Igiterane Rusange
Gutanga Ubutagatifu kuri Nyagasani
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Gutanga Ubutagatifu kuri Nyagasani

Ukwitanga kuba kwerekeye gake ku “kwigomwa” na kenshi ku “guharira” Nyagasani.

Umwaka ushize, ubwo nari ndimo gufashiriza mu Buyobozi bw’Intara y’Aziya y’Amajyaruguru, nakiriye telefoni ihamagara ivuye k’Umuyobozi Russell M. Nelson andarikira gufasha nk’Umujyanama wa Kabiri mu Buyobozi bwa Paruwasi Buyoboye. Mu buntu bwinshi yatumiye umugore wanjye, Lori, mu kiganiro. Nyuma yuko ukwitaba kurangiye, twari tukiri mu mimerere y’ukutemera ubwo umugore wanjye yambazaga ati,“Ni iki Ubuyobozi bwa Paruwasi Buyoboye bukora?” Nyuma y’igihe cyo gutekereza, ndasubiza nti, “Ntabwo mbizi neza!”

Nyuma y’umwaka—na nyuma y’ibyiyumviro byimbitse by’ukwiyoroshya n’inyiturano—nshobora gusubiza ikibazo cy’umugore wanjye n’ugusobanukirwa gukomeye kurushaho. Mu bindi bintu byinshi, Ubuyobozi bwa Paruwasi Buyoboye bugenzura imibereho myiza n’umurimo w’ubumuntu by’Itorero. Ubu uyu murimo ukwiriye ku mugabane wose kandi uha umugisha abana b’Imana benshi kurusha mbere.

Nk’Ubuyobozi bwa Paruwasi Buyoboye, dufashwa n’abakozi bahebuje b’Itorero ndetse n’abandi, harimo n’Ubuyobozi Rusange bw’Umuryango w’Ihumure ukorana natwe muri Komite Nshingwabikorwa y’Itorero y’Imibereho myiza n’Ukwigira. Mu bushobozi bwacu nk’abanyamuryango bagize iyo komite, Ubuyobozi bwa Mbere bwansabye—kimwe na mushiki wacu Sharon Eubank, wavuganye natwe umugoroba washize—gusangira namwe ivugurura ku mihate y’ubumuntu y’Itorero. Banasabye by’umwihariko ko twagaragaza inyiturano yabo yimbitse—kubera ko, bavandimwe na bashiki banjye, ni mwe mwatumye iyo mihate y’ubumuntu ishoboka.

Ishusho
Ingoboka z’ubumuntu
Ishusho
Ingoboka z’ubumuntu z’inyongera

Uko twitegerezanye impungenge ingaruka za mbere ku bukungu z’agatereranzamba ka COVID-19 ku isi hose, twashoboraga kwitega byoroshye ukumanuka mu misanzu y’amafaranga Abera babashaga gutanga. Nyuma ya byose, abanyamuryango bacu bwite ntibari bafite ubudahangarwa ku nzitizi ziturutse ku cyorezo. Ibaze ibyiyumviro byacu ubwo twitegereje ibitandukanye gusa! Ingoboka z’ubumuntu muri 2020 ni zo zabaye nyinshi kurusha ikindi gihe—kandi zirimo no kurushaho gutubuka cyane uyu mwaka. Nk’ingaruka y’ubuntu bwanyu, Itorero ryabashije kugera ku gisubizo cyaryo cyagutse kuva Ikigega cy’Ubumuntu cyatangira, hamwe n’imishinga y’ihumure rya COVID irenga 1500 mu bihugu birenga 150. Izi nkunga, mwahaye Nyagasani mu buryo butikunda na gato, zahinduwemo ibiribwa byo gukomeza ubuzima, ogisijeni, imiti n’inkingo kuri bamwe bashobora kuba batari buzabibone.

Ishusho
Impunzi
Ishusho
Impunzi
Ishusho
Impunzi

Nk’uko bifite icyo bivuze nk’umusanzu w’ibintu byatanzwe ni ugutanga ku bwinshi gutangaje kw’igihe n’ingufu abanyamuryango b’Itorero batanga mu bikorwa by’ubumuntu. Ndetse nubwo icyorezo cyongeye ubukana, ibiza by’umwimerere, amakimbirane mu baturage n’ihungabana ry’ubukungu bitacogoye bikanakomeza kuvana amamiliyoni y’abantu mu ngo zabo. Umuryango w’Abibumbye ubu uvuga ko hari miliyoni 82 zirenga z’abantu zimuwe ku gahato mu isi.1 Ongeraho kuri izi miliyoni z’abandi bahitamo guhunga ubukene cyangwa gukandamizwa bushakashaka ubuzima bwiza kurushaho bwabo cyangwa ubw’abana babo, nuko ushobora gutangira kumva uburemere bw’aka kaga ku isi hose.

Nshimishijwe no kuvuga ko ku bw’igihe n’impano zitangiwe ubushake bya benshi, Itorero rikoresha ibigo byakira impunzi n’abimukira ahantu henshi hatandukanye muri Leta zunze Ubumwe n’Uburayi. Kandi ku bw’imisanzu yanyu, dutanga ibintu, inkunga n’abakorerabushake kugira ngo bafashe muri gahunda nk’izo zigengwa n’andi mashyirahamwe mu isi hose.

Natanga inyiturano ivuye ku mutima kuri abo Bera basanganiye kugira ngo bagaburire, bambike, kandi banagire inshuti izi mpunzi maze bazifashe gushinga imizi no kwihaza.

Ejo nimugoroba, Mushiki wacu Eubank yasangije namwe imike mu mihate ihebuje y’Abera mu byerekeye ibi. Uko ntekereza kuri iyi mihate, ibitekerezo byanjye kenshi bijya ku ihame ry’ukwitanga n’isano ritaziguye ry’iri hame ku mategeko abiri akomeye yo gukunda Imana no gukunda mugenzi wacu.

Mu buryo bugezweho, ijambo ukwitanga ryaje guhuza igitekerezo cyo “kwigomwa” ibintu ku bwa Nyagasani n’Ubwami Bwe. Icyakora, mu minsi ya kera, ubusobanuro bw’ijambo igitambo bwari bwegereye cyane ku mizi yaryo yo mu kilatini: sacer, bivuga “cyejejwe” cyangwa “gitagatifu,” na facere, bivuga “kugira.”2 Nuko, mu gihe cya kera igitambo cyavugaga mu buryo bw’imvaho “kugira ikintu igitagatifu cyangwa umuntu umutagatifu.”3 Ubirebye uko, ukwitanga ni uruhererekane rwo guhinduka umutagatifu no kugenda tumenya Imana, si igikorwa cyangwa “kwigomwa” ibintu k’umuhango kubera Nyagasani.

Nyagasani yaravuze ati, “nshaka [urukundo ruhebuje] si ibitambo; kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa.”4 Nyagasani ashaka ko duhinduka abatagatifu,5 kugira ngo twuzuremo urukundo ruhebuje,6 ubundi tukagenda tumumenya.7 Nk’uko Intumwa Pawulo yigishije, “Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe singire urukundo ruhebuje, nta cyo byamarira.”8 Amaherezo, Nyagasani ashaka imitima yacu; ashaka ko tuba ibiremwa bishya muri Kristo.9 Nk’uko yahuguye Abanefi kumuha umutima umenetse na roho ishengutse nk’igitambo.10

Ishusho
Ubutagatifu kuri Nyagasani

Ukwitanga kuba kwerekeye gake ku “ kwigomwa” na kenshi ku “ guharira” Nyagasani. Aharagatuwe kuri buri rwinjiriro bwa buri mwe mu ngoro z’Imana zacu ni amagambo “Ubutagatifu kuri Nyagasani, Inzu ya Nyagasani.” Uko dukomeza ibihango byacu m’ukwitanga, tugirwa abatagatifu binyuze mu nema ya Yesu Kristo, maze ku ntambiro z’ingoro z’Imana ntagatifu, hamwe n’imitima imenetse na roho zishengutse, duha ubutagatifu bwacu kuri Nyagasani. Umukuru Neal A. Maxwell yarigishije ati “Ukugandukira k’ubushake bw’umuntu [cyangwa umutima11] ni cyo kintu cyihariye cy’umuntu ku giti cye tugomba gushyira ku rutambiro rw’Imana. … Icyakora, iyo wowe nanjye tugandukiye ubwacu, tureka ugushaka kwacu bwite kukamirwa mu kw’Imana, ubwo tuba turimo kumuha ikintu We !”12

Iyo ukwitanga kwacu mu cyimbo cy’abandi bigaragara mu mibonere yo “guhara,” twabibona nk’umutwaro ndetse tugacika intege iyo ukwitanga kwacu kutemewe cyangwa ngo kugororerwe. Icyakora, iyo birebewe mu mibonere yo “guharira,” Nyagasani, ukwitanga kwacu mu cyimbo cy’abandi bihinduka impano, ndetse umunezero wo gutangana ubuntu uhindukamo igihembo cyawo. Turekuwe n’ugukenera urukundo, ukwemerwa n’ugushimirwa n’abandi, ukwitanga kwacu guhinduka uko twerekana inyiturano n’urukundo bizira inenge kandi byimbitse kurusha ibindi dufitiye Umukiza n’abantu bagenzi bacu. Icyiyumviro icyo ari cyo cyose cy’ubwibone cyo kwitanga giha inzira ibyiyumviro by’ishimwe, ubuntu, ukunyurwa n’umunezero.13

Ikintu cyiba gitagatifu—byaba ubuzima bwacu, imitungo yacu, igihe cyacu, cyangwa impano zacu—atari uko twagihariye ahubwo ari uko tucyeguriye14 Nyagasani. Umurimo w’ubumuntu w’Itorero ni impano koko. Ni umusaruro w’ukwegurira amaturo akusanyirijwe hamwe y’Abera, icyerekana urukundo rwacu rw’Imana n’abana Bayo.15

Ishusho
Mushiki wacu Canfield hamwe n’abo akorera

Steve n’Anita Canfield ni abahagarariye Abera b’Iminsi ya Nyuma mu isi hose biboneye ubwabo imigisha ihindura yo guharira Nyagasani. Nk’abavugabutumwa b’imibereho myiza n’ukwigira, Aba Canfields basabwe gutanga ubufasha mu nkambi y’impunzi n’aho abimukira baba hirya no hino mu Burayi. Mu buzima bwe bw’umwuga, Mushiki wacu Canfield yari yarabaye umuteguzi w’imbere mu nzu w’igihangange mu isi hose, ahabwa ibiraka n’abakiliya b’abaherwe kugira ngo atake inzu zabo zihenze. Mu buryo butunguranye yisanze mu isi yari itandukanye byuzuye, ubwo yafashaga abantu bari barabuze hafi ibintu byose mu bijyanye n’ubutunzi bw’iby’isi. Mu magambo ye, yaguranye “inzira z’amabuye y’urugarika mo ubutaka bwanduye,” kandi mu gukora ibyo yabonye ukunyurwa kutagira ingano, uko we n’umugabo we batangiye kugira inshuti—kandi bakihutira gukunda no guhoberana—n’abo bari bakeneye ubufasha bwabo.

Aba Canfields babonye ko, “Ntitwumvishe ‘twarahaze’ icyo ari cyo cyose mu gufasha Nyagasani. Icyifuzo cyacu cyari mu buryo bworoheje ‘Kumuharira’ igihe n’ingufu zacu kugira ngo ahe umugisha abana Be mu buryo ubwo ari bwo bwose bwo kudukoresha yabonye ko bushoboka. Ubwo twakoranaga n’abavandimwe na bashiki bacu, ibitugaragaraho inyuma ibyo ari byose—ibinyuranyo ibyo ari byo byose mu ho tuva cyangwa imitungo—byaradukendereye, tubona gusa imitima ya buri umwe muri twe. Nta rugero rwo mu ntsinzi y’umurimo cyangwa imitungo byari kungana nuko ibi bintu byatubayeho, turimo dufasha mu bana b’Imana biyorohoheje kuruta abandi, byaradukijije.”

Iyi nkuru y’aba Canfields n’izindi nyinshi nka zo zamfashije kumva neza amagambo y’indirimbo yoroshye nyamara yimbitse y’Ishuri ry’Ibanze:

Umugezi muto waravuze uti, “Tanga,”

Ubwo wasumaga umanuka ku musozi;

“Ndi muto, ndabizi, ariko aho ari ho hose njya

Imirima irushaho kuba icyatsi.

Yego, buri wese muri twe ni muto, ariko turi kumwe, uko tugira ubwira mu guharira Imana n’abantu bagenzi bacu, aho ari ho hose tujya ubuzima burakungahazwa bukanahabwa umugisha.

Umurongo wa gatatu w’iyi ndirimbo ntabwo uzwi cyane ariko usozanya ubu butumire bw’urukundo.

Tanga, ubundi, nk’uko Yesu atanga;

Hari icyo twese dushobora gutanga.

Kora nkuko imigezi n’indabo bibigenza:

Kuko Imana n’abandi bariho.16

Bavandimwe na bashiki bacu bakundwa, uko tuberaho Imana n’abandi dutanga amikoro yacu, igihe cyacu, ndetse yego, yewe natwe ubwacu, tuba turimo gusiga isi ari icyatsi kurushaho, dusiga abana b’Imana bishimye gake kurushaho, kandi mu nzira, barushaho guhinduka abatagatifu.

Nyagasani abahe imigisha myinshi ku bw’ukwitanga mutanga kuri We mwirekuye.

Ndahamya ko Imana iriho. Umuntu w’Ubutagatifu ni izina rye.17 Yesu Kristo ni Umwana We, kandi ni utanga impano zose nziza.18 Twahindurwa, binyuze mu nema Ye n’ugukurikiza ibihango byacu twitanga, abatagatifu kandi tukarushaho guha urukundo n’ubutagatifu kuri Nyagasani.19 Mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See “Global Trends: Forced Displacement in 2020,” UNHCR report, June 18, 2021, unhcr.org.

  2. Sacrifice is derived from the Latin sacrificium, which is comprised of the two Latin roots sacer and facere, according to the Merriam-Webster Dictionary (see merriam-webster.com). The word sacer means “sacred” or “holy,” and the word facere means “to make or do,” according to the Latin-English Dictionary (see latin-english.com).

  3. Guide to the Scriptures, “Sacrifice,” scriptures.ChurchofJesusChrist.org.

  4. Hosea 6:6; see footnote b, indicating that mercy in Hebrew means “charity” or “lovingkindness.” See also Matthew 9:10–13; 12:7.

  5. See Leviticus 11:44.

  6. See Moroni 7:47.

  7. See Mosiah 5:13.

  8. 1 Corinthians 13:3; see also Mosiah 2:21.

  9. See 2 Corinthians 5:17.

  10. 3 Nephi 9:20, emphasis added; see also verse 19.

  11. The word heart is added here as a synonym for will.

  12. Neal A. Maxwell, “Swallowed Up in the Will of the Father,” Ensign, Nov. 1995, 24; emphasis added. See also Omni 1:26; Romans 12:1.

  13. See Moroni 10:3.

  14. Consecrate means to “declare or set apart as sacred,” according to the American Heritage Dictionary.

  15. See Matthew 22:36–40.

  16. “‘Give,’ Said the Little Stream,” Children’s Songbook, 236.

  17. Moses 6:57.

  18. See Moroni 10:18.

  19. See Doctrine and Covenants 97:8.