Igiterane Rusange
Ubudakemwa ntabwo ari ubuziranenge
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Ubudakemwa ntabwo ari ubuziranenge

Iyo wumva watsinzwe inshuro nyinshi kugomeza kugerageza, kwibuka impongano n’inema bya Kristo bituma bishoboka.

Rimwe noherereje umukobwa wanjye n’umukwe wanjye ubutumwa bugufi nkoresheje uburyo bwo kuvuga noneho telefoni ikaba ariyo yandika. Naravuze nti, “Yemwe , mwembi. Ndabakunda rwose. Batunguwe no kwakira ubutumwa bwanditse ngo, “Ndabanga mwembi Nagombaga kubakunda”. Ntibitangaje ukuntu byoroshye ko ubutumwa bwiza kandi bugamije ineza bushora kutumvikana? Ibi nibyo bishyika rimwe na rimwe ku butumwa bw’Imana bw’ukwihana n’ubudakemwa

Bamwe bakira nabi ko ukwihana no guhinduka bitari ngombwa. Ubutumwa bw’Imana ni uko bari ingenzi.1 Ariko se Imana ntidukunda yirengagije inenge zacu? Yego rwose! Iradukunda kuburyo buhebuje. Nkunda abuzukuru banjye, n’inenge zabo n’ibindi, ariko ntibivuze ko ntabifuriza gutera imbere no kuba abo bashobora kuba bo. Imana idukunda uko tumeze, ariko Iranadukunda cyane kuburyo itaturekera uko.2 Gukura tugasa na Nyagasani niyo ntego yonyine y’ugupfa.3 Guhinduka niyo ntego yonyine y’Impongano ya Kristo. Kristo ashobora kutuzura, kudusukura, kuduhoza, no kudukiza indwara, ariko hejuru ya byose, Yaduhindura tukarushaho gusa na We.4

Bamwe bibeshya ko ukwihana ari igikorwa wakora rimwe gusa. Ubutumwa bw’Imana ni uko, nk’uko Umuyobozi Mukuru Russell M. Nelson yigishije, “Ukwihana … ni urugendo.”5 Ukwihana gushobaora gufata igihe n’imbaraga zihoraho,6 rero kureka icyaha7 no kutagira “imyitwarire yo gukora ikibi, ahubwo ugakora ikiza wikurikiranyije”8 ni ibintu bikorwa igihe cy’ubuzima.9

Ubuzima ni nk’Urugendo rwo mu muhanda muremure. Ntabwo twagera aho dushaka kugera dushyizemo amavuta rimwe gusa. Tugomba kugenda twongera tukanwesha tukongera tukongera. Gufata isakaramentu ni nko guhagarara kuri sitasiyo ngo twogere tunweshe. Iyo twihannye tukanavugurura ibihango, tuba twerekanye ubushake bwacu bwo gukomeza amategeko, kandi Imana hamwe na Kristo baduha umugisha wa Roho Mutagatifu.10 Muri make, dusezeana kujya mbere mu rugendo rwacu, kandi Imana na Kristo basezeranya kutwongerera impamba mu rugendo.

Bamwe bakira nabi ko badafite ubudakemwa bwo kugira uruhare rusesuye mu nkuru nziza bitewe n’uko batitandukanije burundu n’ingeso mbi. Ubutumwa bw’Imana ni uko ubudakemwa atari ubuziranenge.11 Ubudakemwa ni ukuba umunyakuri kandi ukabigerageza. Tugomba kuba abanyakuri ku Mana, abayobozi b’ubutambyi, n’abandi badukunda,12 kandi tugomba kugerageza gukurikiza amategeko y’Imana no kudatezuka bitewe n’uko twasitaye.13 Umukuru Bruce C. Hafen yavuze ko kwitoza kumera nka Kristo “bisaba ukwihangana no gushikama kurusha uko ubuziranenge bubisaba.”14 Nyagasani yavuze ko impano za Roho “zitangwa ku neza y’abankunda kandi bakazirikana amategeko yanjye yose, kandi ku muntu ushakisha kubukora.”15

Umuhungu umwe, ndibumwite Damon yaranditse ati: “Nkiri muto nahuye n’ikibazo cyo kureba amashusho y’urukozasoni. Nahoraga numva mfite ikimwaro ko ntashobora gushyira ibintu mu buryo.” Igihe cyose Damon yisitaraga, akababaro gatewe no kwicuza kariyongeraga kuburyo yiciraga urubanza we ubwe ko adakwiye inema iyo ariyo yose, imbabazi, cyangwa andi mahirwe ku Mana. Yaravuze ati: “Nafashe icyemezo ko icyo narinkwiriye ari ukumererwa nabi igihe cyose. Natekereje ko Imana ishobora kuba inyanga kuko ntari mfite ubushake bwo gukorana umuhate no kugera ku ntego burundu. Nashoboraga kubigeraho icyumweru kimwe rimwe na rmwe nkageza ku kwezi, nyuma y’aho nkagwa nkanatekereza ngo, ‘Nta na rimwe nzaba mwiza, none bimaze iki kugerageza?’”

Mu gihe nk’iki cyo gucika intege Damon yabwiye umuyobozi we w’ubutambyi: “Ahari nkwiriye kureka kuza ku ritorero. Mbabajwe no kuba ndi indyarya.”

Umuyobozi we yaramusubije ati: “Ntabwo uri indyarya kuko ufite ingeso mbi uriho ugerageza kureka. Wari kuba indyarya yaba wageragezaga kuyihisha, kubeshya ko idahari, cyangwa kugerageza kwibwira ko Itorero rifite ikosa ryo gushyiraho ibipimo ngenderwaho ihanitse cyane. Kuba umunyakuri mu bikora byawe no gutera intambwe ijya mbere ntabwo ari ukuba inbyarya. Ni ukuba umwigishwa.”16 Uyu muyobozi yavuze amagambo y’Umukuru Richard G. Scott: wigishije ati, “Nyagasani areba intege nke mu buryo butandukanye n’uburyo areba ubwigomeke. … Iyo Nyagasani avuga intege nke, abivugana impuhwe buri gihe.”17

Icyo cyerekezo cyahaye Damon ibyiringiro. Yasanze ko Imana itari hari hejuru ivuga ngo, “Damon yongeye yabyangije.” Ahubwo, Ishobora kuba yaravugaga ngo, “Reba aho Damon yavuye.” Uyu muhungu yageze aho arekeraho kubika amaso kubera ikimwaro cyangwa gushakira impamvu no kwisobanura. Yarangamiye ubufasha bw’Imana kandi yarabubonye.18

Damon yaravuze: “Igihe cyonyine nahindukiriye Imana mu gihe cyashize byari ugusaba Imana imbabazi, ariko ubu nanasabye inema—‘Ububasha bushoboza’ Bwayo.Inema Ntabwo nari narabikoze mbere. Muri iyi minsi igihe namaze umanya mucye cyane niyanga jyewe ubwanjye kubera ibyo nakoze ahubwo mara umwanya munini ndimo nkunda Yesu kubyo yakoze.”

Dufashe ibyo Damon yanyuzemo, ntacyo byari kuba bimaze ko ababyeyi n’abayobozi bamufasha bavuga “ntibizongere na rimwe” ku buryo bwihuse cyangwa guhubuka hashyirwaho igipimo cyo kwifata noneho umuntu agafatwa ko ari “indakemwa.” Ahubwo, batangiriye ku ntego ntoya, zishobora kugerwaho. Baretse gushaka kugera ku ntego byanze bikunze ahubwo bashyira imbaraga ku musaruro wiyongera buhoro buhoro, watumye Damon yubakira ku ntsinzi zihererekanye aho ku kuba ku ntsinzwi.19 We, nk’abantu ba Limhi bagizwe abacakara, byize ko ashobora “gutunganirwa intambwe ku yindi.”20

Umukuru D. Todd Christofferson yagiye inama: “Kugera ku kintu kinini [gihambaye], dukenera kugikora mu bice bito, buri munsi. … Kwinjiza imico myiza mishya mu myitwarire yacu cyangwa kunesha ingeso mbi cyangwa ibyatubase akenshi bisobanuye kugira icyo dukora uyu munsi kigakurikirwa n’ikindi ejo ndetse na nyuma hagakurikiraho ikindi, wenda iminsi myinshi, yagera no ku mezi cyangwa imyaka. … Ariko twabikora kuko twakwiyambaza Imana … kugirango tubone ubufasha dukenera buri munsi.”21

Ubu rero, bavandimwe, icyorezo cya COVID-19 nta numwe cyoroheye, ariko ubwigunge bujyanye na guma mu rugo byatumye ubuzima bugorana ku bafite ingeso mbi. Mwibuke ko impinduka zishoboka, ukwihana ni urugendo, kandi ko ubudakemwa atari ubuziranenge. Icyangombwa kurusha ibindi, mwibuke ko Imana na Kristo bashaka kudufasha hano kandi ubu.22

Bamwe bakira nabi ko Imana irindiriye gufasha kugeza nyuma twihannye. Ubutumwa bw’Imana ni uko izadufasha uko tugenda twihana. Imema ye irahari ku bwacu “atitaye aho tugeze mu nzira yo kubaha.”23 Umukuru Dieter F. Uchtdorf yaravuze ati: “Imana ntabwo ikeneye babantu b’abaziranenge. Ishaka abazatura umutima wabo hamwe n’ubushake’ [Inyigisho n’ibihango 64:34], kandi azabahindura intungane muri Kristo’ [Moroni 10:32–33].”24

Benshi cyane bakomerekejwe n’imibanire y’imiryango kuburyo bikomeye kuri bo kwizera mu ibambe ry’Imana. Birabagora kubona Imana nk’uko iri—Umubyeyi Data udusanga iyo tumukeneye25 kandi uzi uburyo bwo “kubaha ibintu byiza basabye.”26 Impuhwe ze ntabwo ari igihembo cy’ubudakemwa. Ni “ubufasha bw’ijuru” atanga budufasha guhinduka indakemwa. Ntabwo ari ishimwe gusa ku bukiranutsi. Ni “ingabire z’imbaraga” atanga ngo adufashe guhinduka abakiranutsi.27 Ntabwo tugendana gusa tugana Imana na Kristo. Turagendana nabo .28

Mu Itorero, urubyiruko basuburamo intego y’Urubyiruko rw’Abakobwa n’Urubyiruko rw’Abahungu. Kuva New Zealand kugeza Spain na Ethiopia na Japan, Urubyiruko rw’Abakobwa ruravuga ruti, “Nkunda impano yo kwihana.” Kuva Chile na Guatemala ukajya Moroni, Utah, urubyiruko rw’Abahungu ruravuga ruti, “Uko ngerageza gufasha, nkongera ukwizera, nkihana, kandi ngakura buri munsi, nditegura kwakira imigisha y’ingoro n’ibyishimo by’Inkuru Nziza.”

Ndabasezeranyije ko imigisha n’umunezero ari iby’ukuri kandi ko biri aho bagera abubaha bakanakurikiza amategeko y’Imana kandi “bashaka no kubikora.”29 Niwumva watsinzwe inshuro nyinshi gukomeza kugerageza, wibuke ko impongano n’inema bya kristo bibishoboza by’ukuri.30 “amaboko [ye] y’imbabazirarambuye akurebaho” wowe.31 Urakunzwe—uyumunsi, mu myaka 20, n;iteka ryose. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.