Imigenzo n’Amatangazo
Ubutambyi Bugarurwa


Ubutambyi Bugarurwa

Twakomeje akazi k’ubusemuzi, ubwo, mu kwezi kwakurikiragaho (Gicurasi, 1829), umunsi umwe twagiye mu ishyamba gusenga no kubaza Nyagasani ibyerekeye umubatizo wo kubabarirwa ibyaha, twasanze uvugwa mu busemuzi bw’ibisate. Mu gihe twari muri ibyo, dusenga kandi duhamagara Nyagasani, intumwa yo mu ijuru yamanukiye mu gicu cy’urumuri, nuko imaze kuturambikaho ibiganza, itwimika, ivuga iti:

Ishusho
Ukugarurwa kw’Ubutambyi bwa Aroni

Joseph Smith na Oliver Cowdery bakiriye Ubutambyi bwa Aroni barambitsweho ibiganza na Yohana Umubatiza kuwa 15 Gicurasi 1829.

“Kuri mwebwe bagenzi banjye, mu izina rya Mesiya, mbahaye Ubutambyi bwa Aroni, bufite imfunguzo z’umurimo w’abamarayika, hamwe n’ubutumwa bwiza bwo kwihana, n’ubwo umubatizo wo kwibizwa kubw’ukubabarirwa ibyaha; kandi ibi ntibizigera kwongera kuvanwa ku isi kugeza abahungu ba Lewi bongeye gutambira Nyagasani igitambo mu bukiranutsi.”

Yavuze ko ubu Butambyi bwa Aroni budafite ububasha bwo kurambika ibiganza mu gutanga impano ya Roho Mutagatifu, ariko ko iyo tuzayihabwa nyuma y’aho; kandi adutegeka kugenda tukabatizwa, nuko aduha amabwiriza ko ngomba kubatiza Oliver Cowdery nyuma nawe akambatiza.

Twarabikurikije turagenda maze turabatizwa. Namubatije bwa mbere, maze nyuma nawe arambatiza—nyuma y’ibyo narambitse ibiganza byanjye ku mutwe we maze mwimika mu Butambyi bwa Aroni, nyuma y’aho nawe yandambitseho ibiganza bye maze anyimika muri ubwo Butambyi—kuko niko twari twategetswe.

Ishusho
imitunganyirize y’Itorero

Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ryatunganyirijwe mu rugo rwa Peter Whitmer, Mukuru, kuwa 6 Mata 1830. Abantu hafi ya 60 barabihamije kuko abagabo 6 bujuje ibisabwa na New York kugira ngo bashinge umuryango mushya w’iyobokamana.

Intumwa yadusuye kuri icyo gihe kandi ikaduha ubu Butambyi, yavuze ko izina ryayo ryari Yohana, umwe witwa Yohana Umubatiza mu Isezerano Rishya, kandi ko yabikoze ayobowe na Petero, Yakobo na Yohana, bafite imfunguzo z’Ubutambyi bwa Melikizedeki, aribwo butambyi yavuze ko mu gihe gikwiye tuzahabwa, kandi ko nzitwa Umukuru wa mbere w’Itorero, naho we (Oliver Cowdery) akaba uwa kabiri. Hari kuwa cumi na gatanu z’ukwa Gicurasi 1829, ubwo twimikiwe munsi y’ibiganza by’iyi ntumwa, kandi tukabatizwa.

Ishusho
Joseph Smith

Ako kanya tukiva mu mazi nyuma y’uko twari tumaze kubatizwa, twagize imigisha ikomeye kandi y’icyubahiro iva kuri Data wo mu Ijuru. Bidatinze maze kubatiza Oliver Cowdery, Roho Mutagatifu yamumanukiyeho, nuko arahaguruka ahanura ibintu byinshi byagombaga kubaho vuba. Kandi byongeye, mu mwanya mutoya maze kumubatiza, nagize roho w’ubuhanuzi, ubwo, nahagurukaga, ngahanura ibyerekeye itangiriro ry’iri Torero, n’ibindi bintu byinshi bijyanye n’icyi gisekuru cy’abana b’abantu. Twari twujujwe Roho Mutagatifu, kandi twanezererewe mu Mana y’agakiza kacu.