Imigenzo n’Amatangazo
Itotezwa


Itotezwa

Bidatinze nasanze … ko kuvuga inkuru yanjye byari byaranteje umubare munini w’abandwanya barimo abigisha b’iyobokamana, kandi byabaye impamvu y’itotezwa rikomeye, ryakomeje kwiyongera; kandi n’ubwo nari umuhungu utazwi, ndi hagati gusa y’imyaka cumi n’ine na cumi n’itanu y’amavuko, n’imibereho yanjye mu buzima imeze nk’iyo umwana utagize icyo amaze mu isi, nyamara abantu b’icyubahiro bashakishije bihagije kunteza udutsiko tw’abantu ngo bandwanye, maze batangira itoteza rikarishye; kandi ibi byari bihuriweho n’amadini yose—bose bishyize hamwe kugira ngo bantoteze.

Byanteye igitekerezo gikomeye icyo gihe, kandi kenshi uhereye ubwo, bidasanzwe ko umwana utazwi, wari afite imyaka cumi n’ine y’amavuko, umwe, na none, wari waraciriwe gukora buri munsi ngo abone ibimutunga bitanahagije, yaba ariwe utekerezwa ko ari umuntu ufite agaciro gakomeye ko kwitabwaho n’abakomeye b’amadini azwi cyane b’icyo gihe, kandi mu buryo biremamo umwuka w’itoteza rikabije gukariha no gutukana. Ariko byaba bidasanzwe cyangwa bisanzwe, ni uko byari, kandi akenshi byari impamvu y’ishavu rikomeye kuri njyewe ubwanjye.

Ariko, nyamara byari ukuri ko nabonye iyerekwa. Natekereje kuva ubwo, ko niyumviriye cyane nka Pawulo, ubwo yisobanuraga imbere y’umwami Agripa, maze akavuga inkuru y’iyerekwa yagize ubwo yabonaga urumuri, kandi akumva ijwi; ariko nabwo hari bakeya bamwemeye; bamwe bavugaga ko ari umunyakinyoma, abandi bakavuga ko ari umusazi; maze agasekwa kandi agatukwa. Nuko arasekwa kandi aratukwa. Ariko ibi byose ntibyavanyeho ukuri kw’iyerekwa rye. Yari yarabonye iyerekwa, yari azi ko yarigize, kandi itotezwa ryose munsi y’ijuru ntiryashoboye kubihindura; kandi nubwo bari kumutoteza kugeza ku rupfu, nyamara yari abizi, kandi azabimenya kugeza ku mwuka we wa nyuma, ko yabonye urumuri kandi yumvise ijwi ryamubwiraga, kandi isi yose ntiyari gushobora gutuma atekereza cyangwa yemera ibitari ibyo.

Uko niko byari bimeze kuri njyewe. Nari narabonye icyo gihe urumuri, kandi rwagati muri urwo rumuri narabonyemo Abantu babiri, kandi mu by’ukuri baramvugishije; kandi n’ubwo nari nanzwe kandi ntotezwa kuko navuze ko nabonye iyerekwa, nyamara byari iby’ukuri; nuko mu gihe bantotezaga, bantuka, kandi bamvugaho ibibi byose bambeshyera kuko navuze ntyo, byatumye mvuga mu mutima wanjye nti: Kuki muntoteza kubera kuvuga ukuri? Nabonye rwose iyerekwa; none ndi nde wo guhangana n’Imana, cyangwa kuki isi itekereza kumpakanisha ibyo nabonye rwose? Kuko nabonye iyerekwa; nari mbizi, kandi nari nzi ko Imana yari ibizi, kandi sinari gushobora kubihakana, nta n’ubwo nari gutinyuka kubikora; nibura nari nzi ko mu gukora ibyo nari kubabaza Imana, nuko ngacirwaho iteka.

Nari maze kumva nyuzwe ku byerekeranye n’iby’amadini—ko bitari inshingano yanjye yo kuyoboka iryo ariryo ryose muri yo, ahubwo ngomba gukomeza uko nari meze kugeza mpawe andi mabwiriza. Naje gusanga ubuhamya bwa Yakobo ari ubw’ukuri—ko umuntu udafite ubwenge agomba kubusaba Imana, akabuhabwa, nta ncyuro.

Nakomeje gukurikirana imihamagaro yanjye isanzwe mu buzima kugeza kuwa makumyabiri n’umwe z’ukwezi kwa Nzeri, muwo igihumbi kimwe magana inani na makumyabiri na gatatu, igihe cyose nababajwe n’itotezwa rikomeye mu maboko y’ingeri zose z’abantu, haba abanyamadini n’abatari abanyamadini, kubera ko nakomeje kwemeza ko nabonye iyerekwa.

Mu mwanya w’igihe cyanyuze hagati y’igihe nagiriye iyerekwa n’umwaka w’igihumbi magana inani na makumyabiri na gatatu—kubera ko nari narabujijwe kuyoboka iryo ariryo ryose mu madini y’icyo gihe kandi kubera ko nari mu myaka y’ubwana, kandi ntotezwa n’abari bakwiye kuba incuti zanjye zo kumfata neza, kandi niyo baba barankekaga ko nashutswe kuba naratinyutse, mu buryo bwiza kandi bwuje urukundo bakangarura—nashyizwe mu bigeragezo by’ubwoko bwose; n’uruvange rw’amoko yose y’abantu, naguye kenshi mu makosa y’ubupfapfa, kandi ngaragaza intege nkeya za gisore, n’ubuswa bwa kamere muntu, bikaba, bimbabaza kubivuga, byanshoye mu bigeragezo bitandukanye, bidashimishije mu maso y’Imana. Muri uku kwatura, nta n’umwe wari ukeneye kunkeka ko nahamwe n’icyaha gikomeye cyangwa cy’urukozasoni icyo ari cyo cyose. Uburyo bwo gukora ikintu nk’icyo ntibwigeze buba muri kamere yanjye.