Yesu Kristo
Guha Umugisha Amazi


Guha Umugisha Amazi

O Mana, Data Uhoraho,
turagusaba mu izina ry’Umwana wawe, Yesu Kristo,
guha umugisha no gutagatifuza aya mazi
kubw’ubugingo bw’abayanywaho bose,
kugira ngo babikore bibuka amaraso y’Umwana wawe,
yabamenewe;
kugira ngo bakugaragarize, O Mana, Data Uhoraho,
ko bahora bamwibuka,
kugira ngo bagire Roho we abane na bo.
Amena.