Igiterane Rusange
Ibitangaza by’Inkuru Nziza ya Yesu Kristo
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Ibitangaza by’Inkuru Nziza ya Yesu Kristo

Nziko inkuru nziza Ye ishobora kutuzanira ibyiringiro, amahoro, ndetse n’umunezero, atari ubu ngubu gusa, ahubwo izanaha umugisha abandi batabarika mu bisekuru bizaza.

Mabuhay! Mbazaniye urukundo n’inseko z’ubwuzu bivuye mu Bera bahebuje ba Filipine. Uyu mwaka ushyiraho ikimenyetso ku myaka 60 kuva abavugabutumwa ba mbere bageze mu birwa bya Filipine. Uyu munsi hari amavugabutumwa 23 n’abanyamuryango barenga 800,000 b’Itorero mu mambo 123. Ubu hari ingoro z’Imana zirindwi zirimo gukora, iziri kubakwa cyangwa izatangajwe. Iki ni igitangaza mu by’ukuri. Turimo kuba abahamya b’ugusohoza k’ubuhanuzi buri muri 2 Nefi 10:21: “Amasezerano ya Nyagasani arakomeye ku bari mu birwa by’inyanja.”

Ishusho
Umuyobozi Hinckley muri Filipine

Iki gitangaza ni n’ugusohoza k’ubuhanuzi bwatanzwe mu isengesho n’Umukuru Gordon B. Hinckley muri Manila mu 1961. Muri iryo sengesho, Umukuru Hinckley yagize ati: “Twambaje imigisha Yawe ku bantu b’iki gihugu, ko bazaba ababana neza n’abandi n’abanyarugwiro n’abagwaneza ndetse n’abagiraneza kuri abo bazaza aho, kandi ko benshi, yego, Nyagasani, dusenze ko hazaba hari [benshi,] ibihumbi byinshi bizakira ubu butumwa kandi bizanahahererwa umugisha. Wazabaha umugisha wo kugira ubwenge bwakira n’imitima isobanukirwa, ndetse n’ukwizera ko kwakira, kandi n’ubutwari bwo kubaho mu mahame y’inkuru nziza” (dedicatory prayer at American War Memorial Cemetery, Philippines, Apr. 28, 1961).

Ishusho
Umuryango wa Revillo

Uretse ibihumbi byinshi, byinshi by’Abera b’Iminsi ya Nyuma b’indahemuka, igitangaza cy’inkuru nziza cyazanye impinduka nziza ku gihugu n’abantu bacyo. Ndi umuhamya uriho w’ibi. Nari mfite imyaka itandatu ubwo ababyeyi banjye binjiye mu Itorero mu kirwa cyo mu majyepfo cya Mindanao. Muri icyo gihe, hari ivugabutumwa rimwe gusa mu gihugu cyose kandi nta mambo. Mfitiye inyiturano mu buryo buhoraho ubutwari n’ukwiyemeza by’ababyeyi banjye mu gukurikira Umukiza. Mbahaye icyubahiro n’abapayiniya bose b’Itorero muri Filipine. Baciriye inzira ibisekuru byakurikiyeho kugira ngo bihabwe umugisha.

Umwami Benyamini mu Gitabo cya Morumoni yavuze ati: “Kandi byongeye, ndifuza ko muzirikana imibereho y’umugisha kandi y’ibyishimo y’abubahiriza amategeko y’Imana. Kuko dore, barahirwa mu bintu byose, haba mu by’umubiri n’ibya roho” (Mosaya 2:41).

Uko tubaho kandi tukumvira amahame n’imigenzo y’inkuru nziza, biduhesha umugisha, biraduhindura, kandi tugahindurwa mu kurushaho kuba nka Yesu Kristo. Uku ni ko inkuru nziza yahinduye kandi igaha umugisha Abera b’Abanyafilipine, harimo umuryango wanjye. Inkuru nziza ni by’ukuri inzira igana ku buzima bw’ibyishimo, burumbutse.

Ihame rya mbere ry’inkuru nziza ni ukwizera muri Nyagasani Yesu Kristo. Abanyafilipine benshi bafite ukwemera k’umwimerere mu Mana. Biroroshye kuri twebwe kwizera Yesu Kristo no kumenya ko dushobora kwakira ibisubizo ku masengesho yacu.

Ishusho
Umuryango wa Obedoza

Umuryango wa Obedoza ni urugero rugaragara rw’ibi. Umuvandimwe Obedoza yari umuyobozi wanjye w’ishami ubwo nari umusore. Icyifuzo gikomeye kurusha ibindi cy’Umuvandimwe na Mushiki wacu Obedoza cyari komekanywa ku miryango yabo mu Ngoro y’Imana ya Manila. Babaga mu Mujyi wa General Santos, ibirometero 1600 uvuye i Manila. Ku muryango w’abantu icyenda, gukora urugendo rugana ku ngoro y’Imana byasaga nk’ibidashoboka. Ariko nk’umugabo w’umucuruzi wagiye nuko agacuruza ibyo yari afite byose kugira ngo agure isimbi rimwe ry’agaciro kanini (reba Matayo 13:45–46), aba bashakanye bafashe umwanzuro wo kugurisha inzu yabo kugira ngo bishyure urwo rugendo. Mushiki wacu Obedoza yari afite impungenge kubera ko batari bube bafite urugo rwo kugarukamo. Ariko Umuvandimwe Obedoza yamwijeje ko Nyagasani yari bubagabire.

Bomekanyijwe nk’umuryango mu gihe cyose n’iteka ryose mu ngoro y’Imana mu 1985. Mu ngoro y’Imana bahabonye umunezero ntagereranywa—isimbi ryabo ritabonerwa ikiguzi. Maze amagambo y’Umuvandimwe Obedoza yaje kuba impamo, Nyagasani yarabagabiye koko. Bakigaruka bava i Manila, abagiraneza baziranye babahaye ahantu ho kuba, maze bageraho bibonera urugo rwabo bwite. Nyagasani yita kuri abo bagaragaza ukwizera kwabo muri We.

Ihame rya kabiri ry’inkuru nziza ni ukwihana. Ukwihana ni uguterera umugongo icyaha ukishingikiriza Imana ngo iguhe imbabazi. Ni impinduka y’ubwenge n’umutima. Nk’uko Umuyobozi Russell M. Nelson yigisha, ni “ukurushaho gukora neza no kuba mwiza gake buri munsi” (“We Can Do Better and Be Better,” Liyahona, Gicurasi 2019, 67).

Ukwihana kumeze neza nk’isabune. Nka injeniyeri w’ubutabire, nakoze mu ruganda rw’isabune muri Filipine. Nize ukuntu bakora isabune n’uruhererekane rw’ukuntu ikora. Iyo uvanze amavuta n’ikinyabutabire cya alkali base maze ukongeramo imiti irwanya udukoko, birema uruvange rukaze rushobora gukuraho udukoko n’amavirusi. Nk’isabune, ukwihana ni umuti usukura. Kuduha amahirwe yo kwikiza inenge zacu n’ico ryacu rya kera ku buryo twaba indakemwa kugira ngo tube hamwe n’Imana, kuko “nta kintu na kimwe cyanduye gishobora kuragwa ubwami bw’[Imana]” (Aluma 11:37).

Binyuze m’ukwihana dukoresha ububasha buhanagura, bunatagatifuza bwa Yesu Kristo. Iki ni igice cy’ingenzi cy’uruhererekane rw’uguhinduka. Ibi ni ibyabaye ku b’Anti-Nefi-Lehi mu Gitabo cya Morumoni. Bari Abalamani bari barahindutse mu buryo bwuzuye ku buryo “batigeze babireka” (reba Aluma 23:6–8). Batabye intwaro zabo z’intambara maze ntibongera kuzubura ukundi. Bari kwemera gupfa aho kugira ngo bice icyo gihango. Kandi babitangiye gihamya. Tuzi ko ukwitanga kwabo kwazanye ibitangaza; ibihumbi byarwanye na bo byajugunye intwaro zabyo kandi birahindurwa. Nyuma y’imyaka abahungu babo, tuzi nk’indwanyi nto z’ibirangirire, zarinzwe ku rugamba ku mahirwe make arenze ukwemera!

Ishusho
Se w’Umukuru Revillo

Umuryango wanjye n’Abera b’Abanyafilipine banyuze mu ruhererekane rumwe rw’uguhinduka. Ubwo twemeye inkuru nziza ya Yesu Kristo maze twinjira mu Itorero, twahinduye uburyo bwacu n’umuco wacu kugira ngo duhuze n’inkuru nziza. Twagombye kureka imico gakondo idahwitse. Nabonye ibi muri data ubwo yize ibyerekeye inkuru nziza kandi akihana. Yari umunywi w’itabi ruharwa, ariko yajugunye amatabi ye maze ntiyigera yongera gukora ku itabi na rimwe. Kubera umwanzuro we wo guhinduka, ibisekuru bine byamukomotseho byahawe umugisha.

Ishusho
Ibisekuru by’umuryango wa Revillo

Ukwihana kutujyana ku gukora no kubahiriza ibihango binyuze mu migenzo mitagatifu. Umugenzo wa mbere w’agakiza n’ikuzwa ni umubatizo wo kwibizwa mu mazi kubwo gukurwaho ibyaha. Umubatizo utwemerera kwakira impano ya Roho Mutagatifu no kwinjira mu gihango na Nyagasani. Dushobora kugira gishya iki gihango cy’umubatizo buri cyumweru uko dufata isakaramentu. Iki na cyo ni igitangaza!

Bavandimwe na bashiki banjye, Ndabatumira kuzana iki gitangaza mu buzima bwanyu. Muze kuri Yesu Kristo maze muhitemo gukoresha ukwizera muri We; mwihane munakore kandi mwubahirize ibihango biboneka mu migenzo y’agakiza n’ikuzwa. Ibi bizagufasha kuba wiziritse kuri Kristo maze ukakira ububasha n’imigisha y’ubumana (reba Inyigisho n’Ibihango 84:20).

Mpamije iby’ukuri kwa Yesu Kristo kandi ko ariho anakunda buri umwe muri twe. Nziko inkuru nziza Ye ishobora kutuzanira ibyiringiro, amahoro, ndetse n’umunezero, atari ubu ngubu gusa, ahubwo izanaha umugisha abandi batabarika mu bisekuru bizaza. Iyo ni yo mpamvu y’inseko nziza kandi z’ubwuzu z’Abera b’Abanyafilipine. Ni igitangaza cy’inkuru nziza n’inyigisho bya Kristo. Mpamije ibi mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.