Igiterane Rusange
Muhe Umwanya Nyagasani
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Muhe Umwanya Nyagasani

Ndabinginze uno munsi ngo mwange ayo moshya y’isi muha umwanya Nyagasani mu buzima bwanyu—buri munsi.

Bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, mu minsi ibiri twigishijwe neza n’abakozi ba Nyagasani bashatse bafite umwete icyo yashaka ko bavuga.

Twahawe umukoro wacu mu mezi atandatu ari imbere. Ubu ikibazo ni, ni gute tuzahinduka kubera ibyo twumvishe tukaniyumvamo?

Icyorezo cyerekanye uko ubuzima bushobora guhinduka mu gihe gito, rimwe na rimwe biturutse ku mimerere tutagenga. Icyakora, hari ibintu byinshi dushobora kugenga. Dushyiraho iby’ingenzi tukanamenya uko dukoresha ingufu, igihe n’amikoro byacu. Dufata umwanzuro w’uko dufatana. Duhitamo abo tuzashakaho ukuri n’ubujyanama.

Amajwi n’ibitutu by’isi biragerageza kandi ni byinshi. Ariko amajwi menshi arashuka, aroshya, kandi ashobora kutuvana ku nzira y’igihango. Kwirinda ukubabara gukurikiraho ntakabuza, ndabinginze uno munsi ngo mwange ayo moshya y’isi mushakira igihe Nyagasani mu buzima bwanyu—buri munsi.

Niba amenshi mu makuru mubona ava ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ibindi bitangazamakuru, ubushobozi bwanyu bwo kumva ukongorera kwa Roho buzagabanyuka. Niba mutari no gushaka Nyagasani mu isengesho rya buri munsi no kwiga inkuru nziza, witeza kwibasirwa n’amacurabwenge ashobora kuba ashishikaje ariko atari mazima. Yewe n’Abera basanzwe ari indahemuka kurusha abandi bashobora guteshuka bitewe n’ibishuko by’isi bidacogora.

Bavandimwe na bashiki banjye, ndabinginze ngo muhe umwanya Nyagasani! Mukore umusingi wanyu bwite mu bya roho ndetse mushobore kuramba mukora ibyo bintu bishobora kureka Roho Mutagatifu agahorana namwe buri gihe.

Ntimugateshe agaciro ukuri kuzuye ko Roho ivuga ibintu nk’uko biri rwose , n’ibintu nk’uko bizaba rwose .1 “Azabereka ibintu byose mugomba gukora.”2

Ntagitumira Roho kurusha kwerekeza intumbero yanyu kuri Yesu Kristo. Muvuge ibya Kristo, munezererwe muri Kristo, murye ijambo rya Kristo, kandi mukomeze imbere mushikamye muri Kristo.3 Mugire Isabato yanyu ibyishimo uko mumubihambaza, mufata isakaramentu, kandi mugire umunsi We mutagatifu.4

Nkuko nabitinzeho iki gitondo, nyamuneka muhe umwanya Nyagasani mu nzu Ye ntagatifu. Ntakizakomeza umusingi wanyu wa roho nk’umurimo wo mu ngoro y’Imana, no guhimbaza mu ngoro.

Turashimira mwese muri kugira icyo mukora ku ngoro z’Imana zacu nshya. Zirimo kubakwa ku isi hose. Uyu munsi nejejwe no kubamenyesha imigambi yacu yo kubaka ingoro z’Imana nyinshi kurushaho aha cyangwa hafi y’aha hantu hakurikira:Kaohsiung, Tayiwani; Tacloban, Filipine; Monrovia, Liberiya; Kananga, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo; Antananarivo, Madagasikari; Culiacán, Megizike; Vitória, Burezili; La Paz, Boliviya; Santiago West, Shili; Fort Worth, Texas; Cody, Wyoming; Rexburg North, Idaho; Heber Valley, Utah; no kongera kubaka Ingoro y’Imana ya Provo Utah nyuma yaho ingoro y’Imana ya Orem Utah yeguriwe Imana.

Ndabakunda, bavandimwe na bashiki banjye bakundwa. Nyagasani arabazi kandi aranabakunda. Ni Umukiza n’Umucunguzi wanyu. Akuriye kandi ayobora Itorero Rye. Azakurira kandi azayobora mwebwe mu buzima bwanyu bwite niba mumuhaye umwanya mu buzima bwanyu—buri munsi.

Imana ibane namwe kugeza twongeye guhura, nsenze mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.