Igiterane Rusange
Umunezero Uruseho
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Umunezero Uruseho

Ndiringira ko twese dushaka kandi tubona umunezero uruseho uzanwa no guha ubuzima bwacu Data wo mu Ijuru n’Umwana we Ukundwa.

Nagize umugisha mwinshi wo kuvuga mu giterane rusange mu myaka mirongo itatu ishize. Muri icyo gihe, nabajijwe ibibazo bijyanye n’bwo butumwa n’abantu benshi ku isi. Mu minsi ishize, ikibazo kimwe cyakomeje kuza. Ubusanzwe gikunze kugenda gutya: “Umukuru Uchtdorf, nateze amatwi nitonze ikiganiro cyawe giheruka ariko … nta kintu numvise kijyanye n’iby’indege.”

Urebye, nyuma y’uyu munsi, nshobora kuzongera kumva icyo kibazo hashize igihe.

Mu “Byishimo by’ibicu byacagaguwe n’izuba”

Biragoye kwiyumvisha ko hashize imyaka 120 gusa ubwo Wilbur na Orville Wright batumbagiye bwa mbere bakaguruka hejuru y’umusenyi wa Kitty Hawk, muri Caroline y’Amajyaruguru. Ingendo z’indege enye ngufi kuri uriya munsi w’Ukuboza zahinduye isi kandi zifungura umuryango wa kimwe mu bintu bihambaye byavumbuwe mu mateka y’isi.

Gutwara indege byari ibintu byashoboraga gutwara ubuzima muri iyo minsi ya mbere. Abo bavandimwe bari babizi. Na se, Milton, yari abizi. Mu by’ukuri, yatinyaga kubura abahungu be bombi mu mpanuka y’indege ku buryo bamusezeranyije ko batazigera baguruka bombi hamwe.

Ntibigeze babikora—usibye rimwe gusa. Imyaka irindwi nyuma y’uwo munsi w’amateka i Kitty Hawk, Milton Wright amaherezo yemeye kandi yarebye uko Wilbur na Orville baguruka hamwe bwa mbere. Nyuma yo kururuka, Orville yemeje se kujya mu ndege rimwe ritagira irya kabiri kugira ngo yirebere uko biba bimeze.

Igihe indege yavuye hasi, Milton w’imyaka 82 y’amavuko yafashwe n’ibyishimo by’indege ku buryo ubwoba bwose bwamuvuyemo. Orville yaranezerewe ubwo se yavugije induru yishimye ati: “Ongera uzamuke, Orville, ongera uzamuke!”

Uyu yari umugabo ukurikije umutima wanjye!

Ahari impamvu mvuga iby’indege rimwe na rimwe nuko hari icyo nzi ku byo ba Wrights biyumvisemo Nanjye “nacitse imbaraga za rukuruzi y’isi maze ngira umunezero udasanzwe ubwo nagurutsaga indege mukirere.”

Kuguruka bwa mbere kw’abavandimwe Wright, byabaye imyaka 37 mbere y’ivuka ryanjye, byafunguye imiryango yo gukunda ibintu bishya, ibitangaza, n’umunezero wuzuye mu buzima bwanjye.

Nyamara, nubwo bitangaje nk’uwo munezero, hariho ubwoko bw’umunezero uruseho. Uyu munsi, mu buryo Milton Wright yiyamiriye yishimye cyane ati, “Ongera uzamuke, Orville, Ongera uzamuke” ndashaka kuvuga kuri uyu munezero uruseho—aho uva, uko winjira mu mitima yacu, ndetse n’uburyo dushobora kuwibonera ku rugero runini.

Intego Yose yo Kubaho kwa Muntu

Birashoboka ko ntawabura kuvuga ko abantu bose bashaka kwishima. Nubwo bimeze bityo ariko, ntawabura kuvuga ko abantu bose batishimye. Ikibabaje, bisa nkaho ku bantu benshi, umunezero ugoye kuwubona.

Kuki bimeze bityo? Niba ibyishimo aricyo kintu twebwe abantu twifuza cyane, kuki tunanirwa kukibona? Duhereye ku ndirimbo y’igihugu kimwe, birashoboka ko twashakishije umunezero ahantu hose hatariho.

Twakura he umunezero?

Mbere yo kuganira ku buryo bwo kubona umunezero, munyemerere nemeze ko kwiheba hamwe n’ibindi bibazo bitoroshye byo mu mutwe no mu marangamutima bihari, kandi igisubizo ntabwo ari ukuvuga gusa ngo, “Gerageza kwishima.” Intego yanjye uyu munsi ntabwo ari kugabanya cyangwa gupfobya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Niba uhura n’imbogamizi nk’izi, mbabaranye nawe, kandi mpagaze iruhande rwawe. Ku bantu bamwe, kubona umunezero bishobora gukubiramo gushaka ubufasha bw’inzobere mu buzima bwo mu mutwe zatojwe ubuzima bwabo mu gukoresha ubuhanga bwabo bwo kuvura. Tugomba gushimira ubufasha nk’ubwo.

Ubuzima ntabwo ari uruherekane butagira iherezo bw’amarangamutima.meza. “Kubera ko bigomba kuba, ko muri byose habaho ikinyuranyo.” Niba kandi Imana ubwayo irira, nk’uko ibyanditswe byemeza, noneho birumvikana ko nawe nanjye tuzarira. Kumva ubabaye ntabwo ari ikimenyetso cyo gutsindwa. Muri ubu buzima, byibuze, umunezero n’umubabaro ni abasangirangendo. Kimwe namwe mwese, numvise umugabane wanjye wo gutenguhwa, agahinda, umubabaro, no kwicuza.

Ariko, niboneye ubwanjye umuseke wikuzo wuzuza ubugingo bwanjye umunezero mwinshi kuburyo udashobora kubikwamo. Navumbuye ubwanjye ko iki cyizere cy’amahoro kiva mu gukurikira Umukiza no kugendera mu Nzira Ye.

Amahoro aduha ntabwo ameze nk’ayo isi itanga Nibyo byiza. Biruseho kandi ni bitagatifu kurushaho. Yesu yaravuze ati: “Naje kugira ngo bagire ubuzima, kandi barusheho kugira bwinshi.”

Inkuru nziza ya Yesu Kristo ni ubutumwa bwiza bw’umunezero ukomeye! ni ubutumwa bw’ibyiringiro butagereranywa! Ubutumwa bwo kwikorera ingogo bitaruhije kandi ko umutwaro wo guterura utaremereye. Gukusanya urumuri. Ku butoni bwo mu ijuru, imyumvire iruseho, ibihango bitagatifu kurushaho, umutekano uhoraho n’ikuzo ry’iteka!

Ni igice cy’ingenzi cy’umugambi w’Imana ifitiye abana Bayo. Nicyo waremewe—“kugira ngo ugire umunezero”!

Data wa twese wo mu ijuru ntabwo yahishe inzira y’umunezero. Ntabwo ari ibanga. Buri muntu yayibona!

Yasezeranijwe abagenda mu nzira yo kuba abigishwa, bakurikiza inyigisho n’urugero rw’Umukiza, bubahiriza amategeko Ye, kandi bakubaha ibihango bagiranye na We. Mbega isezerano ridasanzwe!

Imana Ifite Ikintu Kiruseho itanga

Twese tuzi abantu bavuga ko badakeneye Imana ngo bishime, ko bishimye bihagije nta dini barimo.

Nakira kandi nubaha ibyo byiyumvo. Data dukunda wo mu Ijuru yifuza ko abana be bose bagira ibyishimo byinshi bishoboka, bityo yuzuza iyi si ibinezeza byiza, byiza kandi bishimishije, “byose bigamije gushimisha ijisho kandi… binezeza umutima.” Kuri njye, kuguruka byazanye ibyishimo byinshi. Abandi babisanga mu muziki, ubuhanzi, ibinezeza, cyangwa mu bidukikije.

Mu gutumira buri wese no gusangira inkuru nziza y’Umukiza y’umunezero mwinshi, ntitugabanya n’imwe mu masoko y’umunezero. Turimo kuvuga gusa ko Imana ifite ikindi kintu yaduha. Umunezero urenze kandi wimbitse—umunezero urenze ikintu cyose iyi si itanga. Ni umunezero wihanganira ibibabaza umutima, wahuranya intimba, kandi ugabanya irungu.

Ibyishimo by’isi, bitandukanye n’ibyo, ntibiramba. Ntibishobora kuramba. Niyo kamere y’ibintu byose byo ku isi harimo gusaza, kubora, gushira, cyangwa guhinduka. Ariko umunezero uturuka ku Mana uhoraho, kuko Imana ihoraho. Yesu Kristo yaje kudukura mu bintu by’isi no gusimbuza ukubora ukutabora. Ni we wenyine ufite ubwo bubasha, kandi umunezero we niwo wonyine uhoraho.

Niba wumva hashobora kubaho umunezero uruta uwo mu buzima bwawe, ndaguhamagarira gutangira urugendo rwo gukurikira Yesu Kristo n’inzira Ye. Ni urugendo rw’ubuzima bwose—no hakurya. Munyemerere nerekane intambwe nke z’ibanze z’uru rugendo rukwiye rwo kuvumbura umunezero wuzuye.

Kurushaho kwegera Imana

Muribuka umugore wo mu Isezerano Rishya wihanganiye indwara yo kuva amaraso imyaka 12? Yakoresheje ibyo yari afite byose ku baganga, ariko ibintu byarushijeho kuba bibi. Yari yarumvise ibya Yesu; ububasha Bwe bwo gukiza bwari bwaramamaye. Ariko se yashoboraga kumukiza? Ni gute yashoboraga no kumwegera? Uburwayi bwe bwamuteye “guhumana” nk’uko amategeko ya Mose abiteganya, bityo agasabwa kwishyira mu kato.

Kumwegera kumugaragaro no gusaba gukira byasaga nk’ibidashoboka.

Nyamara, yaratekereje ati: “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.”

Amaherezo, kwizera kwe kwatsinze ubwoba bwe. Yatinyutse kurenga igitsure cy’abandi maze yihatira kugana Umukiza.

Amaherezo, yaramwegereye. Yarambuye ukuboko kwe.

Kandi yarakize.

Ese twese ntitumeze nk’uyu mugore mu buryo bumwe cyangwa ubundi?

Hashobora kubaho impamvu nyinshi dushidikanya kwiyegereza Umukiza. Dushobora guhura no gushinyagurirwa cyangwa gucirwaho iteka n’abandi. Mu bwibone bwacu, dushobora kwikuramo ko ikintu cyoroshye nk’icyo kandi gifite agaciro kanini. Dushobora gutekereza ko imiterere yacu hari ukuntu yatubuza gukira—ko intera ari nini cyane cyangwa ibyaha byacu ni byinshi cyane.

Kimwe n’uyu mugore, namenye ko nitwegera Imana tukageraho tuyikoraho, dushobora kubona umukiro, amahoro, n’umunezero.

Muuwushakishe

Yesu yarigishije ati: “Shakisha, uzabona.”

Nizera ko iyi nteruro yoroheje atari gusa isezerano; ni ikintu gifatika.

Niba dushaka impamvu zo kurakara, gushidikanya, kumanjirirwa cyangwa kwigunga, tuzabibona.

Ariko, niba dushaka umunezero—ni dushakisha impamvu zo kwishima no gukurikira Umukiza tunezerewe, tuzabibona.

Ntidushobora kubona ikintu tutagishakishije.

Urashakisha umunezero?

Shakisha, maze uzabona.

Mwakirane ibibaremera

Yesu yarigishije ati: “Gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa.”

Ese birashoboka ko mu gushakisha umunezero, inzira nziza yo kuwubona ari ukuzana umunezero ku bandi?

Bavandimwe, murabizi kandi ndabizi ko uku ari ukuri! Umunezero ni nk’ingunguru irimo ifu cyangwa ikibindi kirimo amavuta atazigera ashira. Umunezero nyawo wiyungura iyo usangiwe.

Ntabwo bisaba ikintu gikomeye cyangwa kigoye.

Dushobora gukora ibintu byoroshye.

Nko gusengera umuntu n’umutima wacu wose.

Kubwira undi ijambo rimwubaka.

Gufasha umuntu kumva yakiriwe neza, yubashywe, ahabwa agaciro, kandi akunzwe.

Gusangira ibyanditswe ukunda n’icyo bisobanura kuri twe.

Cyangwa se no gutega amatwi gusa.

“Iyo muri mu murimo wa bagenzi banyu muba muri mu murimo w’Imana yanyu gusa.” kandi Imana izakwishura ineza yawe. Umunezero uhaye abandi uzakugarukira mu “rugero rwiza, rutsindagiye, rucugushije,rusesekaye.”

“Ubu se twakora iki noneho?”

Mu minsi iri imbere, ibyumweru, n’amezi, reka ngutumire gukora ibi:

  • Fata umwanya mu bikorwa bizira uburyarya, ukoreshe umutima wawe wose wiyegereza Imana.

  • Shakishanya umwete buri munsi umwanya w’ibyiringiro, amahoro, n’ibyishimo.

  • Zana umunezero ku bandi bagukikije.

Bavandimwe banjye bakundwa, uko mushakisha ijambo ry’Imana mugamije imyumvire yimbitse kurushaho y’umugambi uhoraho w’Imana, mwemere ubu butumwa, kandi muharanire kugendera mu Nzira Ye, muzagira “amahoro y’Imana, arenze imyumvire yose,” ndetse mu ntimba zose. Uzumva igipimo kinini cy’urukundo rudasanzwe rw’Imana rwabyimbye mu mutima wawe. Urumuri rw’umuseso wa selesitiyeli ruzarasa mu bicucu by’ibigeragezo byawe, kandi uzatangira kuryoherwa n’ikuzo ritavugwa n’ibitangaza by’ubwami butagaragara, butunganye, mu ijuru. Uzumva roho yawe yitaza rukuruzi y’iyi si.

Kandi nka Milton Wright mwiza, birashoboka ko muzazamura ijwi ryanyu mwishimye kandi mutera hejuru muti: “Ongera hejuru, Data, ongera hejuru!”

Ndiringira ko twese dushaka kandi tubona umunezero uruseho uzanwa no guha ubuzima bwacu Data wo mu Ijuru n’Umwana we Ukundwa. Iri ni ryo sengesho ryanjye n’umugisha wanjye mu izina ryera rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. John Gillespie Magee Jr., “High Flight,” poetryfoundation.org.

  2. See Christopher Klein, “10 Things You May Not Know about the Wright Brothers,” History, Mar. 28, 2023, history.com.

  3. Magee, “High Flight.”

  4. Twenty-four hundred years ago, Aristotle observed that happiness is the one thing all humans desire most. In his treatise Nicomachean Ethics, he taught that the greatest good in life is the thing we pursue as an end itself (as opposed to those things we pursue that are a means to some other end). Happiness, above all else, is just such a thing. “We always desire happiness for its own sake,” he said, “and never as a means to something else” (The Nicomachean Ethics of Aristotle, trans. J. E. C. Weldon [1902], 13–14).

  5. See Harry Enten, “American Happiness Hits Record Lows,” CNN, Feb. 2, 2022, cnn.com; Tamara Lush, “Poll: Americans Are the Unhappiest They’ve Been in 50 Years,” Associated Press, June 16, 2020, apnews.com; “The Great Gloom: In 2023, Employees Are Unhappier Than Ever. Why?” BambooHR, bamboohr.com.

  6. See Wanda Mallette, Patti Ryan, and Bob Morrison, “Lookin’ for Love (in All the Wrong Places)” (1980).

  7. 2 Nephi 2:11.

  8. See John 11:35; Moses 7:28–37.

  9. See 2 Nephi 2:11.

  10. See John 14:27.

  11. John 10:10.

  12. Luke 2:10, New Revised Standard Version.

  13. See Matthew 11:28–30.

  14. 2 Nephi 2:25.

  15. If you have any concerns about whether or not your Father in Heaven will accept you and allow you to receive His joy, I invite you to prayerfully read Christ’s parable of the prodigal son (see Luke 15:11–32). In that parable, we learn how our Heavenly Father feels about His children and how He awaits and celebrates our return after we have strayed from Him! From the moment we “come to ourselves” (see verse 17) and begin the journey home, He will see us, for He stands watching and waiting. And what is He waiting for? For us! As we draw near to Him, He will celebrate our return and call us His child.

  16. Doctrine and Covenants 59:18. This revelation also explains, “It pleaseth God that he hath given all these things unto man; for unto this end were they made” (verse 20).

  17. To those who draw near to God, He gives this grand promise: “I will draw near unto you” (Doctrine and Covenants 88:63; see also James 4:8).

  18. See Mark 5:24–34.

  19. See Bible Dictionary, “Clean and unclean.”

  20. Mark 5:28.

  21. Matthew 7:7.

  22. By bearing each other’s burdens, we “fulfil the law of Christ” (Galatians 6:2; see also Mosiah 18:8).

  23. Acts 20:35.

  24. See 1 Kings 17:8–16.

  25. Mosiah 2:17.

  26. In his Epistle to the Romans, Paul states that God “will render to every man according to his deeds: to them who by patient continuance in well doing seek for glory and honour and immortality, eternal life: … glory, honour, and peace, to every man that worketh good” (Romans 2:6–7, 10).

  27. Luke 6:38. Our very salvation and eternal happiness may depend on our compassion and kindness to others (see Matthew 25:31–46).

  28. Luke 3:10.

  29. Philippians 4:7.