi mutakaza icyizere cy’abana banyu, kubera ingero zanyu mbi imbere yabo; kandi ukwitsa imitima kwabo kuzamukira kubarega ku Mana. Kandi kubera ukutajegajega kw’ijambo ry’Imana, rimanukira kubashinja, imitima myinshi yarapfuye, itoborwa n’ibikomere birebire.