Igiterane Rusange
Ibitangaza, Abamarayika, n’Ububasha bw’Ubutambyi
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Ibitangaza, Abamarayika, n’Ububasha bw’Ubutambyi

Niba mwifuza imigisha y’ubutambyi, harimo ibitangaza no gufashwa n’abamarayika, ndabakangurira gukomeza inzira y’ibihango Imana yadushyiriyeho twese.

Benshi bavugako ibitangaza bitakibaho, ko abamarayika ari ibihimbano, kandi ko’amajuru yafunze. Ndahamya ko ibitangaza bitahagaze, abamarayika bari muri twe, kandi ni ukuri amajuru arafunguye.

Igihe Umukiza wacu, Yesu Kristo, yari ku isi, yahaye imfunguzo z’ubutambyi intumwa Ye nkuru, ari yo Petero.. Kubw’izi mfunguzo, Petero n’izindi ntumwa bayoboye Itorero ry’Umukiza. Ariko igihe izo ntumwa zapfaga, imfunguzo z’ubutambyi zakuwe mw’isi.

Ndahamya ko imfunguzo zo hambere z’ubutambyi zagaruwe. Petero, Yakobo, na Yohana n’izindi ntumwa za kera bagaragaye nk’ibiremwa byazutse baha Umuhanuzi Joseph Smith icyo Nyagasani yasobanuye nk’ “Imfunguzo z’ubwami bwanjye, n’igihe cy’inkurunziza.”

Izo mfunguzo ni zo zihora zitangwa kuva k’umuhanuzi umwe zijya kuwundi muhanuzi kugeza n’uyu munsi. Abagabo 15 dushyigikira nka abahanuzi, bamenya, n’abahishura bazikoresha mu kuyobora Itorero ry’Umukiza. Nko mubihe bya kera, hari Intumwa imwe ifite kandi yemerewe gukoresha imfunguzo z’ubutambyi zose. Ni Umuyobozi Russell M.Nelson, umuhanuzi akaba n’Umuyobozi w’Itorero ryagaruwe rya Kristo uyu munsi: Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.

Kubw’Itorero ry’Umukiza, tubona imigisha y’ubutambyi —hamwe n’ububasha bw’Imana budufasha mu buzima bwacu. Binyuriye mu imfunguzo z’ubutambyi, dukorana amasezerano yejejwe n’Imana kandi tukakira n’imigenzo yejejwe idutegurira kuzaba imbere yayo. Duhereye ku mubatizo no kwemezwa, no mu ngoro, dukomeza tujye imbere mu nzira y’ibihango ituyobora kuri We.

Ni ibiganza birambitswe ku mitwe yacu, twakira imigisha y’ubutambyi, hamwe no kuyoborwa, guhumurizwa, inama, gukira, n’ububasha budufasha gukurikira Yesu Kristo. Mubuzima bwanjye nahawe umugisha n’ubu bubasha bukomeye. Nk’uko byahishuwe mu byanditswe, tubyita ububasha bw’ubutambyi butagatifu bwa Melikizedeki.

Mu buto bwanjye, naje guha icyubahiro ubu bubasha, by’umwihariko iyo bwagaragaraga mu migisha y’ubutambyi. Igihe nakoraga ivugabutumwa nk’umuvugabutumwa muto muri chile, umusangirangendo wanjye nanjye twarafashwe turatandukanywa. Ntitwigeze tubwirwa impamvu. Cyari igihe cy’imvururu zikomeye za politiki. Abantu ibihumbi bajyanywe mu buroko n’abashinzwe umutekano kandi ntibigeze bongera kumvwa na rimwe.

Nyuma yo kubazwa, Nicaye njyenyine mu cyumba cya gereza, nta cyizere cyo kuzongera kubona abanjye ukundi. Negereye Data wo mu Ijuru, mwinginga cyane nti: “Data nigishijwe ko ureberera abavugabutumwa Bawe. Nyamuneka, Data, ntacyo ndi cyo gihambaye, ariko nabayeho numvira none ubu nkeneye ubufasha bwawe iri joro.”

Izi mbuto z’ubu bufasha zabibwe mu myaka myinshi mbere. Nyuma y’umubatizo wanjye, nemejwe nk’umunyamuryango w’Itorero ndetse mpabwa impano ya Roho Mutagatifu. Igihe nasengaga, njyenyine, muri gereza, Roho Mutagatifu yaransanze nuko arampumuriza. Anyibutsa umurongo w’umwihariko wari mu mugisha wanjye wa patiriyaki, ari wo mugisha wundi w’ubutambyi. Muriwo, Imana yansezeranije ko mu budahemuka bwanjye Nzomekanywa by’iteka mu ngoro n’umugore wuzuye ubwiza n’indangagaciro n’urukundo, kandi ko tuzaba ababyeyi b’abahungu n’abakobwa b’agaciro gahebuje, kandi ko nzahabwa umugisha nkazanongererwaho kuba umubyeyi muri Isirayeli.

Ayo magambo yahumetswe kubyerekeye ejo hazaza hanjye yujuje amahoro ubugingo bwanjye. Nari mbizi ko yaravuye kwa Data wo muIjuru, uhora arinda amasezerano ye. Muri uwo mwanya, nagize icyizere cy’uko nzarekurwa kandi nkabaho kugirango nzabone ayo masezerano yuzura.

Hafi gato nyuma y’umwaka, Data wo mu’Ijuru yampaye umugisha wo kubona umugore wuzuye ubwiza, indangagaciro,n’urukundo. Lynette nanjye twakomatanirijwe mu ngoro. Twahawe umugisha w’abahungu 3 n’abakobwa 4 b’agaciro gahebuje. Nabaye umubyeyi,nk’uko amasezerano y’Imana yabivuze mu mugisha wa patiriyaki nakiriye nkiri umuhungu w’imyaka 17.

“None, bakundwa bavandimwe na [bashiki] banjye, ese ibitangaza byarahagaze kubera ko Kristo yazamutse mu ijuru? …

“… oya; Kandi nta nubwo abamarayika bahagaritse gufasha abana b’abantu.”

Ndahamya ko ibitangaza no gufasha bikigaragara mu buzima bwacu, cyane nk’ingaruka z’ububasha bw’ubutambyi. Imwe mu migisha y’ubutambyi yuzuzwa ako kanya, mu buryo tubona kandi twumva. Indi igenda ifunguka buhoro buhoro kandi ntizamenywa byimbitse muri ubu buzima. Ariko Imana irinda amasezerano yayo igihe cyose nk’uko bigaragara mu mateka yacu y’umuryango:

Sogokuru wanjye, Grant Reese Bowen yari umugabo ufite ukwizera gukomeye. Nibuka neza ko nakundaga kumwumva asubiramo uburyo yakiriye umugisha we wa patiriyaki. Muri jurunari ye, yaravuze ati: “Umupatiriyaki yansezeranyije ko nzagira impano yo gukiza. Yaravuze ati, ‘Abarwayi bazakizwa. Kandi, mu biganza byawe abapfuye bazazurwa.’”

Nyuma y’imyaka myinshi, igihe Sogokuru yarimo atunganya ubwatsi yiyumvisemo ibyiyumviro byihuse ko agomba gusubira mu rugo. Yahuye na se wazaga amusanga. Nuko se aramubwira ati “Grant, nyoko arapfuye,”

Ndasubira mu byo nakuye muri jurunari ya Nyogokuru:“ Sinigeze mpagarara ahubwo nagiye nihuta cyane mu rugo nsanga aryamye hanze kugatanda. Naramurebye mpita mbona ko ntakimenyetso cy’ubuzima agifite. Nibutse ko mu mugisha wanjye wa patiriyaki harimo isezerano ko nimba ndi indahemuka, hamwe n’ukwizera kwanjye abarwayi bazakizwa; kandi n’abapfuye bazazurwa. Nashyize ibiganza byanjye ku mutwe we, nuko mbwira Nyagasani uti nimba isezerano wampaye mu mugisha wanjye wa patiriyaki ari ukuri, ni byigaragaze uyu mwanya uzure mama yongere abeho. Musezeranya ko nabikora, ntazigera nshidikanya gukora ibishoboka byose mu bubasha bwanjye mu kubaka ubwami Bwe. Ndi gusenga, yafunguye amaso ye nuko arambwira ati, ‘Grant, mpagurutsa. Narindi mu isi ya roho, ariko warangaruye. Reka ibi bikubere ubuhamya ndetse n’abagize umuryango wanjye bose.’”

Umuyobozi Russell M. Nelson yatwigishije gushaka no gutegereza ibitangaza. Ndahamya ko kubera ubutambyi bwagaruwe, ububasha n’ubushobozi by’Imana biri ku isi. Binyuriye mu mihamagaro n’ubujyanama, abababo n’abagore, abato n’abakuru, bagira uruhare mu murimo w’ubutambyi. Ni umurimo w’igitangaza uzamo n’abamarayika. Ni umurimo w’ijuru, kandi uhesha umugisha abana b’Imana bose.

Mu 1989, umuryango wacu ugizwe n’abantu barindwi wari uvuye kuri paruwasi. Bwari bwakeye cyane. Lynette yarategereje umwana wacu wa gatandatu. Yiyumvisemo ibyiyumviro bikomeye ko agomba gufunga neza umukandara w’imodoka, ibyo yari yibagiwe kubikora. Nyuma gato twageze mu ikorosi ry’umuhanda; nuko haza imodoka yataye umuhanda wayo iza mu gice cyacu. Yagendaga ibirometero 112 ku isaha, nahinduye icyerekezo ngerageza kwirinda kugongana n’iyo modoka yazaga. Imodoka yacu yarazengurutse iranyerera mu muhanda, maze ikomeza kunyerera amaherezo iza guhagarara, igwa yegera ku ruhande rw’abagenzi mu gitaka.

Icyakurikiyeho numvise ijwi ryari irya Lynette: “Shayne, dukeneye gusohoka tunyuze mu muryango w’iwawe.” Nari nimanitse mu kirere n’umukandara w’intebe nari nicayeho. Byatwaye amasegonda makeya kugirango menye icyo gukora. Twahise dutangira gukura buri mwana wese mu modoka dukoresheje umuryango w’iwanjye, wari wahindutse nk’igisenge cy’imodoka. Barimo barira, bibaza uko bigenze.

Nyuma twaje kubona ko umwana wacu w’umukobwa, Emily, yari yabuze. Twasakuje izina rye, ariko nta gisubizo. Abanyamuryango ba paruwasi yacu, nabo bajyaga mu rugo, bari aho bamushakisha n’ubwoba bwinshi. Bwari bwije cyane. Narongeye ndeba mu modoka nkoresheje itoroshi nuko n’igishyika kinshi, nabonye umubiri muto wa Emily yafashwe mu modoka. Narahamagaye cyane n’igihunga, ati “Tugomba kwegura imodoka tukayikura kuri Emily.” Nafashe igisenge ndagikurura negera inyuma. Hari n’abandi bakeya barimo guterura, kubw’igitangaza imodoka yarihindukije ihagarara ku mapine yayo, kubigaragara umubiri wa Emily wasaga nutagifite ubuzima.

Emily ntabwo yahumekaga. Isura ye yari imeze nk’ibara ry’umuyugubwe. Ndavuga nti, “Tugomba kumuha umugisha.” Inshuti yari aho ndetse ikaba n’umunyamuryango wa paruwasi twarapfukamye twembi nuko mu bubasha bw’ubutambyi bwa Melikizedeki, mu izina rya Yesu Kristo, dutegeka ko abaho. Muri uwo mwanya, Emily yikije umwuka muremure.

Nyuma y’amasaha makeya, nyuma na nyuma imbangukiragutabara irahagera. Emily ajyanywa ku bitaro byihuse. Yari yagize ikibazo mu bihaha ndetse no mu ivi. Ikibazo cyo gukomereka k’ubwonko nacyo nticyari kubura kubera igihe yaramaze adahumeka umwuka mwiza. Emily yagiye muri koma umunsi umwe n’igice. Twakomeje kumusengera no kwiyiriza. Nuko agira umugisha arakira neza. Uyu munsi, Emily n’umugabo we, Kevin, ni ababyeyi b’abakobwa batandatu.

Kubw’igitangaza, buri wese yabashije kuhava amahoro. Umwana Lynette yaratwite yari Tyson. Nawe yararokotse nta kibazo agize kandi yavutse mu kwezi kwa kabiri kwakurikiye. Nyuma y’amezi umunani, yambitswe umubiri we wo ku isi, Tyson yasubiye kwa Data wo mu Ijuru. Ni marayika murinzi wacu. Twumva uruhare rwe m’umuryango wacu kandi dutegereje kuzongera kubana nawe.

Ba bandi beguye imodoka kuri Emily bumvise ya modoka itaremereye. Nari mbizi ko abamarayika bo mu ijuru bafatikanije n’abamarayika bo mu isi kwegura imodoka bayikura kuri Emily. Kandi ndabizi neza ko Emily yagaruwe mu buzima n’ububasha bw’ubutambyi butagatifu.

Nyagasani yahishuriye abagaragu Be uku kuri: “nzagenda imbere yawe. nzaba mu kuboko kwawe kw’iburyo n’ukw’ibumoso, ndetse na Roho yanjye izaba mu mutima wawe, kandi abamarayika banjye bazagukikiza, kugira ngo bagushyigikire.”

Ndahamya ko “Ubutambyi Butagatifu bunyuze mu buryo bw’Umwana w’Imana”—Ubutambyi bwa Melikisedeki—hamwe n’imfunguzo zabwo, ubushobozi, n’ububasha byagaruwe ku isi muri iyi minsi ya nyuma. Ndabizi neza ko nubwo ibintu byose bitagenda neza nk’uko twabyifuzaga cyangwa twabisengeraga, Ibitangaza by’Imana bizahora biza mu bushake Bwayo, igihe Cyayo, ndetse n’umugambi Wayo kuri twe.

Nimba mwifuza imigisha y’ubutambyi, hamwe n’ibitangaza ndetse no gufashwa n’abamarayika, ndabakangurira gukomeza inzira y’ibihango Imana yadushyiriyeho twese. Abanyamuryango n’abayobozi b’Itorero babakunda baza bafasha gutera intambwe ikurikira.

Ndahamya ko Yesu Kristo, ari Umwana w’Imana, ariho kandi ayoboye Itorero Rye binyuze mu bahanuzi bariho bafite kandi bakoresha imfunguzo z ’ubutambyi. Roho mutagatifu ni ukuri. Umukiza yatanze Ubuzima Bwe kugirango adukize, atugire abe, kandi atugeze iwacu.

Ndahamya ko ibitangaza bitahagaze, abamarayika bari muri twe, kandi ni ukuri amajuru arafunguye. Ndetse, oh, mbega uburyo afunguye! Mu izina rya Yesu Kristo, amena.