Ibyanditswe bitagatifu
Ingingo z’Ukwizera


Ingingo z’Ukwizera
z’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma

Igice cya 1

1 Twemera Imana, Data Uhoraho, n’Umwana Wayo, Yesu Kristo, na Roho Mutagatifu.

2 Twemera ko abantu bazahanirwa ibyaha byabo bwite, kandi ko batazahanirwa igicumuro cya Adamu.

3 Twemera ko ku bw’Impongano ya Kristo, abantu bose bashobora gukizwa, bitewe n’uko bumvira amategeko n’imigenzo y’inkuru nziza.

4 Twemera ko amahame n’imigenzo by’ibanze by’Inkuru Nziza ari: iya mbere ni Ukwizera Nyagasani Yesu Kristo; iya kabiri ni Ukwihana; iya gatatu ni Umubatizo wo kwibizwa kubwo gukizwa ibyaha; iya kane ikaba Kurambikwaho ibiganza kubwo guhabwa impano ya Roho Mutagatifu.

5 Twemera ko umuntu agomba guhamagarwa n’Imana, mu buhanuzi, no kurambikwaho ibiganza n’abahawe ububasha, kugira ngo abwirize Inkuru Nziza no kuyobora imigenzo yayo.

6 Twemera imiyoborere imwe nk’iyari mu itorero rya Mbere, rigizwe n’intumwa, abahanuzi, abungeri, abigisha, ababwirizabutumwa, n’abandi.

7 Twemera impano zo kuvuga indimi, guhanura, guhishurirwa, kwerekwa, gukiza indwara, gusobanura indimi, n’izindi.

8 Twemera ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana iyo isobanuwe neza; twizera kandi ko Igitabo cya Morumoni ari ijambo ry’Imana.

9 Twemera ibyo Imana yahishuye byose, ibyo ihishura muri iki gihe byose, kandi twemera ko izahishura ibintu byinshi by’ingenzi bikomeye byerekeye Ubwami bw’Imana.

10 Twemera ko Abisirayeli bazakoranyirizwa hamwe kandi tukizera ibyo kugarurwa kw’imiryango cumi; tukanizera ko Siyoni (Yerusalemu Nshya) izubakwa ku mugabane wa Amerika; ko Kristo ubwe azima ingoma ku isi; kandi ko isi izagirwa nshya maze igahabwa ikuzo rya paradizo.

11 Twemeza uburenganzira bwo kuramya Imana Ishobora Byose dukurikije ibyo umutimanama wacu bwite utubwira, kandi twemerera abantu bose ubwo burenganzira, tukabareka bakaramya uko bashaka, aho bashaka, n’uko bashoboye.

12 Twemera kugengwa n’abami, abaperezida, abategetsi, abacamanza, mu kubumvira, kububaha, no kubahiriza itegeko.

13 Twemera kuba inyangamugayo, abanyakuri, abaziranenge, abagiraneza, abakora ibituganye, no gukorera neza abantu bose; mu kuri, dushobora kuvuga ko dukurikiza impanuro za Pawulo—Twemera byose, twiringira byose, twihanganiye ibintu byinshi, kandi twiringira ko dushobora kwihanganira byose. Iyo hari ibintu bitunganye, by’urukundo, bishimwa cyangwa bisingiza, duharanira ibyo bintu.

Joseph Smith.