Igiterane Rusange
Twishimire Impano y’Imfunguzo z’Ubutambyi
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Twishimire Impano y’Imfunguzo z’Ubutambyi

Imfunguzo z’ubutambyi zigenga uburyo ubutambyi bw’Imana bushobora gukoreshwa mu gusohoza intego za Nyagasani no guha umugisha abantu bose bemera inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo.

Bavandimwe nkunda, uyu munsi ni umunsi w’amateka kuri njyewe n’Umuyobozi Dallin H. Oaks. Hashize imyaka 40, kuwa 7 Mata 1984, ubwo twashyigikiwe mu Ihuriro ry’intumwa Cumi n’Ebyiri. Twishimiye buri giterane rusange guhera ubwo, harimo n’iki ngiki. Twese hano twongeye guhabwa imigisha yo gusukwaho Roho. Nizeye ko muziga inshuro nyinshi ubutumwa bw’iki giterane mu mezi ari imbere yose.

Igihe navukiye, mu Itorero hari ingoro esheshatu zikora —zose mu duce twa St. George, Logan, Manti, na Salt Lake City, Utah; hamwe no muri Cardston, Alberta, Canada; na Laie, Hawaii. Hari Ingoro ebyiri zari zarabanje gukora igihe gito muri Kirtland, Ohio, hamwe no muri Nauvoo, Illinois. Uko imbaga nini y’Itorero yimukiraga i burengerazuba, Abera bahatiwe guhunga bata izo ngoro ebyiri.

Ingoro ya Nauvoo yashenywe n’umuriro rutwitsi. Nyuma y’aho yarongeye irubakwa noneho yegurirwa Imana n’Umuyobozi Gordon B. Hinckley. Ingoro ya Kirtland yahumanyijwe n’abanzi b’Itorero. Nyuma y’aho Ingoro ya Kirtland yaguzwe na Community of Christ, yayitunze mu gihe cy’imyaka myinshi.

Mu kwezi gushize twatangaje ko Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ryaguze Ingoro ya Kirtland, hamwe n’ahantu ndangamateka h’ingirakamaro henshi muri Nauvoo. Turashimira cyane ibiganiro bya kivandimwe kandi bifite akamaro twagiranye n’abayobozi ba Community of Christ byatumye aya masezerano agerwaho.

Ishusho
Ingoro ya Kirtland.

Ingoro ya Kirtland ni ingenzi kuburyo bwihariye mu igarurwa ry’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Hari ibintu byinshi byabereye hariya byari byarahanuwe mu binyejana byinshi kandi byari ngombwa kugira ngo Itorero ryagaruwe na Nyagasani risohoze ubutumwa bwaryo bw’iminsi ya nyuma.

Icy’ingenzi muri ibyo cyabaye ku cyumweru cya Pasika, kuwa 3 Mata 1836. Kuri uwo munsi, Joseph Smith na Oliver Cowdery bahuye n’amabonekerwa yihariye akurikiranye. Bwa mbere, Nyagasani Yesu Kristo yarigaragaje. Umuhanuzi yanditse uko yabonye Nyagasani agira ati “Amaso ye yari nk’ikibatsi cy’umuriro; umusatsi wo ku mutwe we wari umweru usa n’urubura rukeye, mu maso he habengeranaga bisumba urumuri rw’izuba, kandi ijwi rye ryari nk’urusaku rw’amazi menshi asuma.”

Muri iri bonekenerwa, Nyagasani yahamije uwo ari we. Yaravuze ati, “Ndi uwa mbere n’uw’iherezo; ndi uriho, ndi uwishwe, ndi umuvugizi wanyu kuri Data.”

Noneho Yesu Kristo atangaza ko yemeye iyo ngoro nk’inzu Ye kandi atanga iri sezerano ritangaje: “nziyereka abantu banjye mu mpuhwe muri iyi nzu.”

Iri sezerano ry’ingirakamaro rinareba buri ngoro yose yejejwe muri iki gihe. Ndabatumirira gutekereza byimbitse icyo ririya sezerano rya Nyagasani risobanuye kuri wowe ubwawe.

Nyuma y’ibonekerwa ry’Umukiza, Mose yagaragaye. Mose yahaye Joseph Smith imfunguzo zo gukoranya Isirayeli n’igarurwa ry’imiryango cumi.

Iri bonekerwa rirangiye, “Eliyasi yaragaragaye, nuko atanga ubusonga bw’inkuru nziza ya Aburahamu” kuri Joseph.

Maze Eliya umuhanuzi yaragaragaye. Kwigaragaza kwe kwasohoje isezerano rya Malaki ko mbere yo Kugaruka kwa Kabiri, Nyagasani azohereza Eliya “guhindukiza umutima wa ba se ku bana, n’umutima w’abana kuri ba se.” Eliya aha Joseph Smith imfunguzo z’ububasha bwo komekanya.

Akamaro k’izi mfunguzo zisubizwa ku isi n’intumwa eshatu zo mu ijuru ziyobowe na Nyagasani karahambaye cyane. Imfunguzo z’ubutambyi zigize ubushobozi n’ububasha bw’ubuyobozi. Imfunguzo z’ubutambyi zigenga uburyo ubutambyi bw’Imana bushobora gukoreshwa mu gusohoza imigambi ya Nyagasani no guha umugisha abantu bose bemera inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo.

Ni ngombwa kumenya ko mbere y’uko Itorero rishingwa, intumwa zo mu ijuru zahaye Umuhanuzi Joseph ubutambyi bwa Aroni n’ubwa Melekisedeki kandi zamuhaye imfunguzo z’ubutambyi bwombi. Izi mfunguzo zahaye Joseph Smith ubushobozi bwo gutunganya Itorero mu 1830.

Noneho mu ngoro ya Kirtland mu 1836, gutanga izi mfunguzo eshatu z’ubutambyi z’inyongera—arizo, imfunguzo zo gukoranya Isirayeli, imfunguzo z’inkuru nziza ya Aburahamu, n’imfunguzo z’ububasha bwo komekanya—byari ingenzi. Izi mfunguzo zahaye ubushobozi Joseph Smith—n’abandi Bayobozi bose bazamusimbura ku Itorero rya Nyagasani—gukoranya Isirayeli ku mpande zombi z’umwenda ukingiriza, guha abana bose b’igihango imigisha ya Aburahamu, gushyira ikimenyesho kidashidikanywa ku migenzo y’ubutambyi n’ibihango, ndetse no komekanya.imiryango ubuzira iherezo. Ububasha bw’imfunguzo z’ubutambyi ntibugira iherezo kandi burashimishije.

Tekereza uko ubuzima bwawe bwari kuba butandukanye iyo imfunguzo z’ubutambyi ziba zitaragaruwe ku isi. Imfunguzo z’ubutambyi zidahari, ntiwashobora guhabwa ingabire z’ububasha bw’Imana. Hatariho imfunguzo z’ubutambyi, Itorero ryashobora gusa kuba umuryango w’inyigisho z’ingirakamaro n’ubutabazi ariko bitarenze aho. Hatariho imfunguzo z’ubutambyi, nta numwe muri twe washobora kubona imigenzo n’ibihango bitwomekanya n’abo dukunda ubuziraherezo kandi bikatwemerera ko amaherezo tuzabana n’Imana.

Imfunguzo z’ubutambyi zitandukanya Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma n’undi muryango uwo ariwo wose ku isi. Indi miryango myinshi ishobora kandi yahindura imibereho yawe ikaba myiza muri ubu buzima bupfa. Nyamara nta muryango n’umwe wabasha kandi wazahindura ubuzima bwawe nyuma yo gupfa.

Imfunguzo z’ubutambyi ziduha ubushobozi bwo kugeza imigisha yasezeranijwe Aburahamu kuri buri mugabo na buri mugore wubahiriza ibihango. Umurimo wo mu ngoro utuma iyi migisha ihebuje iboneka ku bana bose b’Imana, hatitawe aho babaye cyangwa igihe babereyeho cyangwa aho batuye ubu ngubu. Mucyo twishimire ko imfunguzo z’ubutambyi zongeye kubaho ku isi!

Ndabararikira gutekereza mwitonze izi nteruro eshatu:

  1. Ikoranywa rya Isirayeli ni gihamya ko Imana ikunda abana Bayo bose aho ariho hose.

  2. Inkuru nziza ya Aburahamu ni gihamya yindi ko Imana ikunda abana Bayo bose aho ariho hose. Ahamagarira abantu bose kumusanga—“umwirabura n’umwera, imbohe n’uwisanzuye, umugabo n’umugore; … bose barasa ku Mana.”

  3. Ububasha bwo komekanya ni gihamya ndengakamere y’uburyo Imana ikunda abana Bayo bose ahantu hose kandi igashaka ko buri wese muri bo ahitamo kugaruka mu rugo akayisanga.

Imfunguzo z’ubutambyi zagaruwe binyuze ku Muhanuzi Joseph Smith bituma buri mugabo n’umugore wubahiriza igihango yakira ingabire bwite za roho. Hano nanone, hari byinshi dushobora kwigira ku mateka yera y’Ingoro ya Kirtland.

Isengesho Joseph Smith yakoresheje ataha Ingoro ya Kirtland ni icyigisho cy’ukuntu ingoro iguha imbaraga mu buryo bwa roho wowe nanjye kugira ngo duhangane n’ibibazo by’ubuzima muri iyi minsi ya nyuma. Ndabashishikariza kwiga iryo sengesho ryanditse mu Inyigisho n’Ibihango 109. Iryo sengesho ryo gutaha ingoro, ryakiriwe ku buryo bw’ihishurirwa, ryigisha ko ingoro ari “inzu y’isengesho, inzu yo kwiyiririzamo, inzu y’ukwizera, inzu y’ubumenyi, inzu y’ikuzo, inzu ya gahunda, inzu y’Imana.”

Uru rutonde rw’ibiranga rurenze ibisobanuro by’ingoro. Ni isezerano ry’ibizaba ku bakorera kandi bakaramiriza mu nzu ya Nyagasani. Bakwitega kwakira ibisubizo ku masengesho, guhishurirwa bwite, ukwizera kurushijeho, imbaraga, guhumurizwa, ubumenyi burushijeho, ndetse n’ububasha buruseho.

Igihe umara mu ngoro kigufasha gutekereza ku buryo bwa Selestiyeli ndetse no kubona iyerekwa ry’uwo uriwe koko, uwo waba we, ndetse n’ubuzima wabona ubuziraherezo. Kwambaza mu ngoro kenshi bizazamura uburyo wireba ndetse n’uburyo uhagaze mu mugambi w’igitangaza w’Imana. Ndabigusezeranije.

Twasezeranijwe kandi ko mu ngoro dushobora “kwakira ubwuzure bwa roho mutagatifu.” Tekereza icyo iryo sezerano rivuze mu kuba amajuru afunguye kuri buri wese ushakashaka ukuri guhoraho adahwema.

Twigishwa kandi ko abaramiriza bose mu ngoro bahava bafite ububasha bw’Imana kandi abamarayika bafite “inshingano kuri bo.” Icyizere cyawe kizamuka kangahe iyo umenye ko, nk’umugore cyangwa umugabo wahawe ingabire ukaba ukenyeye ububasha bw’Imana, utagomba guhangana n’ubuzima wenyine? Biguha ubuhe butwari iyo umenye ko abamarayika bazagufasha by’ukuri?

Icyanyuma, twasezeranijwe ko “nta gatsiko k’ubugome” kazatsinda abahimbaza mu nzu ya Nyagasani.

Gusobanukirwa amahirwe yo mu bya roho aboneka mu ngoro ni ingenzi kuri buri wese muri twe muri iki gihe.

Bavandimwe nkunda, iri ni isezerano ryanjye. Nta kintu kizarushaho kubafasha gushikama ku nkoni y’icyuma kuruta kuramiriza mu ngoro kenshi gashoboka bigendanye n’uko mwabibasha. Nta kintu na kimwe kizabakingira kurushaho nimuhura n’ibihe by’umwijima w’isi. Nta kintu na kimwe kizashimangira ubuhamya kuri Nyagasani Yesu Kristo n’impongano Ye cyangwa kizagufasha kumva neza umugambi uhebuje w’Imana biruseho. Nta kintu na kimwe cyarushaho guha ihumure roho yawe mu bihe by’umubabaro. Nta kintu na kimwe kizarushaho.gufungura amajuru. Ntacyo!

Ingoro ni irembo ry’imigisha isumba iyindi Imana igirira buri wese muri twe, kuko ingoro ariho hantu honyine ku isi dushobora kwakira imigisha yose yasezeranijwe Aburahamu. Ni yo mpamvu turimo gukora ibishoboka byose, tuyobowe na Nyagasani, kugira ngo imigisha y’ingoro irusheho kugera ku banyamuryango b’Itorero. Bityo rero, dushimishijwe no gutangaza ko duteganya kubaka ingoro nshya muri aha hantu 15 hakurikira:

  • Uturoa, French Polynesia

  • Chihuahua, Mexico

  • Florianópolis, Brazil

  • Rosario, Argentina

  • Edinburgh, Scotland

  • Brisbane, Australia south area

  • Victoria, British Columbia

  • Yuma, Arizona

  • Houston, Texas south area

  • Des Moines, Iowa

  • Cincinnati, Ohio

  • Honolulu, Hawaii

  • West Jordan, Utah

  • Lehi, Utah

  • Maracaibo, Venezuela

Bavandimwe nkunda, ndahamya ko iri ari Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Arariyobora. Turi abigishwa Be.

Mureke twishimire mu igarurwa ry’imfunguzo z’ubutambyi zituma bishoboka ko wowe nanjye tubona buri mugisha mu bya roho twifuza kandi dukwiriye kwakira. Ndabihamya ntyo mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.