Igiterane Rusange
Izina ry’Itorero Ni Ntakuka
Igiterane rusange Ukwakira 2021


Izina ry’Itorero Ni Ntakuka

Iyo dukurikije inama ya Nyagasani ku bushake uko ihishuwe binyuze mu muhanuzi We uriho, cyane cyane iyo ihabanye n’imitekerereze yacu ya mbere, asaba ukwiyoroshya n’ukwitanga, Nyagasani aduha umugisha w’ububasha bw’inyongera bw’ibya roho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 16 Kanama, 2018, Umuyobozi Russell M. Nelson yaravuze ati: “Nyagasani yanyemeje mu bwenge bwange akamaro k’izina yahishuriye Itorero Rye, yewe Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.1 Dufite akazi imbere yacu kugira ngo twishyire mu bwuzuzanye n’ugushaka Kwe.”2

Hashize iminsi ibiri, kuwa 18 Kanama, nari ndi kumwe n’Umuyobozi Nelson i Montreal, Kanada. Nyuma y’inama y’abanyamuryango muri Palais de Congrés y’agahebuzo, Umuyobozi Nelson yasubije ibibazo bivuye mu banyamakuru. Yemeye ko byari bigiye “kuba imbogamizi [kongera gusubiramo izina ry’Itorero] kureka umuco [umwe] gakondo umaze imyaka irenga ijana.” Ariko, yongeyeho ati, “Izina ry’Itorero ni ntakuka.”3

Nyuma y’ibyumweru birindwi, Umuyobozi Nelson yavuze mu giterane rusange ati: “Nyagasani yanyemeje mu bwenge bwanjye akamaro k’izina yatangiye iteka ku bw’Itorero Rye, yewe Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. … Ni Umukiza Ubwe wivugiye ati, ‘Ku bw’ibyo ni ko itorero ryanjye rizitwa.’” Maze Umuyobozi Nelson asubiramo ati, “Izina ry’Itorero ni ntakuka.”4

Ikibazo Cyiza

Ikibazo cyiza kiraboneka: Kubera iki ubu, ubwo mu gihe cy’imyaka mirongo twari twarakiriye izina ry’irigenurano “Morumoni”? “Korali Tabernacle y’Abamorumoni,”utuvidewo tugufi “Ndi Umumorumoni”, indirimbo y’Ishuri ry’ibanze “I Am a Mormon Boy[Ndi Umuhungu w’Umumorumoni]”?

Inyigisho ya Kristo ntihinduka kandi ni ubuziraherezo. Nyamara intambwe zihariye kandi z’ingirakamaro z’umurimo w’Umukiza zihishurwa mu gihe cyazo gikwiye. Iki gitondo Umuyobozi Nelson yavuze ati, “Ukugarurwa ni uruhererekane, ntabwo ari igikorwa.”5 Kandi Nyagasani yavuze ati, “Ibintu byose bigomba kubaho mu gihe cyabyo.”6 Ubu ni igihe cyacu, kandi turi kongera gushyiraho izina ryahishuwe ry’Itorero.

Indangamimerere n’iherezo ry’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma bisaba ko twitirirwa izina Rye. Vuba aha nari muri Kirtland, Ohio, aho Umuhanuzi Joseph Smith, hamwe n’abanyamuryango b’Itorero bake gusa, bahanuye bati, “Iri Torero rizuzura Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo—rizuzura isi.”7 Nyagasani yarondoye umurimo w’ubu busonga nk’“umurimo utangaje n’igitangaza.”8 Yavuze ku “gihango [kizabasha] kuzuzwa mu minsi ya nyuma,” cyemerera “isi yose … [guhabwa] umugisha.”9

Amagambo y’iki giterane arimo gusemurwa kiba mu ndimi 55. Amaherezo, aya magambo azumvwa anasomwe mu ndimi 98 mu bihugu n’amafasi birenga 220.

Ishusho
Ukuza kwa Kabiri

Ubwo Umukiza azagaruka mu ijabo n’ikuzo, abanyamuryango b’indahemuka b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma bazaba bari mu mahanga yose, abantu bose, amoko yose n’imico yose y’isi.

Ubuhangange Bwiyongera bw’Itorero

Ubuhangange bw’Itorero rya Yesu Kristo ryagaruwe ntibuzaba buri kuri abo bari abanyamuryango b’Itorero gusa. Kubera ukwigaragaza kw’ijuru mu minsi yacu, kubera icyanditswe gitagatifu cyagaruwe ku isi n’impano ikomeye ya Roho Mutagatifu, tuzaba urumuri rurabagirana ku mpinga y’umusozi uko ibihu byijimye by’ukutemera muri Yesu Kristo bizana umwijima mu isi. Nubwo benshi bakwemerera isi igakingiriza ukwizera kwabo mu Mucunguzi, ntituzakurwa mu mwanya wacu.10 Abakristo batari mu banyamuryango bacu bazakira uruhare rwacu n’umuhamya wacu wizewe wa Kristo. Yewe n’abo Bakristo baturebanye ugushidikanya umunsi umwe bazatwakira nk’incuti. Muri iyi minsi iri kuza, tuzitirirwa izina rya Yesu Kristo.

Murakoze ku bw’imihate yanyu ihebuje mu kwimakaza izina nyakuri ry’Itorero. Mu giterane imyaka itatu ishize, Umuyobozi Nelson yadusezeranije “ko ukwitonda kwacu gukaze mu gukoresha izina nyaryo ry’Itorero ry’Umukiza … [bizatuzanira] ukwizera kwiyongeye no kugera ku bubasha bwa roho buhambaye kurushaho.”11

Iri sezerano ryamaze gusohozwa n’abigishwa biyemeje ku isi hose.12

Umuvandimwe Lauri Ahola uturuka mu burengerazuba bwa Leta zunze Ubumwe yemera ko rimwe na rimwe abona biteye ipfunwe gusangiza izina ryuzuye ry’Itorero. Ariko kubera inama y’umuhanuzi, arihambira. Ku nshuro imwe, yarimo asura inshuti ku itorero ry’ukundi kwemera. Ngaya amagambo ye:

Umuntu baziranye yarabajije, “Uri Umumorumoni?”

“‘Naravuze nti, yego, ndi umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.’ Yatangiye kumbaza ibibazo byinshi, buri kimwe gitangirana na: ‘Ese Itorero rya Morumoni ryemera … ?’ Kandi buri nshuro, natangiye igisubizo cyanjye n’interuro: ‘Mu Itorero rya [Yesu] Kristo ryagaruwe, twemera …’

“… Ubwo yabonye ko ntari ndi kwemera izina ‘Morumoni,’ yambajije avugiye aho, ‘Ntabwo uri Umumorumoni?’

“Bityo namubajije niba yari azi uwo Morumoni yari we—ntabyo yari azi. Namubwiye ko Morumoni yari umuhanuzi … [kandi nari] mfite ishema ryo kuba nsanishwa na [we].

“‘Ariko, ’ narakomeje, ‘Morumoni ntiyapfiriye ibyaha byanjye. Morumoni ntiya … babajwe i Getsemani cyangwa apfire ku musaraba [ku bwanye]. … Yesu Kristo ni Imana yanjye n’Umukiza wanjye. … Ndetse ni ku izina Rye nshaka kumenyerwaho. …’

“… Nyumya y’amasegonda make y’ituze, [umuntu baziranye yaratangaye], ‘Bityo, uri Umukristo!’”13

Ishusho
Umuyobozi Nelson mu giterane rusange

Muribuka amagambo y’Umuyobozi Nelson? “Mbasezeranije ko niba tuzakora uko dushoboye kugira ngo dukosore izina nyaryo ry’Itorero rya Nyagasani, We iri Torero ribereye Irye azasuka ububasha Bwe n’imigisha ku mitwe y’Abera b’iminsi ya Nyuma, tutigeze tubonera ibisa nka byo.”14

Nyagasani Iteka Afungura Inzira

Nyagasani iteka yubahiriza amasezerano Ye. Adufungurira inzira uko dukora umurimo We.

Mu myaka myinshi twari twariringiye kugura imbuga za interineti ChurchofJesusChrist.org [ItoreroryaYesuKristo.org] na ChurchofJesusChrist.com [ItoreroryaYesuKristo.com]. Nta na rumwe rwacuruzwaga. Hafi y’igihe cy’itangazo ry’Umuyobozi Nelson, zombi zari zihari mu buryo butunguranye. Byari igitangaza.15

Nyagasani yaguye imihate yacu mu gusubiramo amazina yari yarasanishijwe n’Itorero igihe kirekire.

Mu kujya mbere m’ukwizera, izina rya Korali Tabernacle y’Abamorumoni ryahinduwe Korali Tabernacle i Temple Square. Urubuga LDS.org, rwasuwe inshuro zirenga miliyoni 21 buri kwezi, rwimuriwe kuri ChurchofJesusChrist.org.16 Izina rya LDS Business College ryahinduwe Ensign College. Urubuga Mormon.org rwoherejwe muri ChurchofJesusChrist.org. Ibicuruzwa birenga igihumbi byari bifite izina “Morumoni” cyangwa “LDS” bisanishijwe byarahinduwe. Abera b’Iminsi ya Nyuma b’Indahemuka bahinduye imbuga, podcasts, na konti za Twitter.

Ishusho
Ikirangantego Gishya cy’Itorero

Twayobotse ikirangantego gishya gishingiye muri Yesu Kristo.

“Hagati mu kirangantego ni ukwerakana kw’igishushanyo cy’amabuye y’urugarika cya Thorvaldsen cyitwa Christus. Cyerekana Nyagasani wazutse, uriho asanganira kugira ngo ahobere abantu bose bazamusanga.

“Mu buryo bw’ikimenyetso, Yesu Kristo ahagaze munsi y’ubuheto [bitwibutsa] Umukiza wazutse asohoka mu gituro.”17

Ishusho
Izina ry’Itorero mu ndimi
Ishusho
Izina ry’Itorero mu ndimi z’inyongera

Icapwa ry’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ryagenekerejwe mu ndimi zirenga 50. Amazina mashya y’imbuga za interineti yamazwe gufatwa ku isi hose.

Ishimwe ku bw’Ubufasha bw’Abandi

Twishimiye abantu benshi beza kandi bagwa neza bubahirije icyifuzo cyacu cyo kwitwa izina ryacyu nyaryo. Vuba aha nasomye inkuru yasubiyemo amagambo y’umukaridinali w’umu Gatolika ikomoza ku “Bera b’Iminsi ya Nyuma.”18 Ubwo nasuranye n’umuyobozi w’itorero rya Gikristo ukwezi gushize mu burasirazuba bwa Leta zunze Ubumwe, yakomoje ku Itorero bwa mbere mu izina ryacu ryuzuye kandi abikurikizaho inshuro irenga imwe n’“Itorero rya Yesu Kristo.”

Twabonye ko kongera amagambo atandatu ku izina ryacu bitaba biboneye mu itangazamakuru, ariko, nk’uko Umuyobozi Nelson yabivuze mbere, “itangazamakuru ribishinzwe rizishyira mu mwanya wacu mu gusubiza ubusabe bwacu.”19 Murakoze ku bwo kuduha ireme nk’iryo muha imiryango y’umuco, imikino ngororamubiri, politike cyangwa iy’abaturage mukoresha izina ryacu dukunda.

Hazaba bake, biringira guharabika cyangwa kugabanya uburemere bw’ubutumwa bwacu, bazakomeza kutwita “Abamorumoni” cyangwa “Itorero rya Morumoni.” Mu kinyabupfura, turasaba na none abanyamakuru batabogama kubahiriza icyifuzo cyacu cyo kwitwa izina ryacu rimaze imyaka 200.

Ubutwari bw’Abera b’Iminsi ya Nyuma

Hari abanyamuryango ibihumbi n’ibihumbi b’Abera b’Iminsi ya Nyuma batangaje mu butwari izina ry’Itorero. Uko dukora akacu, abandi bazakurikiraho. Nkunda iyi nkuru ituruka i Tahiti.

Iriura Jean ufite imyaka icumi yiyemeje gukurikiza inama y’Umuyobozi Nelson.

“Mu isomo ryo ku ishuri rye baganiye ku mpera z’icyumweru zabo … maze Iriura avuga ku … itorero.

“Umwarimu we, Vaite Pifao, yaravuze ati, ‘O, bityo uri Umumorumoni?’

“Iriura yatangaje ashize amanga, ‘Oya … Ndi umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma!’

“Umwarimu we yarasubije ati ‘Yego, … uri Umumorumoni.’

“Iriura yaratsimbaraye, ‘Oya mwarimu, Ndi umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma!’

“Madamu Pifao yatangajwe n’ukwemera kwa Iriura ndetse anibaza impamvu yari atsimbaraye ku gukoresha izina rirerire ry’itorero rye. [Yafashe umwanzuro wo kwiga byisumbuyeho ibyerekeye Itorero.]

“[Nyuma, ubwo Mushiki wacu] Vaite Pifao yabatijwe [yerekanye inyiturano] ko Iriura yumviye inama y’Umuyobozi Nelson.”20

Ishusho
Mushiki wacu wize ibyerekeye Itorero kubera umunyeshuri we

“Izina ry’Itorero ni ntakuka.” Mureke tujye mbere m’ukwizera. Iyo dukurikije inama ya Nyagasani ku bushake uko ihishuwe binyuze mu muhanuzi We uriho, cyane cyane iyo ihabanye n’imitekerereze yacu ya mbere, asaba ukwiyoroshya n’ukwitanga, Nyagasani aduha umugisha w’ububasha bw’inyongera bw’ibya roho.21 Twakira ukwemeza kwa Nyagasani n’ukwemerwa Kwe.

Ndi umuhamya wiboneye amaso ku maso ububasha bw’ijuru buba ku bitugu by’umuhanuzi wacu ukunzwe, Umuyobozi Russell M. Nelson. Icyifuzo Cye nyakuri ni ugushimisha Nyagasani no guha umugisha abana bose ba Data wo mu Ijuru. Kuva mu bunararibonye butagatifu, bwite, ndahamya urukundo Nyagasani amufitiye. Ni umuhanuzi w’Imana.

Ntahamya ko Yesu ari Kristo, Umwana w’Imana. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See 3 Nephi 27:7–9; Doctrine and Covenants 115:4.

  2. Russell M. Nelson, in “The Name of the Church,” Newsroom, Aug. 16, 2018, newsroom.ChurchofJesusChrist.org.

  3. President Nelson Discusses the Name of the Church,” Newsroom, Aug. 21, 2018, newsroom.ChurchofJesusChrist.org.

  4. Russell M. Nelson, “The Correct Name of the Church,” Liahona, Nov. 2018, 87.

  5. Russell M. Nelson, “The Temple and Your Spiritual Foundation,” Liahona, Nov. 2021, 94.

  6. Doctrine and Covenants 64:32.

  7. Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith (2007), 137.

  8. 2 Nephi 27:26.

  9. 1 Nephi 15:18.

  10. Doctrine and Covenants 101:17.

  11. Russell M. Nelson, “Becoming Exemplary Latter-day Saints,” Liahona, Nov. 2018, 114.

  12. See Henry B. Eyring, “Thus Shall My Church Be Called,” Liahona, Oct. 2021, 6–9.

  13. Lauri Ahola, “Using the Full Name of the Church Was Awkward but Worth It” (digital-only article), Liahona, Apr. 2020, ChurchofJesusChrist.org.

  14. Russell M. Nelson, “The Correct Name of the Church,” 89.

  15. The Church’s Intellectual Property Office had been monitoring the domain name of ChurchofJesusChrist.org since 2006, and it had not been available. It was remarkable that it was offered for sale about the same time as President Nelson’s announcement, and the Church purchased the domain name at a very modest amount.

    In the same manner, the Church had begun monitoring the status and availability of the domain name ChurchofJesusChrist.com since 2011. Surprisingly, it too became available in August 2018 and was also purchased.

  16. In the October 2018 general conference, President Nelson said:

    “Brothers and sisters, there are many worldly arguments against restoring the correct name of the Church. Because of the digital world in which we live and with search engine optimization that helps all of us find information we need almost instantly—including information about the Lord’s Church—critics say that a correction at this point is unwise. …

    “… I promise you that if we will do our best to restore the correct name of the Lord’s Church, He whose Church this is will pour down His power and blessings upon the heads of the Latter-day Saints” (”The Correct Name of the Church,” 88, 89).

    Since the transition of LDS.org to ChurchofJesusChrist.org, the domain authority (the ability and power of a site to rank in search engines) is stronger than it was previously. For example, the ChurchofJesusChrist.org home page is now, and has been for more than a year, the top search result in the United States on Google when someone searches for the term “church,” where previously it could not claim this distinction.

  17. Russell M. Nelson, “Opening the Heavens for Help,” Liahona, May 2020, 73.

  18. See Tad Walch, “‘If We Can’t Get Along, It’s Downright Sinful’: The Partnership between Catholics and Latter-day Saints,” Deseret News, July 1, 2021, deseret.com.

  19. Russell M. Nelson, “The Correct Name of the Church,” 89.

  20. The Correct Name of the Church: A Tahitian Story,” Pacific Newsroom, Sept. 15, 2019, news-nz.ChurchofJesusChrist.org.

  21. See Doctrine and Covenants 84:88.