Imigenzo n’Amatangazo
Itorero ry’Ukuri ni Irihe?


Itorero ry’Ukuri ni Irihe?

Muri iki gihe cy’amatsiko akomeye ubwenge bwanjye bwahawe igitekerezo gikomeye. … Kenshi naribwiraga nti: Ni iki cyakorwa? Muri aya matsinda yose ni ayahe ari ay’ukuri; cyangwa se yaba yose hamwe abeshya? Niba hari iryo ariryo ryose ryaba ari iry’ukuri, ni irihe, kandi nzarimenya nte?

Ishusho
Joseph Smith Ashakisha Ubuhanga muri Bibiliya

Mu gihe yashakaga gufata icyemezo ku itorero yayoboka, Joseph yifashishije Bibiliya ngo imuyobore. Muri yo yasomye ngo, “Saba Imana.”

Mu gihe nari ndemerewe n’ingorane ndengakamere zatewe n’ihangana ry’aya matsinda y’abanyamadini, umunsi umwe nari ndimo gusoma Urwandiko rwa Yakobo, igice cya mbere n’umurongo wa gatanu, uvuga uti: “Niba hariho uwo ariwe wese muri mwe ubuze ubwenge nasabe Imana iha abantu bose ititangiriye itama, ntinagire incyuro; kandi azabuhabwa.”

Nta na rimwe interuro y’icyanditswe gitagatifu yigeze igerana imbaraga nyinshi ku mutima w’umuntu nk’uko iyi yabigenje k’uwanjye iki gihe. Yagaragaje kwinjirana imbaraga zikomeye mu cyiyumviro cy’umutima wanjye. Nayitekerejeho kenshi na kenshi, kubera ko nari nzi ko niba hariho umuntu wari ukeneye ubwenge ku Mana, yari njyewe; kuko sinari nzi uko nabigenza, keretse mbonye ubwenge buruta ubwo nari mfite icyo gihe, sinari kuzigera mbimenya, kuko abigisha b’iyobokamana b’amadini atandukanye basobanuraga iyo mirongo y’ibyanditswe bitagatifu mu buryo butandukanye kugira ngo bice icyizere cyose mu gukemura ikibazo bisunze Bibiliya.

Nyuma y’igihe, nageze ku mwanzuro ko ngomba kuguma mu mwijima n’urujijo cyangwa se ko ngomba gukora nk’uko Yakobo atubwiriza, ari byo, gusaba Imana. Nyuma y’igihe niyemeje “gusaba Imana,” nanzura ko niba yarahaye ubwenge ababuze ubwenge, kandi igatanga ititangiriye itama, kandi ntigire incyuro, nshobora kugerageza.