Igiterane Rusange
Ububasha bw’Ubukaka bw’ibya Roho
April 2022 general conference


Ububasha bw’Ubukaka bw’ibya Roho

Uyu munsi, ndifuza gutanga igitekerezo ku bikorwa bisobanutse bitanu dushobora gukora kugira ngo bidufashe kugumana ubukaka bwiza bw’ibya roho.

Bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, ndabakunda. Mpaye agaciro aya mahirwe yo kubaganiriza uyu munsi. Nsenga buri munsi ngo muzarindwe ibitero bikakaye by’umwanzi kandi ngo mugire imbaraga zo kujya mbere mu mbogamizi zose mwanyuramo.

Ibigeragezo bimwe ni imitwaro bwite byimbitse undi muntu wese atabasha kubona. Ibindi biba bose babireba. Amakimbirane arimo no gukoresha intwaro mu Burayi bw’iburasirazuba ni kimwe muri ibi. Nageze muri Ukraine no mu Burusiya inshuro nyinshi. Nkunda ibyo bihugu, abantu, ndetse n’indimi zabo. Ndirira kandi nsengera abo bose bagirwaho ingaruka n’aya makimbirane. Nk’Itorero turimo gukora ibyo dushoboye byose kugira ngo dufashe abo barimo kubabara no guhangana no kurokoka. Dukanguriye buri wese gukomeza kwiyiriza no gusenga ku bw’abantu bose barimo gukomeretswa n’aka kaga. Intambara iyo ari yo yose ni iyicategeko riteye ubwoba ry’ibintu byose Nyagasani Yesu Kristo yigishije kandi ashyigikira.

Nta n’umwe muri twe ushobora kugenga amahanga cyangwa ibikorwa by’abandi cyangwa yewe abagize imiryango yacu bwite. Ariko dushobora kwigenga ubwacu. Ubusabe bwanjye uyu munsi, bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, ni uguhagarika amakimbirane arimo gututumba mu mitima yanyu , ingo zanyu , ndetse no mu buzima bwanyu . Muhashye ibyifuzo byose ndetse n’ibyo ari byo byose byo gukomeretsa abandi—Byaba ibyo ari amahane, amagambo asesereza, cyangwa inzika mubikiye umuntu wabakomerekeje. Umukiza yadutegetse guhindurira irindi tama,1 gukunda abanzi bacu, ndetse no gusengera abo badutoteza.2

Bishobora kugorana bikabije kugabanya uburakari bwumvikana nk’aho bukwiye. Bishobora gusa nk’ibidashoboka kubabarira abo bafite ibikorwa byabo byakomerekeje abarengana. Kandi nyamara, Umukiza yatwihanangirije kubabarira abantu bose.3

Turi abayoboke b’Igikomangoma cy’Amahoro. Ubu kurusha ubundi, dukeneye amahoro We wenyine ashobora kuzana. Ni gute dushobora kwitega ko amahoro yabaho mu isi ubwo ku giti cyacu tutarimo gushaka amahoro bwite n’imibanire myiza? Bavandimwe na bashiki banjye, nzi ko ibyo ndigutangamo ibitekerezo bitoroshye. Ariko abayoboke ba Yesu Kristo bakwiye gutanga urugero isi yose yakurikiza. Ndabingingira gukora ibyo mushoboye byose kugira ngo murangize amakimbirane bwite arimo atutumba none aha mu buzima bwanyu.

Nashimangira ubu busabe bwo kugira icyo ukora muganira ku gitekerezo nibukijwe vuba aha ubwo narindimo kureba umukino wa basiketi.

Muri uwo mukino, igice cya mbere cyari urugamba rwo kunganya, ku mpande zombi. Hanyuma, mu masegonda atanu ya nyuma y’igice cya mbere, umukinnyi utaha izamu yanaze neza umupira mu rushundura. Habura isegonda rimwe gusa, mugenzi we bakinana yibye umugono abapasanyaga maze anaga undi mupira mu rushundura basonnye! Bityo iyo kipe yinjiye mu rwambariro ifite impamba y’amanota ane kandi igaragaza ubukaka bwiyongeraga. Babashije gukomezanya bwa bukaka mu gice cya kabiri ndetse banatsinda umukino.

Ubukaka ni igitekerezo cyuzuye ububasha. Twese twabinyuzemo mu buryo bumwe cyangwa ubundi—urugero, mu kinyabiziga kicyongera umuvuduko cyangwa ubwumvikane buke buhita buhindukamo impaka.

Bityo ndabaza, “Ni iki gishobora gukongeza ubukaka bw’ibya roho?” Twabonye ingero zombi z’ubukaka bwiza n’iz’ububi. Tuzi abayoboke ba Yesu Kristo bahindutse maze bagakura m’ukwizera kwabo. Ariko tuzi na none abayoboke bigeze kwiyemeza rimwe baguye. Ubukaka bwajya aheza n’ahabi.

Ntitwigeze dukenera ubukaka bwiza bw’ibya roho kurusha uko tubukeneye uyu munsi, kugira ngo duhoshe umuvuduko ikibi n’ibimenyetso byijimye by’ibihe birimo kongeramo umurego. Ubukaka bwiza bw’ibya roho buzatuma dukomeza kujya mbere mu bwoba n’ugushidikanya byatewe n’ibyorezo, tsunami, ukuruka kw’ibirunga, ndetse n’ubushyamirane burimo n’intwaro. Ubukaka bw’ibya roho bushobora kudufasha guhangana n’ibitero by’umwanzi bitagoheka, by’ubugome no kuburizamo imihate ye yo gushegesha umusingi wacu bwite w’ibya roho.

Imiterere myinshi ishobora gukongeza ubukaka bwiza bw’ibya roho. Ukumvira, urukundo, ubwiyoroshye, serivisi, ndetse n’inyiturano4 ni imwe ariko mike.

Uyu munsi, ndifuza gutanga igitekerezo ku bikorwa bisobanutse bitanu dushobora gukora kugira ngo bidufashe kugumana ubukaka bwiza bw’ibya roho.

Icya mbere: Mujye mu nzira y’igihango maze mugumeyo.

Bitari kera cyane, nagize inzozi zigaragara cyane muri zo nahuye n’itsinda rinini ry’abantu. Bambajije ibibazo byinshi, ibyari byiganjemo byari byerekeye inzira y’igihango kandi n’impamvu ari ingirakamaro bigeze aho.

Mu nzozi zanjye, nasobanuye ko twinjira mu nzira y’igihango tubatizwa kandi dukora igihango cya mbere cyacu n’Imana.5 Buri nshuro dufata isakaramentu, dusezeranya na none kwitirirwa izina ry’Umukiza, kumwibuka, ndetse no kubahiriza amategeko Ye.6 Nyuma y’ibyo, Imana itwizeza ko igihe cyose twagira Roho wa Nyagasani akabana natwe.

Nyuma y’aho, dukora ibihango byisumbuyeho mu ngoro y’Imana, aho twakira amasezerano akomeye kurushaho. Imigenzo n’ibihango biduha ukugera kwacu ku bubasha bw’ubumana. Inzira y’igihango ni yo nzira yonyine igeza ku ikuzwa n’ubuzima buhoraho.

Mu nzozi zanjye, umugore maze yabajije ukuntu umuntu wishe ibihango bye ashobora gusubira muri iyo nzira. Igisubizo ku kibazo cye kiganisha ku gitekerezo cyanjye cya kabiri:

Muvumbure umunezero w’ukwihana kwa buri munsi.

Ni gute ukwihana ari ingirakamaro? Aluma yigishije ko dukwiye “kwigisha ukwihana n’ukwizera kuri Nyagasani.”7 Ukwihana kurasabwa buri muntu wabazwa inshingano wifuza ikuzo rihoraho.8 Nta mwihariko uhari. Mu cyahishuriwe Joseph Smith, Nyagasani yacyashye abayobozi b’Itorero bo hambere ku bwo kutigisha abana babo inkuru nziza.9 Kwihana ni urufunguzo ku iterambere. Ukwizera kuzira inenge gutuma tujya mbere mu nzira y’igihango.

Nyamuneka ntimutinye cyangwa ngo mutinze kwihana. Satani yishimira mu nkeke zanyu. Mubigire iby’igihe gito. Mwirukane ubutware bwe mu buzima bwanyu! Mutangire uyu munsi kugira ngo mugire umunezero wo gushyira hasi umuntu kamere.10 Umukiza aradukunda buri gihe ariko cyane cyane iyo twihana. Yasezeranyije ko nubwo “Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho … ineza yanjye ntizakurwaho.”11

Niba mwiyumvamo ko mwatandukiriye kure cyane cyangwa igihe kirekire mu nzira y’igihango kandi nta buryo bwo kugaruka, ibyo mu buryo bworoshye si byo.12 Nyamuneka muvugane n’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’ishami wanyu. Ni umukozi wa Nyagasani kandi azabafasha kumva umunezero n’ihumure byo kwihana.

Ubu, icyitonderwa: Gusubira mu nzira y’igihango ntabwo bivuze ko ubuzima buzaba bworoshye. Iyi nzira iragoranye kandi rimwe na rimwe izamera nk’aho ari uguterera.13 Uyu muzamuko, icyakora, wakorewe kutugerageza no kutwigisha, kunonosora kamere zacu, ndetse no kudufasha guhinduka Abera. Ni yo nzira yonyine iyobora ku ikuzwa. Umuhanuzi umwe14 yasobanuye “imibereho y’umugisha kandi y’ibyishimo y’abubahiriza amategeko y’Imana. Kuko dore, barahirwa mu bintu byose, haba iby’umubiri n’ibya roho; kandi nibakomeza kuba indahemuka kugeza ku nunduro bazakirwa mu ijuru … [no] guturana n’Imana mu mibereho y’ibyishimo bitagira iherezo.”15

Kugendera mu nzira y’igihango, bikomatanyijwe n’ukwihana kwa buri munsi, byongeza ubukaka bwiza bw’ibya roho.

Igitekerezo cyanjye cya gatatu: Mwige ibyerekeye Imana n’ukuntu ikora.

Imwe mu mbogamizi zikomeye cyane kurusha izindi uyu munsi ni ugutandukanya hagati y’ukuri kw’Imana n’ibihimbano bya Satani. Ni yo mpamvu Nyagasani yatuburiye gusenga buri gihe kugira ngo tuneshe Satani, kandi ducike ibiganza by’abakozi ba Satani basigasira umurimo we.16

Mose ni urugero ruboneye rwo gushishoza hagati y’Imana na Satani. Ubwo Satani yaje kugerageza Mose, yavumbuye uburiganya kubera ko yari yaramaze kugirana ikiganiro mbonankubone n’Imana. Mose yamenye byihuse uwo Satani yari we maze anamutegeka kumuva imbere.17 Ubwo Satani yatsimbaraye, Mose yamenye ukuntu yakwiyambaza Imana ku bw’ubufasha bwisumbuyeho. Mose yakiriye imbaraga ziva ku Mana maze acyaha umubi na none, avuga ati, mva imbere, Satani, ni Imana imwe rukumbi nzahimbaza.18

Dukwiye gukurikiza urwo rugero. Mwirukane ubutware bwa Satani mu buzima bwanyu! Nyamuneka ntimuzamukurikire mu kigobe cye cy’inkeke n’intimba zidashira.19

Mu muvuduko uteye ubwoba, ubuhamya butagaburiwe buri munsi n’ijambo ryiza ry’Imana bushobora20 gushegeshwa. Rero, umuti ku mugambi mubisha wa Satani urasobanutse: dukeneye ubunararibonye bwa buri munsi turimo duhimbaza Nyagasani kandi twiga inkuru nziza Ye. Ndabingingira kureka Imana ikaganza mu buzima bwanyu. Muyihe umwanya ugaragara. Uko mubikora, muzitegereze ikizaba ku bukaka bw’ibya roho bwiza bwanyu.

Igitekerezo nimero 4: Mushake kandi mwitege ibitangaza.

Moroni yatwijeje ko Imana itahagaritse kuba Imana y’ibitangaza.21 Buri gitabo cy’icyanditswe kigaragaza neza ukuntu Nyagasani ashaka kugoboka mu buzima bw’abo bamwemera.22 Yagabanyirije Mose Inyanja Itukura, yafashije Nefi kuzana ibisate by’umuringa, ndetse anagarura itorero Rye binyuze mu Muhanuzi Joseph Smith. Buri kimwe muri ibi bitangaza cyafashe igihe kandi cyaba kitari neza icyo abo bantu basabye Nyagasani mbere.

Mu buryo nk’ubwo, Nyagasani azabaha umugisha w’ibitangaza niba mumwemera, mudashidikanya ikintu na kimwe.23 Mukore akazi k’ibya roho kugira ngo mushake ibitangaza. Musabe Imana mu isengesho kugira ngo ibafashe gukoresha iyo ngeri y’ukwizera. Ndabizeza ko mushobora kwibera inararibonye ubwanyu ko Yesu Kristo “aha intege abarambiwe, kandi utibashije amwongeramo imbaraga.”24 Ibintu bike bizongeza ubukaka bw’ibya roho bwanyu kuruta kumenya ko Nyagasani arimo kubafasha kuvanaho umusozi mu buzima bwanyu.

Igitekerezo nimero 5: Muhagarike amakimbirane mu buzima bwanyu bwite.

Ndasubiramo ubusabe bwanjye bwo guhagarika amakimbirane mu buzima bwanyu . Mukoreshe ubwiyoroshye, ubutwari n’imbaraga bisabwa mu kubabarira no mu gusaba imbabazai byombi. Nyagasani yadusezeranije ko “ni[tu]babarira abantu ibyaha byabo, na [Data] wo mu ijuru aza[tu]babarira natwe.”25

Mu byumweru bibiri uhereye uyu munsi twizihiza Pasika. Hagati y’ubu n’icyo gihe, Ndabararikira gushaka iherezo ku makimbirane bwite yaba yaragukandamije. Haba hari ikindi gikorwa cy’inyiturano kuri Yesu Kristo kiboneye ku bw’Impongano Ye? Ni ba imbabazi magingo aya zigaragara nk’izidashoboka, mwingingire ububasha binyuze mu maraso y’impongano ya Yesu Kristo kugira ngo bubafashe. Uko mubikora mutyo, mbasezeranyije amahoro bwite n’ubwiyongere bw’ubukaka bw’ibya roho.

Ubwo Umukiza yatanze impongano ku bw’inyokomuntu yose, yafunguriye inzira abo bose bamuyoboka bashobora kugera ku bubasha bukiza, bukomeza, kandi bucungura Bwe. Ubu butoni bw’ibya roho buboneka kuri bose bashaka kumwumva no kumuyoboka.

Bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, hamwe n’ubwinginzi bwanjye bwose bw’umutima wanjye, Ndabashishikariza kujya mu nzira y’igihango no kuhaguma. Mube inararibonye mu munezero w’ukwihana kwa buri munsi. Mwige ibyerekeye Imana n’ukuntu ikora. Mushake kandi mwitege ibitangaza. Muharanire guhagarika amakimbirane mu buzima bwanyu.

Uko mukora kuri iyi mihigo, mbasezeranyije ubushobozi bwo kujya mbere mu nzira y’igihango mu bukaka bwiyongera, hatitawe ku nzitizi izo ari zo zose mwahura na zo. Kandi mbasezeranyije imbaraga zikomeye kurushaho zo guhangana n’igishuko, amahoro y’ubwenge yisumbuyeho, umudendezo ku bwoba, ndetse n’ubumwe bwisumbuyeho mu miryango yanyu.

Imana iriho! Yesu ni Kristo! Ariho! Aradukunda kandi azadufasha. Iby’ibi ndabihamya mu izina ritagatifu ry’Umucunguzi wacu, Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See 3 Nephi 12:39.

  2. See 3 Nephi 12:44.

  3. Doctrine and Covenants 64:10; see also verse 9.

  4. As the Apostle Paul said, “In every thing give thanks” (1 Thessalonians 5:18). One of the surest antidotes for despair, discouragement, and spiritual lethargy is gratitude. What are some things for which we can give thanks to God? Thank Him for the beauty of the earth, for the Restoration of the gospel, and for the countless ways He and His Son make Their power available to us here on this earth. Thank Him for the scriptures, for angels who respond to our pleas to God for help, for revelation, and for eternal families. And most of all, thank God for the gift of His Son and the Atonement of Jesus Christ, which makes it possible for us to fulfill the missions for which we have been sent to earth.

  5. To understand the covenant path, it is important to understand that a covenant involves a two-way commitment between God and one of His children. In a covenant, God sets the terms, and we agree to those terms. In exchange, God makes promises to us. Many covenants are accompanied by outward signs—or sacred ordinances—in which we participate with witnesses present. For example, baptism is a sign to the Lord that the person being baptized has made a covenant to keep the commandments of God.

  6. See Moroni 4:3; 5:2; Doctrine and Covenants 20:77, 79.

  7. Mosiah 18:20.

  8. See Moses 6:50, 57.

  9. See Doctrine and Covenants 93:40–48.

  10. See Mosiah 3:19.

  11. Isaiah 54:10, emphasis added; see also 3 Nephi 22:10. Kindness is translated from the Hebrew term hesed, a powerful word with deep meaning that encompasses kindness, mercy, covenant love, and more.

  12. It is possible to make restitution for some sins but not others. If one person abuses or assaults another, or if one takes the life of another, full restitution cannot be made. The sinner in those cases can only do so much, and a large balance is left owing. Because of the Lord’s willingness to forgive a balance due, we can come to Him regardless of how far we have strayed. When we sincerely repent, He will forgive us. Any balance owing between our sins and our ability to make full restitution can be paid only by applying the Atonement of Jesus Christ, who can make a gift of mercy. His willingness to forgive our balance due is a priceless gift.

  13. See 2 Nephi 31:18–20.

  14. The Nephite prophet King Benjamin.

  15. Mosiah 2:41.

  16. Doctrine and Covenants 10:5; emphasis added.

  17. See Moses 1:16; see also verses 1–20.

  18. Moses 1:20.

  19. Helaman 5:12.

  20. Moroni 6:4.

  21. Mormon 9:15; see also verse 19.

  22. John the Apostle declared that he recorded the Savior’s miracles so “that [we] might believe that Jesus is the Christ” (John 20:31).

  23. Mormon 9:11.

  24. Isaiah 40:29.

  25. Matthew 6:14.