Yesu Kristo

Amasengesho y’ Isakaramentu

  • Ibikubiyemo

  • Guha Umugisha Umugati

  • Guha Umugisha Amazi

Amasengesho y’ Isakaramentu


Amasengesho y’ Isakaramentu

  • Guha Umugisha Umugati

    O Mana, Data Uhoraho, turagusaba mu izina ry’Umwana wawe, Yesu Kristo, guha umugisha no gutagatifuza uyu mugati kubwa roho z’abawusangira bose, kugira ngo bawurye bibuka umubiri w’Umwana wawe, kandi baguhamirize, O Mana, Data Uhoraho, ko bifuza kwitirirwa izina ry’Umwana wawe, no guhora bamwibuka kandi bubahirize amategeko ye yabahaye; kugira ngo bahorane Roho we abane na bo. Amena.


  • Guha Umugisha Amazi

    O Mana, Data Uhoraho, turagusaba mu izina ry’Umwana wawe, Yesu Kristo, guha umugisha no gutagatifuza aya mazi kubwa roho z’abayanywaho bose, kugira ngo babikore bibuka amaraso y’Umwana wawe, yabamenewe; kugira ngo baguhamirize, O Mana, Data Uhoraho, ko bahora bamwibuka, kugira ngo bagire Roho we abane na bo. Amena.