Igiterane Rusange
Videwo: “Muri Abagore Yamenye Mbere y’igihe”
April 2022 general conference


Videwo: “Muri Abagore Yamenye Mbere y’igihe”

Mu 1979 Umuyobozi Spencer W. Kimball yari mu bitaro maze asaba umugore we, Camilla, gusoma icyigisho cye mu iteraniro rusange ry’abagore.

Umuvandimwe Camilla Kimball ati: “Iterambere rikomeye ririmo riraza mu Itorero mu minsi ya nyuma rizaza kubera ko abagore benshi bo ku isi (Akenshi muri bo mu imbere harimo icyumviro cy’ibya roho) bazaza mu Itorero ku bwinshi. Ibi bizaba ku rugero abagore b’Itorero bazerekana ubukiranutsi no kuba intyoza mu buzima bwabo ndetse no ku rugero abagore b’Itorero bagaragara nk’abihariye kandi batandukanye—mu buryo bwiza—n’abandi bagore b’isi.”1

Umuyobozi Russell M. Nelson: “Bashiki banjye bakundwa, mwebwe muri abafatanyabikorwa bacu b’ingenzi muri iki gihe cyo gusoza, umunsi Umuyobozi Kimball yamenye mbere y’igihe ni uyu munsi. Muri abagore yamenye mbere y’igihe! Ubupfura, urumuri, urukundo, ubumenyi, ubutwari, umuco, ukwizera, n’ubuzima bukiranutse byanyu bizazana abagore bazima b’isi, hamwe n’imiryango yabo, mu Itorero mu bwinshi butigeze bubaho!

“Twebwe … dukeneye imbaraga zanyu, uguhinduka kwanyu, imyizerere yanyu, ubushobozi bwanyu bwo kuyobora, ubushishozi bwanyu, ndetse n’amajwi yanyu. Ubwami bw’Imana ntabwo ari kandi ntibushobora kugera ku gipimo cyuzuye nta bagore bakora ibihango bitagatifu bakanabyubahiriza, abagore bashobora kuvugana ububasha n’ubushobozi bw’Imana! …

“… Umuhamagaro wawe uwo ari wo wose, ibyo unyuramo ibyo ari byo byose, dukeneye ibyiyumviro byanyu, inyurabwenge zanyu, n’uguhumekwa kwanyu. Dukeneye ko muvuga cyane kandi mushize amanga mu nama z’amaparuwasi n’iz’imambo. Dukeneye ko buri mushiki wacu wubatse avuga ‘nk’umufatanyabikorwa utanga umusanzu kandi wuzuye ’ uko uba umwe n’umugabo wawe mu kuyobora umuryango wanyu. Mwaba mwubatse cyangwa muri ingaragu, mwebwe bashiki bacu mufite ubushobozi bwihariye n’inyurabwenge mwahawe nk’impano n’Imana. Twebwe abagabo ntidushobora kwigana uruhare rwanyu rwihariye.

“Tuzi ko igikorwa cyasoje ibindi mu iremwa ryose ari iremwa ry’umugore! Dukeneye imbaraga zanyu! …

“… Ndabashimiye, bashiki banjye bakundwa, kandi mbahaye umugisha wo kuzamuka kugeza ku bushobozi bwanyu bwose, mwuzuze igipimo mwaremewe, uko tugendana akaboko ku kandi muri uyu murimo mutagatifu. Twese hamwe tuzafasha gutegurira isi Ukuza kwa Kabiri kwa Nyagasani.”2

Aho byavuye

  1. Teachings of Presidents of the Church: Spencer W. Kimball (2006), 222–23.

  2. Russell M. Nelson, “A Plea to My Sisters,” Ensign or Liahona, Nov. 2015, 96, 97.