Igiterane Rusange
Mugirire icyizere Nyagasani
Igiterane Rusange cya Mata 2024


Mugirire icyizere Nyagasani

Imibanire yacu n’Imana ishobora kwaguka gusa ku kigero dushaka kuyigiriramo icyizere.

Mu muryango wacu, rimwe na rimwe dukina umukino twita “umukino wo kwizera bya gisazi ” Mushobora kuba mwarawukinnye namwe. Abantu babiri bahagarara batandukanyijwe na metero nkeya, umwe ateye umugongo undi. Ku kimenyetso gitanzwe n’umuntu uri inyuma, undi muntu uri imbere agwa agaramye mu maboko amutegereje ya mugenzi wabo.

Kwizera ni urufatiro rw’imibanire yose. Ikibazo cy’ibanze kuri buri mibanire ni :“Ese nshobora kwizera uwo muntu wundi?” Imibanire ibaho igihe abantu bashaka kugirana icyizere umwe ku wundi. Ntihashobora kubaho imibanire niba umuntu umwe agirira undi icyezere cyane ariko undi agahitamo kutakigira.

Buri wese muri twe ni roho w’umuhungu cyangwa umukobwa ikunzwe na Data wo mu Ijuru wuje urukundo. Ariko mu gihe icyo gisekuru cya roho ari cyo kigize urufatiro, ntikirema ubwacyo imibanire isobanutse n’Imana. Umubano ushobora kubakwa gusa igihe duhisemo kumwizera.

Data wo mu Ijuru yifuza kubaka imibanire yimbitse kandi yihariye na buri imwe muri roho z’abana Bayo. Yesu yagaragaje icyo cyifuzo igihe yasengaga ati: “Kugira ngo bose bashobore kuba umwe; nk’uko wowe, Data, uri muri njye, nanjye muri wowe, kugira ngo nabo bashobore kuba umwe muri twe.” Imibanire Imana ishaka na buri mwana wa roho ni imwe ya hafi kandi yihariye ku buryo ishobora gusangira ibyo ifite byose n’uko iri kose na buri wese muri twe. Ubwo bwoko bw’imibanire yimbitse, iramba bushobora kwaguka gusa igihe bwubakiye ku cyizere cyuzuye, gitunganye.

Ku ruhare Rwe, Data wo mu Ijuru yakoze umurimo kuva mu ntangiriro wo kumenyesha icyizere kitanyeganyega afite mu bushobozi butagatifu bwa buri umwe mu bana Be. Icyizere ni cyo gishingiyeho umugambi yerekanye w’ukwaguka kwacu n’iterambere mbere y’ukuza kwacu mu isi. Yatwigishije amategeko ahoraho, arema isi, aduha imibiri ipfa, aduha impano yo guhitamo ku bwacu, no kutwemerera kumenya no gukura dukora amahitamo yacu bwite. Ashaka ko duhitamo gukurikiza amategeko Ye no gusubirayo ngo tunezezwe n’ubuzima buhoraho hamwe na We n’Umwana We.

Kubera ko yari azi ko tutazahora dukora amahitamo meza, yaduteguriye kandi inzira yo gucika ingaruka z’amahitamo yacu mabi. Yaduhaye Umukiza—Umwana We, Yesu Kristo—ngo apfire ibyaha byacu kandi yongere adutunganye niba twihannye. Aduhamagarira gukoresha impano y’agaciro gakomeye yo guhora twihana.

Buri mubyeyi azi uko bigoye kugirira icyizere umwana bihagije ku buryo yamureka agafata ibyemezo bye bwite, by’umwihariko igihe umubyeyi azi ko umwana azakora amakosa kandi ingaruka zikamubera kubabara. Nyamara Data wo mu Ijuru atwemerera gukora amahitamo azadufasha kugera ku bushobozi bwacu bw’ubumana! Nk’uko Umukuru Dale G. Renlund yigishije, intego “[Ye] mu kurera ntabwo ari ugutuma abana Be bakora igikwiye, ni ugutuma abana Be bahitamo gukora igikwiye kandi barushaho guhinduka nka We.”

Icyakora Imana idufitemo icyizere, imibanire yacu na Yo izaguka gusa ku kigero dushaka kuyigiriramo icyizere. Imbogamizi ni uko tuba mu isi yaguye kandi yose yatakaje icyizere mu bandi kubera ubuhemu, ugukoreshwa, cyangwa uguhatwa n’abandi. Iyo twahemukiwe, bishobora kudukomerera kongera kugira icyizere. Ubu bunararibonye bubi bw’icyizere n’abapfa badatunganye bishobora ndetse kugira ingaruka ku bushake bwacu bwo kugirira icyizere Data wo mu Ijuru utunganye.

Imyaka myinshi ishize, inshuti zanjye ebyiri, Leonid na Valentina, bagaragaje ko bashaka guhinduka abanyamuryango b’Itorero. Ubwo Leonid yatangiraga kwiga inkuru nziza, yasanze bikomeye gusenga. Mbere hose mu buzima bwe, Leonid yari yarahuye no gukoreshwa no gukurikiranwa n’abamukuriye kandi ntayari akizera ubuyobozi. Ubu bunararibonye bwatumaga bimukomerera kwatura ibimuri ku mutima no kubwira Data wo mu Ijuru ibyiyumviro bye. Nyuma y’igihe n’uko Leonid yakomezaga kwiga, yagize imyumvire myiza kurushaho ya kamere y’Imana maze atangira kwiyumvamo urukundo rw’Imana. Amaherezo, isengesho ryahindutse uburyo bw’umwimerere kuri we bwo kuvuga amashimwe no kwerekana urukundo yakundaga Imana. Amaherezo, icyizere cye mu Mana cyakomezaga kwiyongera cyatumye we n’umugore we bakora ibihango bitagatifu kugira ngo bashimangire imibanire yabo n’Imana no hagati yabo.

Niba kuba wari warabuze icyizere mbere bikubuza kugirira icyizere Imana, ndagusabye kurikiza urugero rwa Leonid. Komeza kwiga ibyerekeye Data wo mu Ijuru, kamere, imiterere n’imigambi Ye wihanganye. Shakisha kandi wandike ubunararibonye urimo kwiyumvamo urukundo n’ububasha Bwe mu buzima bwawe. Umuhanuzi wacu uriho, Umuyobozi Russell M. Nelson, yigishije ko uko turushaho kwiga ibyerekeye Imana, birushaho koroha kuri twe kuyigirira icyizere.

Rimwe na rimwe inzira nziza yo kwiga kugirira icyizere Imana ni ukuyizera gusa. Nk’umukino w’icyizere witwa “The Crazy Trust Exercise,” rimwe na rimwe tuba dukeneye kwemera kugwa tugaramye maze tukamureka akadusama. Ubuzima bwacu ku isi ni ikizami. Imbogamizi ziduhatira ibirenze ubushobozi bwacu ziza kenshi. Igihe ubumenyi bwacu n’imyumvire yacu bwite bidakwiriye, birumvikana ko dushakisha ibyadufasha. Mu isi yuzuyemo amakuru menshi acicikana, ntituzabura amasoko yamamaza ibisubizo ku mbogamizi zacu. Icyakora, inama yoroshye iruta izindi, idahindukana n’igihe iri mu Migani igira iti: “Wiringire Nyagasani n’umutima wawe wose.” Twerekana icyizere cyacu mu Mana tuyiyambaza mbere igihe duhanganye n’imbogamizi.

Nyuma yo kurangiza ishuri ry’amategeko, umuryango wacu wagombaga gufata icyemezo cy’ingirakamaro cy’aho tuzakora kandi tukahagira iwacu. Nyuma yo kujya inama hagati yacu ndetse na Nyagasani, twumvise tuyobowe kwimura umuryango wacu mu burasirazuba bwa Leta zunze Ubumwe, kure y’ababyeyi n’abavandimwe. Mu ntangiriro, ibintu byagenze neza, kandi twumvise twafashe icyemezo cyiza. Ariko noneho ibintu byarahindutse. Habayeho igabanya ry’abakozi mu kigo cy’amategeko, nuko mpura no kubura akazi n’ubwishingizi, icyo gihe umukobwa wacu Dora yavukanye ibibazo bikomeye by’indwara kandi agakenera ibintu bidasanzwe by’igihe kirekire. Mu gihe narwanaga n’izi mbogamizi, nahawe umuhamagaro wansabaga igihe kinini no kuwukorana umutima.

Ntabwo nari narigeze mpura n’imbogamizi nk’iyo kandi numvise bindenze. Natangiye kwibaza ku cyemezo twafashe ndetse n’iyemezwa ryacyo twakiriye. Twari twagiriye icyizere Nyagasani, kandi byagombaga kugenda neza. Nari naguye ngaramye, kandi ubu nta muntu wo kunsama wari uhari.

Umunsi umwe aya magambo “Wibaza impamvu; baza ibyo nshaka ko wiga” yaje ahamye mu mitekerereze n’umutima wanjye. Ndetse ubu narushijeho kugira urujijo. Muri icyo gihe cy’urujijo nibaza icyemezo nari nafashe mbere, Imana yampamagariraga kuyigirira icyizere ndetse kurushaho. Nsubije amaso inyuma, iki cyari igihe cy’ingenzi mu buzima bwanjye: ni cyo gihe namenye ko uburyo bwiza kuruta ubundi bwo kumenya kugirira icyizere Imana bwari kuyigirira icyezere gusa. Mu byumweru byakurikiyeho, natangajwe no kubona Nyagasani asohoza umugambi we wo guhesha umugisha umuryango wanjye mu buryo butangaje.

Abigisha n’abatoza beza bazi ko ukwaguka k’ubwenge n’ubwiyongere bw’imbaraga z’umubiri bishobora kubaho gusa ku bw’uguhatiriza ibitekerezo n’imikaya. Ni nk’uko, Imana iduhamagarira gukura tugirira icyizere inyigisho Zayo binyuze mu gukomeza guhatiriza roho y’umuntu. Kubera iyo mpamvu, dushobora kwizera ko icyizere icyo aricyo cyose dushobora kuba twaragaragarije Imana mu gihe cyashize, ubundi bunararibonye buhagije buracyari imbere yacu. Imana yibanze ku kwaguka kwacu n’iterambere. Ni umwigisha mukuru, umutoza wuzuye uhora akorera kudufasha kurushaho kubona iby’ubushobozi butagatifu bwacu. Ibyo bizahora birimo ubutumire bwo mu minsi iri imbere bwo kumugirira icyizere kurushaho.

Igitabo cya Morumoni kigisha ikigereranyo Imana ikoresha mu kudusaba byinshi kugira ngo yubake imibanire ikomeye na Yo. Muri Ngwino, Unkurikire, twize vuba aha ibyerekeranye n’ukuntu icyizere Nefi yagiriye Imana cyasuzumwe ubwo we n’abavandimwe be bategekwaga gusubira i Yerusalemu kuzana ibisate by’umuringa. Bamaze kugerageza bwa mbere bikabananira, abavandimwe be barabiretse kandi bari biteguye gusubira iwabo nta bisate. Ariko Nefi yahisemo gushyira icyizere cye cyuzuye muri Nyagasani kandi yabonye intsinzi yo kubona ibisate. Ubwo bunararibonye bishoboka ko bwashimangiye icyizere cya Nefi yari afitiye Imana ubwo umuheto we wavunikaga kandi umuryango we uhanganye n’inzara mu gasi. Byongeye, Nefi yahisemo kugirira icyizere Imana, kandi umuryango waratabawe. Ubu bunararibonye bukurikirana bwahaye Nefi icyizere gikomeye kurushaho mu Mana, ku bw’umukoro wo kubaka inkuge usaba icyizere cyinshi.

Binyuze muri ubu bunararibonye bukurikirana, Nefi yakomeje imibanire ye n’Imana ayigirira icyizere mu buryo bufite ireme kandi butitsa. Imana ikoresha ikigereranyo nk’icyo kuri twe. Itugezaho ubutumire bwite bwo gukomeza no kwimbika icyizere tuyifiye. Buri gihe twemeye kandi tugasubiza ubwo butumire, icyizere dufitiye Imana kiraguka. Iyo twirengagije cyangwa tukanga ubutumire, iterambere ryacu rirahagarara kugeza ubwo dusubije ubutumire bushya.

Amakuru meza ni uko hatitaweho icyizere dushobora cyangwa tudashobora kuba twarahisemo kugirira Imana mu gihe cyashize, dushobora guhitamo kugirira icyizere Imana uyu munsi na buri munsi uri imbere. Ndasezeranya ko buri gihe tukigize, Imana izahaba kugira ngo idusame, kandi imibanire yacu y’icyizere izarushaho gukomera kugeza umunsi tuzahinduka umwe hamwe na Yo n’Umwana Wayo. Ubwo dushobora gutangaza nk’uko Nefi yatangaje ati: “O Nyagasani, narakwiringiye, kandi nzakwiringira iteka ryose.” Mu izina rya Yesu Kristo, amena.