Kora Igikwiriye Kurusha Ibindi
Uko dushingikiriza ubuzima bwacu kuri Yesu Kristo, tuzahabwa umugisha n’imbaraga za roho, ukunyurwa, ndetse n’umunezero.
Vuba aha, inshuti magara yagize icyiyumviro cyo gusura umugore muri paruwasi ye. Yirengagije integuza kuko atari amuzi neza—gusa ntibyari bisobanutse. Ariko kubera ko igitekerezo cyakomeje kumuzamo, yanzuye gukora iby’icyiyumviro. Kubera ko yumvaga n’ubundi yarabuze uko abyifatamo abitewe n’urwo ruzinduko ruzaza, yiyemeje ko gushyira ikintu umuvandimwe byafasha kumara impungenge ze. Rwose ntabwo yari gushobora kugenda imbokoboko! Rero agura umukebe wa ayisi kurimu, ubundi aragenda atangira urwo yahangayikiye nk’urwaba uruzinduko rubangamye.
Akomanga ku rugi rw’umugore, maze mu gihe gito umuvandimwe aritaba. Inshuti yanjye itanga ayisi kurimu iri mu gikapu cy’igipapuro cy’ibihogo, maze ikiganiro kiratangira. Ntabwo byafashe igihe kinini kugira ngo inshuti yanjye ibone ko uruzinduko rwari rukenewe. Ubwo bicaraga ku ibaraza, umugore yagaragaje imbogamizi ahura na zo. Nyuma y’isaha bavugana mu kazuba, inshuti yanjye ibona ayisi kurimu ishongera mu gikapu cy’igipapuro cy’ibihogo.
Ariyamira ati: “Umbabarire ko ayisi kurimu yawe yashonze!”
Umugore asubiza neza, “Nta kibazo! Isukari yo mu mata ingwa nabi!”
Mu nzozi, Nyagasani yabwiye umuhanuzi Lehi, “Urahirwa Lehi, kubera ibintu wakoze.”1
Kuba umwigishwa wa Yesu Kristo bikubiyemo byinshi cyane kurusha kwiringira cyangwa kwemera gusa. Bisaba kubishyiramo umuhate, ishyaka, n’ukwiyemeza. Bisaba ko tugira icyo dukora, tuba “abashyira mu bikorwa ijambo, atari abumva gusa.”2
Muri gihe cya ayisi kurimu yashonze, ni iki cyari gikwiriye kurusha ikindi? Ayisi kurimu Cyangwa ko inshuti yanjye yagize icyo ikora?
Nagize ibihe byiza n’umugore muto w’igikundiro wabajije ikibazo kivuye ku mutima: “Muvandimwe Craven, ni gute uzi ko ikintu icyo ari cyo cyose cyerekeye Itorero ari ukuri? Kuko njye ntacyo niyumvamo.”
Mbere y’uko nsimbukira ku gisubizo, Nabanje kumubaza ibibazo bimwe. “Mbwira ibyerekeye kwiga ibyanditswe bitagatifu ku giti cyawe.”
Arasubiza ati: “Ntabwo nsoma ibyanditswe bitagatifu.”
Ndabaza nti: “Naho hamwe n’umuryango wawe? Mujya mwigana Ngwino, Unkurikire hamwe?
Yavuze ati: “Oya.”
Namubajije ibijyanye n’amasengesho ye: “Wumva umeze ute iyo usenga?”
Igisubizo cye: “Ntabwo nsenga.”
Igisubizo cyanjye namuhaye cyari cyoroshye: “Niba ushaka kugira ikintu icyo ari cyo cyose umenya, Ugomba kugira icyo ukora.”
Ntabwo ari ko kuri kwerekeye buri kintu icyo ari cyo cyose dushaka kwiga cyangwa kumenya? Nahamagariye inshuti yanjye nshya gutangira gushyira mu bikorwa inkuru nziza ya Yesu kristo: gusenga, kwiga, gufasha abandi, no kwizera muri Nyagasani. Uguhinduka ntikuzaza ntacyo ukora. Kuza binyuze mu bubasha bwa Roho Mutagatifu uko tugira umuhate tubigambiriye mu kumenya tubaza, dushaka, kandi tunakomanga. Kuza mu gukora.3
Mu Nyigisho n’Ibihango, Nyagasani rimwe na rimwe avuga ko bidakwiriye.4 Bigatuma nibaza ko niba ibintu bimwe bidakwiriye, cyangwa bikwiriye gacye, bishoboke ko hari ibikwiriye kurushaho. Mu mihate yacu yo kugira icyo dukora cyangwa icyo ari cyo cyose, twaba twakwibaza duti: “Ni iki gikwiriye kurusha ibindi?”
Abamamaza kenshi bakoresha intero nka “Ngombwa” cyangwa “Ugomba Kugira” biringira ko badukururira kwemera ko igicuruzwa barimo kugurisha ari igikenewe ku byishimo n’imibereho myiza yacu. Ariko ibyo bari kugurisha koko ni ingenzi? Tugomba koko kuba tubifite? Ese koko birakwiriye?
Ibi ni bimwe mu bitekerezo byo kuzirikana. Ni iki gikwiriye kurusha ibindi?
-
Ni “nkunda” zingahe tugira ku byo dutangaza ku mbuga nkoranyambaga? Cyangwa ni ukuntu dukunzwe kandi tukanahabwa agaciro na Data wacu wo mu Ijuru?
-
Kwambara imyenda igezweho? Cyangwa kwerekana ukwiyubaha ku mibiri yacu twambara mu buryo bworoheje?
-
Gushaka ibisubizo kuri interineti? Cyangwa kwakira ibisubizo biva ku Mana binyuze muri Roho Mutagatifu?
-
Gushaka byinshi kurushaho? Cyangwa gushimishwa n’ibyo twahawe?
Umuyobozi Rusell M. Nelson yigisha ati:
“Hamwe na Roho Mutagagatifu nk’umusangirangendo wawe, mushobora kureba mu muco w’ibyamamare wateye muri sosiyete yacu. Mushobora kuba abanyabwenge kurusha ibisekuru byabanje. …
“Mubere icyitegererezo abandi ku isi!”5
Bisaba umuhate kugira ngo wibande gusa ku bintu by’ingenzi ko ku munezero urambye. Satani nta kintu ashaka ko twakora kuruta ibindi nko gukura ku murongo indangagaciro zacu zihoraho, bitujyana mu guta igihe cyacu cy’agaciro, impano zacu, cyangwa imbaraga za roho zacu ku bintu bidakwiriye. Ntumiye buri wese muri twe kuzirikana mu isengesho ibyo bintu bitubuza gukora ibikwiriye kurusha ibindi.
Umwarimu w’umuhungu wacu mukuru wo mu wa gatatu yigishije ishuri rye “gukoresha ubwenge.” Byari urwibutso ku banyehsuri bato be ko bagenzura ibitekerezo byabo bityo bakaba banagenzura ibyo bakora. Niyibutsa “gukoresha ubwenjye bwanjye ” ubwo nisanze ndimo kugana ibintu bidakwiriye.
Umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye vuba aha yambwiye ko byamaze guhinduka ibigezweho mu rubyiruko rw’Itorero rumwe na rumwe kwirengagiza amategeko bagambiriye ko bazihana nyuma. “Ni nk’ikirango cy’icyubahiro,” ni ko nabwiwe. Rwose Nyagasani azakomeza kubabarira abo bihana mu bwiyoroshye hamwe n’umugambi nyawo.6 Ariko Impongano y’imbabazi y’Umukiza ntikwiye kwigera ikoreshwa muri ubwo buryo bukwena. Tuzi umugani w’intama imwe yazimiye. Nta kabuza, umwungeri azasiga izindi ntama 99 kugira ngo age gushaka iyazimiye. Ariko ushobora gutekereza umunezero abo bahisemo kuba muri 99 bazanira Umwungeri Mwiza? Abo baguma hamwe bagafashanya kubaho mu bihango byabo? Ushobora kubona icyo isi cyangwa ishuri ryawe cyangwa akazi kawe cyangwa urugo rwawe rwaba kumvira bibaye byari ikintu kigezweho? Ntabwo ari ibyerekeye gukora ubuzima butunganye—ni ku byerekeye gushaka umunezero mu gihe dukora uko dushoboye mu kubaho ibihango twagiranye na Nyagasani.
N’isi iri kurushaho kugaragaza ugushidikanya ibyerekeye Imana ndetse n’urujijo n’igitutu byiyongera, iki ni cyo gihe tugomba kumvira cyane umuhanuzi. Nk’umuvugizi wa Nyagasani, dushobora kwizera ko ibyo akangurira, agira mo inama, kandi atwingingira gukora ko ari ibintu bikwiriye kurusha ibindi.
Nubwo byaba bitoroshye, buri gihe haba hari uburyo bwo gukora ikintu kiri cyo. Igihe yari arimo kuvugana n’itsinda ry’inshuti ku ishuri, inkumi yarababaye ubwo ikiganiro cyahindutse kunegura ibigenderwaho n’itorero. Maze abona ko adashobora kuguma guceceka—yagombaga kugira icyo akora. Mu cyubahiro, yavuze ku rukundo rwa Data wo mu Ijuru n’ukuntu amategeko yashyizeho ari ayo guha umugisha no kurinda abana Bayo. Byari kumworohera cyane kutagira icyo akora. Ariko ni iki cyari gikwiriye kurusha ibindi? Kugendana n’imbaga? Cyangwa kwigaragaza nk’umuhamya w’Imana “mu bihe byose no mu bintu byose, n’ahantu hose”?7
Niba Itorero rya Yesu Kristo ryagaruwe rigiye kuva mu iyobera, tugomba kuva mu iyobera. Nk’abagore bubahiriza ibihango, tugomba kumurika urumuri rw’inkuru nziza yacu ku isi yose dufata iyambere kandi tunigaragaza. Dukorera ibi hamwe nk’abakobwa b’Imana—Imbaraga za miliyoni 8.2 z’abagore imyaka 11 kuzamura, bafite umurimo umeze kimwe neza. Turi gukoranya isirayeli uko tugira uruhare mu murimo w’agakiza n’ikuzwa: duharanira kubaho mu nkuru nziza ya Yesu Kristo, twita ku bandi babikeneye, turarikira abantu bose kwakira inkuru nziza, ndetse tunahuza imiryango by’iteka.8 Inkuru nziza ya Yesu Kristo ni inkuru nziza y’ibikorwa n’inkuru nziza y’umunezero! Mureke ntidusuzugure ububasha bwacu bwo gukora ibyo bintu bikwiriye kurusha ibindi. Umurage wacu uva ku Mana uduha ubutwari n’icyizere byo gukora no kuba byose Data wo mu Ijuru udukunda azi ko dushobora kuba.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’urubyiruko iva mu Migani 3:5–6:
“Wiringire Nyagasani n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.
“Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”
Igice cy’urufunguzo rwo kwizera muri Nyagasani ni ukujya imbere, twemera ko azatuyobora yewe nubwo tudafite ibisubizo byose.
Bavandimwe, ntabwo ari ibyerekeye ayisi kurimu. Kandi ntabwo ari ibyerekeye gukora ibirushijeho. Ni ibyerekeye gukora ibikwiriye kurusha ibindi. Ni ugushyira inyigisho ya Kristo mu buzima bwacu uko duharanira guhinduka nka We kurushaho.
Ibyo turushaho gukora kugira ngo tugume mu inzira y’igihango dushikamye, ni ko ukwizera kwacu muri Yesu Kristo kuzarushaho gukura. Uko ukwizera kwacu kurushaho gukura, ni ko tuzarushaho kwifuza kwihana. Kandi uko turushaho kwihana, ni ko tuzarushaho gukomeza umubano wacu w’igihango n’Imana. Umubano w’igihango utujyana mu ngoro y’Imana kubera ko gukurikiza ibihango byo mu ngoro y’Imana ari ukuntu twihanagana kugeza ku ndunduro.
Uko dushingikiriza ubuzima bwacu kuri Yesu Kristo, tuzayoborwa gukora igikwiriye kurusha ibindi. Kandi tuzahabwa umugisha n’imbaraga za roho, ukunyurwa, ndetse hamwe n’ umunezero! Mu izina rya Yesu Kristo, amena.