Imigenzo n’Amatangazo
Iyerekwa rya Mbere rya Joseph Smith


Iyerekwa rya Mbere rya Joseph Smith

Ishusho
Iyerekwa rya Mbere

Ku bijyanye n’iki cyemezo cyanjye cyo gusaba Imana, nariherereye mu gashyamba ngo ngerageze. Hari mu gitondo cy’umunsi mwiza, ucyeye, mu ntangiriro y’umuhindo wo mu gihumbi kimwe magana inani na makumyabiri. Bwari ubwa mbere mu buzima bwanjye nkoze igerageza nk’iri, kuko mu bibazo byanjye byose sinari narigeze na rimwe ngerageza gusenga ndanguruye.

Nyuma y’uko nari maze kwihererera ahantu nari narateguye kujya, maze kureba hirya no hino, kubera ko nari nisanze ndi njyenyine, narapfukamye ntangira gutura Imana ibyifuzo by’umutima wanjye. Nabikoranaga igihunga, ubwo ako kanya nafashwe n’imbaraga zanganje wese, maze zingiraho ububasha butangaje bwatumye ururimi rwanjye rugobwa kugeza ubwo ntashobora kuvuga. Umwijima w’icuraburindi warankikije, kandi byangaragariye mu gihe gito nk’aho naba naciriweho ukurimbuka gutunguranye.

Ariko, kubera ko nakoreshaga imbaraga zanjye zose ntabaza Imana ngo ingobotore imbaraga z’uyu mwanzi wari wamfashe, kandi muri uwo mwanya nyine ubwo nari niteguye kugwa mu kwiheba no kwemera ubwanjye ukurimbuka—kutari ukurimbuka nihimbiraga, ahubwo kubw’ububasha bw’icyo kiremwa cyavuye mu isi itagaragara, gifite imbaraga nk’izo zitangaje ntigeze numva mbere mu kindi kiremwa icyo aricyo cyose—Ubwo muri ako kanya k’ubwoba bukomeye nabonye inkingi y’urumuri neza hejuru y’umutwe wanjye, isumbya ukurabagirana ukw’izuba, imanuka buhoro buhoro kugeza inguyeho.

Aho rwangereyeho, nisanze nagobotowe umwanzi wari wamfatiriye mboshywe. Ubwo urumuri rungezeho nabonye Abantu babiri, bafite ukurabagirana n’ikuzo birenze igisobanuro, bahagaze hejuru yanjye mu kirere. Umwe muri bo arambwira, ampamagaye mu izina maze avuga, anyereka undi ati—“Uyu ni Umwana Wanjye Nkunda, Umwumvire!”

Ishusho
Iyerekwa rya Mbere

Umugambi wanjye mu kujya kubaza Nyagasani wari ukumenya irihe mu madini yose ryari iry’ukuri, kugira ngo nshobore kumenya iryo nayoboka. Kubera iyo mpamvu, aho nagaruriye ubuyanja, ku buryo nshobora kuvuga, nibwo nabajije abo Bantu bari bahagaze hejuru yanjye mu rumuri, irihe mu madini yose ryari iry’ukuri (kuko iki gihe nari ntarabyiyumvisha mu mutima wanjye ko yose ari ay’ibinyoma)—n’iryo nagombaga kuyoboka.

Nasubijwe ko nta na rimwe ngomba kuyoboka muri yo, kuko yose yari ay’ibinyoma; kandi Umuntu wamvugishaga yavuze ko imigenzereze yayo yose yari ikizira mu maso ye; ko abo bigisha bose ari abanyabinyoma; ati: “banyegera n’iminwa yabo ariko imitima yabo iba kure yanjye, bigisha inyigisho z’amategeko y‘abantu, bafite ishusho y’ubumana, nyamara bagahakana ububasha bwayo.”

Yongeye kumbuza kugira iryo ariryo ryose nyoboka muri yo; n’ibindi bintu byinshi yambwiye, ntashobora kwandika muri iki gihe. Ubwo nongeraga kugarura ubuyanja, nisanze ngaramye, ndeba hejuru ku ijuru. Ubwo urumuri rwari rumaze kugenda, nta ntege nari mfite; ariko bidatinze narorohewe gato, nuko njya mu rugo.