Ibyanditswe bitagatifu
Aburahamu 5


Igice cya 5

Imana zirangiza umugambi Wazo w’iremwa ry’ibintu byose—Batumye habaho Iremwa bijyanye n’imigambo Yazo—Adamu yita buri kiremwa kiriho.

1 Kandi ni uko tuzarangiza amajuru n’isi, n’ingabo zose zabyo.

2 Kandi Imana zarabwiranye ziti: Ku munsi wa karindwi tuzarangiza umurimo wacu, twiyemeje; kandi tuzaruhuka ku munsi wa karindwi umurimo wacu wose twiyemeje.

3 Kandi Imana zarangije ku munsi wa karindwi, kubera ko ku munsi wa karindwi bagombaga kuruhuka imirimo yazo yose ziyemeje (Imana) hagati yazo gukora; kandi zarawutagatifuje. Kandi ni uko ibyemezo byazo muri icyo gihe ko zagiye inama hagati yabo kurema amajuru n’isi.

4 Kandi Imana zaramanutse maze zirema ibi bisekuruza by’amajuru n’iby’isi, ubwo byaremwaga ku munsi Imana zaremye isi n’amajuru.

5 Bijyanye n’ibyo bari baravuze byose byerekeranye na buri kimera cyo mu murima mbere y’uko kiba mu isi, kandi buri cyatsi cyo mu murima mbere y’uko kimera; kuko Imana zari zitaratuma imvura igwa ku isi ubwo ziyemezaga kubikora, kandi zari zitararema umuntu wo guhinga ubutaka.

6 Ariko igihu cyavaga mu isi kigatosa ubutaka bwose.

7 Kandi Imana zaremye umuntu mu mukungugu wo hasi, maze zifata roho ye (ni ukuvuga, roho y’umuntu), maze ziyimushyiramo; nuko zimuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka roho nzima.

8 Kandi Imana zateye ubusitani, iburengerazuba muri Edeni, kandi aho bahashyize umuntu, ufite roho bari barashyize mu mubiri bari bararemye.

9 Kandi mu gitaka Imana zatumye hameramo buri giti gishimishije ukireba kandi cyiza cyo kurya; igiti cy’ubugingo, na none, mu gihu cyo mu busitani, n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi.

10 Hari umugezi utemba muri Edeni, wo kuhira ubusitani, kandi waturukaga aho maze ugahindukamo imitwe ine.

11 Kandi Imana zafashe umuntu maze zimushyira mu Busitani bwa Edeni, ngo abuhinge kandi abwiteho.

12 Kandi Imana zategetse umuntu, zivuga ziti: Kuri buri giti cyo mu busitani mushobora kukiryaho nta nkomyi.

13 Ariko ku birebana n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi, ntuzakiryeho, kuko umunsi uzakiryaho nta kabuza uzapfa. Ubwo njyewe, Aburahamu, nabonye ko byari bijyanye n’igihe cya Nyagasani, bikaba byari bijyanye n’igihe cya Kolobu; kuko kugeza icyo gihe Imana zari zitarashyiriraho Adamu imibarire ye.

14 Kandi Imana zaravuze ziti: Reka turemere uyu mugabo umufasha umukwiriye, kuko bitari byiza ko uyu mugabo aba wenyine, kubera iyo mpamvu tuzamuremera umufasha umukwiriye.

15 Kandi Imana zasinzirije uwo muntu ubuticura, nuko zimukuramo rumwe mu mbavu ze, maze zifunga inyama aho rwavuye;

16 Kandi urwo rubavu Imana zari zavanye mu muntu, zaremyemo umugore, maze zimuzanira uwo mugabo.

17 Nuko Adamu yaravuze ati: Iri ni igufa ryo mu magufa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye, azitwa Umugore, kubera ko yakuwe mu mugabo.

18 Kubera iyo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, maze azabane n’umugore we akaramata, bombi babe umubiri umwe.

19 Kandi bombi bari bambaye ubusa, umugabo n’umugore we, kandi nta soni bari bafite.

20 Kandi mu gitaka Imana zaremyemo buri nyamaswa yo mu ishyamba, na buri gisiga cyo mu kirere, nuko zibizanira Adamu, ngo zimenye amazina abyita; kandi izina Adamu yise ikintu cyose gifite ubuzima niryo ryagombaga kuba izina ryacyo.

21 Kandi Adamu yahaye amazina amatungo yose, n’ibisiga byo mu kirere, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba; no kuri Adamu, habonetse umufasha umukwiriye.