Yesu Kristo
Guha Umugisha Umugati


Guha Umugisha Umugati

O Mana, Data Uhoraho,
turagusaba mu izina ry’Umwana wawe, Yesu Kristo,
guha umugisha no gutagatifuza uyu mugati
kubw’ubugingo bw’abawuryaho bose,
kugira ngo bawurye bibuka umubiri w’Umwana wawe,
kandi bakugaragarize, O Mana, Data Uhoraho,
ko biyemeje kwitirirwa izina ry’Umwana wawe,
no guhora bamwibuka
kandi bubahirize amategeko ye yabahaye;
kugira ngo bahorane Roho we abane na bo.
Amena.