Imigenzo n’Amatangazo
Inyandiko Ntagatifu


Inyandiko Ntagatifu

Ishusho
Umusozi wa Cumorah

Umusozi wa Cumorah uri nko mu birometero 4,8 mu majyepfo y’iburasirazuba y’igikingi cya Smith muri Palmyra, New York. Mu gihe cya Joseph impera y’amajyaruguru yari itwikiriwe n’ibyatsi, amajyepfo atwikiriwe n’ibiti binyanyagiye n’amashyamba. Ibisate byari bitabye mu ruhande rw’uburengerazuba, hatari kure y’agasongero. Ifoto: Kanama 1907

Hafi y’umudugudu wa Manchester, akarere ka Ontario, New York, hari umusozi munini, kandi usumba indi byegeranye. Ku ruhande rw’iburengerazuba bw’uyu musozi, hatari kure y’agasongero, munsi y’ibuye rinini, harambitse ibisate, bishyinguye mu isanduku y’ibuye. Iri buye ryari rinini mu mubyimba kandi ryiburungushuye hagati ku ruhande rwo hejuru, kandi ryari ritoya mu mubyimba ahagana ku mpande, ku buryo igice cyo hagati cyaryo cyagaragaraga hejuru y’igitaka, ariko uruhande rw’umuzenguruko rwari rutwikirijwe igitaka.

Maze kuvanaho igitaka, nashatse mushyiguzi, nyicengeza munsi y’uruhande rw’ibuye, maze nyitsikamiye gato ndaryegura. Narebyemo, kandi aho koko nabonyemo ibisate, Urimu ma Tumimu, n’umusesuragituza, nk’uko byari byaravuzwe n’intumwa. Isanduku byari bigerekeranyijemo yari ikozwe n’amabuye agerekeranyijwe hamwe mu kintu kimeze nka sima. Mu ndiba y’isanduku, hari harambitsemo amabuye abiri asobetse ku isanduku, kandi kuri ayo mabuye hari harambitseho ibisate n’ibindi bintu hamwe nabyo.

Nagerageje kubivanamo, ariko mbuzwa n’intumwa, nuko yongera kumbwira ko igihe cyo kubizana cyari kitaragera, kitazanabaho, kugeza ku myaka ine uhereye icyo gihe; ariko yambwiye ko nzajya nza aho hantu neza neza mu mwaka umwe uhereye icyo gihe, kandi ko azajya ahahurira na njye, maze nkazakomeza kubikora ntyo kugeza ubwo igihe kizagera cyo guhabwa ibisate.

Bityo, nk’uko nari narabitegetswe, najyagayo ku mpera ya buri mwaka, kandi buri gihe nabonaga ya ntumwa aho ngaho, kandi ngahabwa amabwiriza n’ubumenyi bimuturutseho iteka buri uko twabonanaga, nubahiriza n’ibyo Nyagasani yabaga agiye gukora, ndetse n’uburyo n’inzira ubwami bwayo bwagombaga kuyoborwa mu minsi ya nyuma.

Kubera imibereho ya data mu isi yari iciriritse cyane, twagombaga gukoresha amaboko yacu, tugakoreshwa bubyizi cyangwa ukundi, uko twashoboraga kugira amahirwe. Rimwe na rimwe twabaga turi mu rugo, na rimwe na rimwe tukaba turi hanze, kandi kubw’imirimo irambye twashoboraga kugira imibereho myiza.

Ishusho
Moroni na Joseph Smith

Moroni yahagarukaga rimwe mu mwaka mu gihe cy’imyaka ine maze akongera guha amabwiriza umuhanuzi wari akiri mutoya. Nyuma y’iyo myaka ine, Joseph yakiriye ibisate maze atangira gusemura Igitabo cya Morumoni.

Kera kabaye igihe cyarageze cyo kubona ibisate, Urimu na Tumimu, n’umusesuragituza. Kuwa makumyabiri na kabiri w’ukwa Nzeri, igihumbi kimwe magana inani na makumyabiri na karindwi, nari nagiye nk’uko bisanzwe ku mpera y’undi mwaka ahantu byari byarashyinguwe, ya ntumwa irabinshyikiriza hamwe n’iyi nshingano: ko ngomba kubyitaho; ko nimbireka bikagenda ku burangare bwanjye, cyangwa kubw’ukutabyitaho kwanjye, nzacibwa; ariko ko ninkoresha uko nshoboye kose ngo mbirengere, kugeza ubwo we, intumwa, azabyisubiza, bizaba birinzwe.

Bidatinze navumbuye impamvu nahawe izo nshingano zikomeye zo kubirinda n’impamvu intumwa yari yavuze ko ubwo nzaba maze gukora ibisabwa ku ruhande rwanjye, izabyisubiza. Kuko bidatinze byari byamenyekanye ko mbifite, ku buryo imbaraga nyinshi zakoreshejwe kugira ngo babinyambure. Amayeri yose yashoboraga guhimbwa yarashakishijwe kubera uwo mugambi. Itotezwa ryarashaririye kandi rirerura kurusha mbere, kandi imbaga zahoraga ziri maso ngo zibinyambure biramutse bishobotse. Ariko kubera ubushishozi bw’Imana, byagumye ahiherereye mu biganza byanjye, kugeza ubwo nabikoresheje icyo nari narasabwe ku ruhande rwanjye. Ubwo, hakurikijwe amasezerano, intumwa yaje kubitwara, narabiyishyikirije; none irabishinzwe kugeza uyu munsi, kuwa kabiri w’ukwa Gicurasi, igihumbi kimwe magana inani na mirongo itatu n’umunani. …

Ishusho
Igitabo cya Morumoni

Igitabo cya Morumoni, cyacapwe ubwa mbere muwa 1830, ubu kirimo kwandikwa mu ndimi zirenga 80 ku isi hose.

Ku munsi wa 5 w’ukwezi kwa Mata, 1829, Oliver Cowdery yaje iwanjye, kugeza iki gihe nari ntarakamuca iryera. Yantekerereje ko kubera ko yari amaze igihe yigisha mu ishuri rituranye n’aho data yari atuye, kandi kubera ko data ari mu barereraga kuri iryo shuri, hari igihe yari yaragiye kuba iwe, nuko ubwo yari ari yo umuryango wamubwiye uburyo nabonyemo ibisate, none bityo akaba yari yaje kubimbazaho.

Iminsi ibiri nyuma y’uko Cowdery ahagera (hari kuwa 7 Mata) natangiye gusemura Igitabo cya Morumoni, nuko atangira kunyandikira.