Joseph Smith—Amateka
Ibice byavanywe mu Mateka ya Joseph Smith, Umuhanuzi
Igice cya 1
Joseph Smith avuga ibyerekeye abakurambere be, abo mu muryango we, n’aho batuye mbere—umuvurungutano udasanzwe werekeranye n’iyobokamana uganza muri New York y’iburengerazuba—Yiyemeza gushakisha ubushishozi nk’uko bibwirizwa na Yakobo—Data na Mwana baboneka; maze Joseph agahamagarirwa umurimo we w’ubuhanuzi. (Imirongo 1–20)
1 Mbitewe na raporo nyinshi zari zakwirakwijwe n’abantu bagamije ikibi kandi b’intiriganya, mu birebana n’ivuka n’ukwaguka kw’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, zose zikaba zari zarahimbwe n’ababitangije kugira ngo barisebye nk’Itorero n’ukwaguka kwaryo mu isi—Nafashe umwanzuro wo kwandika aya mateka, kugira ngo mbeshyure igitekerezo rusange, kandi abifuza ukuri bose bamenye ibintu, uko byagenze, byaba ibirebana nanjye n’ibirebana n’Itorero, igihe cyose mfite ibyo bintu mu maboko yanjye.
2 Muri aya mateka, nderekana ibikorwa bikomeye birebana n’iri Torero, mu kuri n’ubukiranutsi, uko byagenze, cyangwa uko biriho muri iki gihe, kandi ubu ni umwaka wa munani uhereye itangizwa ry’Itorero ryavuzwe.
3 Navutse mu mwaka wa Nyagasani w’igihumbi na magana inani na gatanu, ku munsi wa makumyabiri na gatatu w’Ukuboza, mu mujyi wa Sharon, mu karere ka Windsor, Leta ya Vermont. … Data, Joseph Smith, Mukuru, yavuye muri Leta ya Vermont maze ajya i Palmyra, mu karere ka Ontario (ubu Wayne), muri Leta ya New York; ubwo nari mu myaka yanjye icumi, cyangwa aho hafi. Nyuma y’imyaka hafi nk’ine data ageze muri Palmyra, we n’umuryango we bimukiye i Manchester mu karere kamwe ka Ontario—
4 Umuryango we ugizwe n’abantu cumi n’umwe, aribo, data, Joseph Smith, mama, Lucy Smith (witwaga Mack, mbere y’ugushyingirwa kwe, yari umukobwa wa Solomon Mack), abavandimwe banjye, Alvin (wapfuye ku itariki ya 19 Ugushyingo 1823, ku mwaka we wa 26), Hyrum, njyewe ubwanjye, Samuel Harrison, William, Don Carlos; na bashiki banjye, Sophronia, Catherine, na Lucy.
5 Igihe kimwe mu mwaka wa kabiri nyuma y’ukwimuka kwacu tujya i Manchester, ahantu twabaga habaye umuvurungutano udasanzwe ku kibazo cy’iyobokamana. Byatangiriye ku ba Metodisiti, ariko nyuma yaho gato bihinduka rusange mu madini yose muri ako karere k’igihugu. Mu by’ukuri, akarere k’igihugu uko kakabaye kasaga n’akarembejwe nabyo, kandi imbaga zikomeye zibumbiye mu mitwe y’iyobokamana itandukanye, bikaba byarateje umuvurungutano n’amacakurbiri mu bantu, bamwe basakuza bati: “Reba, hano!” abandi nabo bati: “Reba, hariya!” Bamwe barimo kurwanya ukwizera kw’aba Metodisiti, bamwe barwanya ukw’aba Presibiteriyani, kandi abandi barywanya ukw’Ababatista.
6 Kuko, hatitaweho urukundo rukomeye abahindukiye muri iyi myemerere barekanye mu gihe cy’uguhinduka kwabo, n’ishyaka rikomeye ryagaragazwaga n’abayobozi bayo, bagiraga uruhare bagahaguruka maze bagashishikariza iyi myitwarie idasanzwe y’icyiyumviro cy’iyobokamana, kugira ngo bitume buri muntu ahinduka, nk’uko bakundaga kubyita, bitume bifatanya n’idini bishimiye, nyamara ubwo abahindutse batangiraga kugenda, bamwe bajya mu kindi gice n’abandi mu kindi, byagaragaye ko ibyasaga n’ibyiyumviro byiza byaba iby’abatambyi cyangwa abahindutse byari ibyo kujijisha kuruta iby’ukuri; kuko imyitwarire y’urujijo rukomenye n’icyiyumviro kibi byakurikiyeho—umutambyi ahangana n’umutambyi, n’uwahindutse ahanganye n’uwahindutse, ku buryo ibyiyumviro byabo byiza umwe ku wundi, niba barigeze babigira, byatakaye burundu mu ntambara y’amagambo n’ihangana rijyanye n’ibitekerezo.
7 Muri icyo gihe nari mu mwaka wanjye wa cumi na gatanu. Umuryango wa data wari warigishijwe ukwizera kwa Presibiteriyani, kandi bane muri bo bayobotse iryo torero, aribo, mama, Lucy; abavandimwe banjye Hyrum na Samuel Harrison, na mushiki wanjye Sophronia.
8 Muri iki gihe cy’umuvurungutano umutima wanjye wahamagariwe gutekereza ushize amanga no guhura n’ingorane; ariko nubwo ibyiyumviro byanjye byari byimbitse kandi akenshi biteye inkeke, nagumye kugendera kure ibi bice, nubwo nitabiriye inama zabo nyinshi kenshi uko umwanya wabinyemereraga. Uko ibihe byagendaga roho yanjye yagiye ibogamira ku idini rya Metodisiti, kandi numvise ngize icyifuzo cyo kwiyunga nabo; ariko urujijo n’intambara mu madini byari bikomeye, ku buryo bitashobokaga ku muntu mutoya nk’uwo nari we, kandi bityo ntazi abantu n’ibintu, kugira ngo ngere ku mwanzuro uwo ariwo wose uw’ukuri n’uwari ufutamye.
9 Habagaho ibihe umutima wanjye wabaga uhangayitse bikomeye, kuko amarira n’umudugararo byari byinshi kandi bidahwema. Abaprebisiteriyani bari bariyemeje rwose kurwanya Ababatista n’Abametodisti, kandi bakoreshaga imbaraga zabo zose zaba z’ubwenge n’iz’ubucakura kugira ngo babagaragarize amakosa yabo, cyangwa, nibura, batume abantu batekereza ko bari mu ikosa. Ku rundi ruhande, Ababatista n’Abametodisti nabo ku ruhande rwabo bari bafite umurava mu kugerageza gushyiraho inyigisho zabo bwite no kuvuguruza izindi zose.
10 Muri iyi ntambara y’amagambo n’akavuyo k’ibitekerezo, naribwira kenshi nti: Ni iki kigomba gukorwa? Ni bande muri ibi bice bafite ukuri, cyangwa se, bose hamwe bari mu mafuti? Niba se hari uri mu kuri, ni uwuhe, kandi nzamumenya gute?
11 Ubwo nari mpangayikishijwe n’ingorane zikabije ziterwa n’ihangana ry’ibi bice by’abanyamadini, umunsi umwe nari ndimo gusoma Urwandiko rwa Yakobo, igice cya mbere n’umurongo wa gatanu, uvuga ati: Niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose ititangiriye itama, itishama kandi azabuhabwa.
12 Nta na rimwe interuro y’icyanditswe gitagatifu yigeze igerana imbaraga nyinshi ku mutima w’umuntu nk’uko iyi yabigenje k’uwanjye iki gihe. Yagaragaje kwinjirana imbaraga zikomeye mu cyiyumviro cy’umutima wanjye. Nagumye kuyitekerezaho, kubera ko nari nzi ko niba hariho umuntu wari ukeneye ubwenge ku Mana, yari njyewe; kuko sinari nzi uko nabigenza, keretse mbonye ubushishozi buruta ubwo nari mfite icyo gihe, sinari kuzigera mbimenya, kuko abigisha b’iyobokamana b’amadini atandukanye basobanuraga iyo mirongo y’ibyanditswe bitagatifu mu buryo butandukanye kugira ngo bice icyizere cyose mu gukemura ikibazo bisunze Bibiliya.
13 Kera kabaye, nageze ku mwanzuro ko ngomba kuguma mu mwijima n’urujijo cyangwa se ko ngomba gukora nk’uko Yakobo atubwiriza, ari byo, gusaba Imana. Nyuma y’igihe niyemeje gusaba Imana. Kera kabaye, nafashe icyemezo cyo “gusaba Imana”, nanzura ko niba yarahaye ubushishozi ababuze ubushishozi, kandi igatanga ititangiriye itama, kandi itishama, nshobora kugerageza.
14 Bityo, bijyanye n’iki cyemezo cyanjye cyo gusaba Imana, nariherereye mu gashyamba ngo ngerageze. Hari mu gitondo cy’umunsi mwiza, ucyeye, mu ntangiriro y’umuhindo wo mu gihumbi kimwe magana inani na makumyabiri. Bwari ubwa mbere mu buzima bwanjye nkoze igerageza nk’iri, kuko mu bibazo byanjye byose sinari narigeze na rimwe ngerageza gusenga ndanguruye.
15 Nyuma y’uko nari maze kwihererera ahantu nari narateguye kujya, maze kureba hirya no hino, nsanga ndi njyenyine, narapfukamye ntangira gutura Imana ibyifuzo by’umutima wanjye. Nabikoranaga igihunga, ubwo ako kanya nafashwe n’imbaraga zanganje wese, maze zingiraho ububasha butangaje bwatumye ururimi rwanjye rugobwa kugeza ubwo ntashoboraga kuvuga. Umwijima w’icuraburindi warankikije, kandi byangaragariye mu gihe gito nk’aho naba naciriweho ukurimbuka kw’ako kanya.
16 Ariko, kubera ko nakoreshaga imbaraga zanjye zose ntabaza Imana ngo ingobotore imbaraga z’uyu mwanzi wari wamfashe, kandi muri uwo mwanya nyine ubwo nari niteguye kugwa mu kwiheba no kwemera ubwanjye ukurimbuka—kutari ukurimbuka nihimbiraga, ahubwo kubw’ububasha bw’icyo kiremwa cyavuye mu isi itagaragara, gifite imbaraga nk’izo zitangaje ntigeze numva mbere mu kindi kiremwa icyo aricyo cyose—Ubwo muri ako kanya k’ubwoba bukomeye nabonye inkingi y’urumuri neza hejuru y’umutwe wanjye, isumbya ukurabagirana kw’izuba, imanuka buhoro buhoro kugeza inguyeho.
17 Nkirubona, nisanze nagobotowe umwanzi wari wamfatiriye mboshywe. Ubwo urumuri rungezeho nabonye Abantu babiri, bafite ukurabagirana n’ikuzo birenze igisobanuro, bahagaze hejuru yanjye mu kirere. Umwe muri bo arambwira, ampamagaye mu izina maze avuga, anyereka undi ati—Uyu ni Umwana Wanjye Nkunda. Umwumvire!
18 Umugambi wanjye mu kujya kubaza Nyagasani wari ukumenya irihe mu madini yose ryari iry’ukuri, kugira ngo nshobore kumenya iryo nayoboka. Kubera iyo mpamvu, aho nagaruriye ubuyanja, ku buryo nshobora kuvuga, nibwo nabajije abo Bantu bari bahagaze hejuru yanjye mu rumuri, irihe mu madini yose ryari iry’ukuri (kuko iki gihe nari ntarabyiyumvisha mu mutima wanjye ko yose ari ibinyoma)—n’iryo nagombaga kuyoboka.
19 Nasubijwe ko nta na rimwe ngomba kuyoboka muri yo, kuko yose yari ay’ibinyoma; kandi Umuntu wamvugishaga yavuze ko imigenzereze yayo yose yari ikizira mu maso ye; ko abo bigisha bose ari abanyabinyoma; ati: “banyegera n’iminwa yabo ariko imitima yabo iba kure yanjye, bigisha inyigisho z’amategeko y‘abantu, bafite ishusho y’ubumana, nyamara bagahakana ububasha bwayo.”
20 Yongeye kumbuza kugira iryo ariryo ryose nyoboka muri yo; n’ibindi bintu byinshi yambwiye, ntashobora kwandika muri iki gihe. Ubwo nongeraga kugarura ubuyanja, nisanze ngaramye, ndeba hejuru ku ijuru. Ubwo urumuri rwari rumaze kugenda, nta ntege nari mfite; ariko bidatinze narorohewe gato, nuko njya mu rugo. Nuko negama ku ziko, mama ambaza ikibazo mfite. Naramusubije nti: Ntacyo, byose bimeze neza—Rwose meze neza bihagije. Nuko noneho mbwira mama nti: “Namenye ko Ubupresibiteriyani atari ubw’ukuri”. Bisa nkaho nubwo umwanzi yari abizi, mu gihe cya mbere cy’ubuzima bwanjye, ko nari naragenewe kugaragaza uburabuza n’uhungabanya ubwami bwayo; bitabaye ibyo se ni kuki ububasha bw’umwijima bwankoraniraho bundwanya? Kuki se ukundwanya n’ugutotezwa byampagurukiye, mu bwana bwanjye?
Ababwiriza n’abandi bigisha b’iyobokamana bahakana inkuru y’Iyerekwa rya Mbere—Ugutotezwa kwirunze hejuru Joseph Smith—Ahamya iby’ukuri k’iryo yerekwa. (Imirongo 21–26)
21 Mu minsi mikeya nyuma, y’uko nari maze kubona iri yerekwa, hari igihe nari kumwe n’umwe mu babwiriza w’aba Metodisti, wari ukomeye mu mvururu z’iyobokamana zavuzwe mbere, kandi, mu gihe naganiraga nawe ku kibazo cy’iyobokamana, nabonye umwanya wo kumubwira inkuru y’iryo yerekwa nari naragize. Natunguwe cyane n’imyitwarire ye, ntiyafashe ikiganiro cyacu nk’ikidafite umumaro gusa, ahubwo n’agasuzuguro gakomeye, yavuze ko byose byari ibya sekibi, ko nta bintu nk’ibyo nk’amayerekwa cyangwa amahishuirwa biriho muri iyi minsi, ko ibintu nk’ibyo byose byari byararangiranye n’intumwa, kandi ko bitazigera bibaho ukundi.
22 Bidatinze nasanze, nyamara, ko kuvuga inkuru yanjye byari byaranteje umubare munini w’abandwanya barimo abigisha iyobokamana, kandi byabaye impamvu y’itotezwa rikomeye, ryakomeje kwiyongera; kandi n’ubwo nari umuhungu utazwi, ndi hagati gusa y’imyaka cumi n’ine na cumi n’itanu y’amavuko, n’imibereho yanjye mu buzima imeze nk’iyo umwana utagize icyo amaze mu isi, nyamara abantu b’icyubahiro bashakishije bihagije gukongeza rubanda ngo indwanye, no kunkorera itoteza rikarishye; kandi ibi byari bihuriweho n’amadini yose—bose bishyize hamwe ngo bantoteze.
23 Byanteye igitekerezo gikomeye ubwo, kandi cyakomeje uhereye icyo gihe, ntibyari bisanzwe ko umwana utazwi, wari afite imyaka cumi n’ine y’amavuko, kandi na none ari umwe, wari waraciriwe gukora buri munsi ngo abone ibimutunga bitanahagije, yaba ariwe utekerezwa nk’umuntu ufite agaciro gahagije wo kwitabwaho n’abakomeye b’amadini azwi cyane b’icyo gihe, ndetse bu buryo biremamo umwuka w’itoteza rikabije gusharira no gutukana. Ariko byaba bidasanzwe cyangwa bisanzwe, ni uko byari bimeze, kandi akenshi byari impamvu y’ishavu rikomeye kuri njyewe ubwanjye.
24 Ariko, nyamara byari ukuri ko nabonye iyerekwa. Natekereje kuva ubwo, ko niyumviriye cyane nka Pawulo, ubwo yisobanuraga imbere y’umwami Agripa, maze akavuga inkuru y’iyerekwa yagize ubwo yabonaga urumuri, kandi akumva ijwi; ariko nabwo hari bakeya bamwemeye; bamwe bavugaga ko ari umunyakinyoma, abandi bakavuga ko ari umusazi; maze agasekwa kandi agatukwa. Ariko ibi byose ntibyavanyeho ukuri kw’iyerekwa rye. Yari yarabonye iyerekwa, yari azi ko yarigize, kandi itotezwa ryose munsi y’ijuru ntiryashoboye kubihindura; kandi nubwo bari kumutoteza kugeza ku rupfu, nyamara yari abizi, kandi azabimenya kugeza ku mwuka we wa nyuma, ko yabonye haba urumuri n’ijwi ryamubwiraga, kandi isi yose ntiyari gushobora gutuma atekereza cyangwa yemera ibitari ibyo.
25 Uko niko byari bimeze kuri njyewe. Nari narabonye icyo gihe urumuri, kandi rwagati muri urwo rumuri narabonyemo Abantu babiri, kandi mu by’ukuri baramvugishije; kandi n’ubwo nari nanzwe kandi ntotezwa kuko navuze ko nabonye iyerekwa, nyamara byari iby’ukuri; nuko mu gihe bantotezaga, bantuka, kandi bamvugaho ibibi byose bambeshyera kuko navuze ntyo, byatumye mvuga mu mutima wanjye nti: Kuki muntoteza kubera kuvuga ukuri? Nabonye rwose iyerekwa; none ndi nde wo guhangana n’Imana, cyangwa kuki isi itekereza kumpakanisha ibyo nabonye rwose? Kuko nari narabonye iyerekwa; nari mbizi, kandi nari nzi ko Imana yari ibizi, kandi sinari gushobora kubihakana, nta n’ubwo nari gutinyuka kubikora; nibura nari nzi ko mu gukora ibyo nari kubabaza Imana, nuko ngacirwaho iteka.
26 Nari maze kumva nyuzwe ku byerekeranye n’iby’ayo madini y’isi—ko ntari nshinzwe kuyoboka iryo ariryo ryose muri yo, ahubwo ngomba gukomeza uko nari meze kugeza mpawe andi mabwiriza. Naje gusanga ubuhamya bwa Yakobo ari ubw’ukuri—ko umuntu udafite ubushishozi agomba kubusaba Imana, akabuhabwa, nta ncyuro.
Moroni abonekera Joseph Smith—Izina rya Josph rizamenyekana ku byiza n’ibibi mu moko yose—Moroni amubwira iby’Igitabo cya Morumoni n’iby’imanza zizaza za Nyagasani kandi asubiramo ibyanditswe byinshi—Ahantu hashishwe ibisate bya zahabu hahishurwa—Moroni akomeza kubwiriza Umuhanuzi. (Ibice 27–54.)
27 Nakomeje gukurikirana imihamagaro yanjye isanzwe mu buzima kugeza kuwa makumyabiri n’umwe z’ukwezi kwa Nzeri, muw’igihumbi kimwe magana inani na makumyabiri na gatatu, igihe cyose nababajwe n’itotezwa rikomeye mu maboko y’ingeri zose z’abantu, haba abanyamadini n’abatari abanyamadini, kubera ko nakomeje kwemeza ko nabonye iyerekwa.
28 Mu mwanya w’igihe cyanyuze hagati y’igihe nagiriye iyerekwa n’umwaka w’igihumbi magana inani na makumyabiri na gatatu—kubera ko nari narabujijwe kuyoboka iryo ariryo ryose mu madini y’icyo gihe kandi kubera ko nari mu myaka y’ubwana, kandi ntotezwa n’abari bakwiye kuba inshutiu zanjye no bakamfata neza, kandi iyo baba barakekaga ko natandukiriye nkagerageza mu buryo bwiza kandi bwuje urukundo kwigarura—nashyizwe mu bigeragezo by’ubwoko bwose; n’uruvange rw’amoko yose y’abantu, naguye kenshi mu makosa y’ubupfapfa, kandi ngaragaza intege nkeya za gisore, n’ubuswa bwa kamere muntu, bimbabaza kubivuga, byanshoye mu bigeragezo bitandukanye, bidashimishije mu maso y’Imana. Muri uku kwatura, nta n’umwe wari ukeneye gutekereza ko nahamwe n’icyaha gikomeye cyangwa cy’urukozasoni icyo aricyo cyose. Uburyo bwo gukora ikintu nk’icyo ntibwigeze buba muri kamere yanjye. Ariko nari mfite inkomanga yo kugira ibintu urwenya kandi rimwe na rimwe bijyanye n’ukwishimisha, n’ibindi, bitajyanye n’imyitwarire igomba kuranga umuntu wahamagawe n’Imana nk’uko nari narahamagawe. Ariko ibi ntibyabereye ibidasanzwe uwo ariwe wese wibukaga ukubyiruka kwanjye, kandi azi neza imiterere yanjye ya kamere yo kwishimisha.
29 Mpereye kuri ibi bintu, nishinjaga kenshi intege nkeya n’inenge byanjye, ubwo, ku mugoroba wo kuwa makumyabiri n’imwe Nzeri, nyuma y’uko nari niherereye mu buriri bwanjye bwije, niyeguriye isengesho n’ugutakambira Imana Ishoborabyose nsaba imbabazi z’ibyaha byanjye byose n’ubupfapfa bwanjye, ndetse n’uko yanyigaragarije, kugira ngo nshobore kumenya iby’imimerere yanjye n’impagarike imbere yayo; kuko nari mfite icyizere cyuzuye cyo kubona ukwigaragaza kw’Imana, nk’uko mbere nari narakubonye.
30 Mu gihe bityo nari mu gikorwa cyo gutakambira Imana, nabonye urumuri rugaragara mu cyumba cyanjye, rwakomezaga kwiyongera kugeza icyumba cyose kigize urumuri ruruta urw’amanywa y’ihangu, nibwo ako kanya umuntu yagaragaye iruhande rw’uburiri bwanjye, ahagaze mu kirere, kuko ibirenge bye bitakoraga hasi.
31 Yari yambaye igishura cy’umweru w’akataraboneka. Wari umweru urenze ikintu icyo aricyo cyose cy’isi naba narigeze kubona; nta n’ubwo ntekereza ko hari ikintu icyo aricyo cyose cy’isi cyashobora kugira umweru n’ukubengerana bihebuje bityo. Ibiganza bye bari byambaye ubusa, ndetse n’amaboko ye, hejuru gatoya y’ubujana, bityo, n’ibirenge bye nabyo byari byambaye ubusa, kimwe n’amaguru ye, hejuru gato y’akagombambari. Umutwe we n’ijosi nabyo byari byambaye ubusa. Nabonye ko nta wundi mwenda yari yambaye uretse iki gishura, kuko cyari gifunguye ku buryo nashoboraga kureba mu gituza cye.
32 Ntabwo ikanzu ye yereranaga bihebuje gusa, ahubwo n’umubiri we wose wari ufite ikuzo rirenze igisobanuro, kandi mu maso he hasaga mu by’ukuri nk’umurabyo. Icyumba cyarabonaga bihebuje, ariko hatarabagirana nk’ahakikije umubiri we. Ubwo namurebaga bwa mbere, nagize ubwoba; ariko ubwoba mu kanya bumvamo.
33 Yampamagaye mu izina, maze ambwira ko yari intumwa yoherejwe iturutse mu ikuzo ry’Imana, kandi ko izina rye ryari Moroni; ko Imana yari imfitiye umurimo wo gukora; kandi ko izina ryanjye rizavugwaho ibyiza n’ibibi mu moko yose, imiryango yose, n’indimi, cyangwa ko rizavugwa haba neza na nabi mu bantu bose.
34 Yavuze ko hari igitabo cyashyinguwe, cyanditswe ku bisate bya zahabu, kivuga inkuru y’abaturage ba kera b’uyu mugabane, n’inkomoko y’aho baturutse. Yavuze kandi ko ubusendere bw’inkuru nziza ihoraho bwari muri cyo, nk’uko abaturage ba kera bayishyikirijwe n’Umukiza.
35 Kandi, ko hari amabuye abiri mu miheto y’ifeza—kandi aya mabuye, acometswe ku musesuragituza byakoze ikiswe Urimu na Tumimu—byashyinguranywe n’ibisate; kandi gutunga no gukoresha ayo mabuye nibyo byavugaga “bamenya” mu bihe bya kera n’ibyashize; kandi ko Imana yari yarayateguriye impamvu yo gusemura igitabo.
36 Nyuma yo kumbwira ibi bintu, yatangiye gusubiramo ubuhanuzi bw’Isezerano rya Kera. Ubwa mbere yasubiyemo umurongo w’igice cya gatatu cy’igitabo cya Malaki; ndetse asubiramo umutwe wa kane w’ubwo buhanuzi, nubwo harimo itandukaniro ritoya n’uko bisomwa muri Bibiliya zacu. Aho gusubiramo neza umurongo wa mbere nk’uko usomwa mu bitabo byacu, yabisubiyemo atya:
37 Kuko dore, umunsi uraje uzatwika nk’itanura, nuko abibone bose, koko, n’abakoresha ubugome bose bazake nk’ibikenyeri; kuko abazaza bazabatwika, ni ko Nyagasani Nyiringabo avuga, ntuzabasigira haba umuzi cyangwa ishami.
38 Kandi byongeye, yasubiyemo umurongo wa gatanu atya:Dore, nzabahishurira Ubutambyi, nkoresheje ukuboko kw’umuhanuzi Eliya, mbere y’ukuza k’umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Nyagasani.
39 Kandi yasubiyemo umurongo ukurikiyeho mu buryo butandukanye ati: Kandi azatera mu mitima y’abana amasezerano yahawe ba se, kandi imitima y’abana izahindukirira ba se. Bitabaye bityo, isi uko yakabaye yazahinduka itongo igihe cy’ukuza kwe.
40 Byiyongereye kuri ibi, yasubiyemo igice cya cumi na kimwe cya Yesaya uvuga ko byari hafi yo gusohora. Yasubiyemo kandi Igice cya gatatu cy’Ibyakozwe n’Intuma, imirongo ya makumyabiri na kabiri na makumyabiri na gatatu, binononsoye nk’uko bimeze mu Isezerano Rishya ryacu. Yavuze ko uwo muhanuzi yari Kristo; ariko umunsi wari utaragera ubwo “abatazumva ijwi rye bazacibwa mu bantu,” ariko bidatinze uzaza.
41 Yanasubiyemo igice cya kabiri cya Joel, uhereye ku murongo wa makumyabiri n’umunani kugeza ku wa nyuma. Yanavuze ko ibi bitari byasohozwa, ariko bidatinze kuzabaho. Kandi muri icyo gisekuru hazuzurizwamo ibihe by’Abanyamahanga. Yasubiyemo indi mirongo yindi myinshi y’ibyanditswe bitagatifu, kandi atanga ibisobanuro byinshi bidashobora kuvugwa hano.
42 Byongeye, yambwiye, ko ubwo nzabona ibyo bisate yavuzeho—kuko igihe byagombaga kuzakirirwa kitari cyasohora—ntazabyereka umuntu uwo ariwe wese; ndetse n’umusesuragituza hamwe na Urimu na Tumimu; keretse abo nzategekwa kubyereka; nindamuka mbikoze nzarimburwa. Mu gihe yanganirizaga ibyerekeye ibisate, iyerekwa ryahishuriye ubwenge bwanjye kugira ngo nshobore kubona ahantu ibisate byari bishyinguwe, kandi mu buryo bugaragara neza kandi busobanutse ku buryo nongeye kumenya aho hantu ubwo nahasuraga.
43 Nyuma y’ubu butumwa, nabonye urumuri mu cyumba rutangiye kwikusanyiriza ahakikije umuntu wari arimo kumvugisha, nuko bikomeza bityo kugeza icyumba cyongeye gusigara cyijimye, uretse iruhande rwe neza ubwo, ako kanya nabonye, nk’uko byari bimeze, umuyoboro ufunguye hejuru neza winjira mu ijuru, nuko arazamuka kugeza abuze burundu, kandi icyumba cyasigaye nk’uko cyari kimeze mbere y’uko uru rumuri rwo mu ijuru rwigaragaza.
44 Ndyama nzirikana umwihariko w’ibyabaye, kandi ntangazwa bikomeye n’ibyo nabwiwe n’iyi ntumwa idasanzwe; ubwo, ndi mu kwisuzuma kwanjye, nabonye ako kanya ko icyumba cyanjye cyongeye gutangira kumurikwa, nuko mu gihe gito, nk’uko byari bimeze, ya ntumwa yo mu ijuru yongera kuba iruhande rw’uburiri bwanjye.
45 Yaratangiye, maze yongera kuvuga ibintu bisa neza nk’uko yabigenje angenderera bwa mbere, nta kintu na gito cyahindutse; amaze kubikora atyo, yamenyesheje iby’imanza zikomeye zizaza ku isi, hamwe n’ukurimbuka gukomeye kubw’inzara, inkota n’ibyorezo; kandi ko izi manza zibabaje zigomba kuza ku isi muri iki gisekuru. Amaze kuvuga ibi bintu, yarongeye arazamuka nk’uko yari yabigenje mbere.
46 Muri iki gihe, ibitekerezo byari mu bwenge bwanjye byari byimbitse cyane, ku buryo ibitotsi byahunze amaso yanjye, maze nirambika ntangarira ibyo nabonye kandi numvise. Ariko naratunguwe ubwo nongeraga kubona ya ntumwa iruhande rw’uburiri bwanjye, maze mwumva yitoza cyangwa yongera gusubiramo ibintu bimwe nka mbere; kandi yongeraho umuburo kuri njye, avuga ko Satani azagerageza kunshuka (ku ngaruka y’impamvu za gikene z’umuryango wa data), ngo nzakoreshe ibisate ngamije kubona ubutunzi. Ibi yabimbujije, avuga ko ntagomba kugira ikindi kintu ngamiza mu kubona ibisatse uretse gukuza Imana, kandi ntagomba gutwarwa n’indi mpamvu iyo ariyo yose uretse iyo kubaka ubwami bwe; bitabaye bityo ntazabibona
47 Nyuma y’uru ruzinduko rwa gatatu, yarongeye azamukira mu ijuru nka mbere, nuko nongera gusigara ntekereza byimbitse ku byo nari maze kunyuramo; ubwo nk’ako kanya nyuma y’uko intumwa yo mu ijuru yari imaze kuzamuka bwa gatatu, isake yarabitse, nuko mbona ko umunsi wari wegereje, bityo ibiganiro byacu bigomba kuba byarafashe iryo joro ryose.
48 Nyuma gato nabyutse mu buriri bwanjye, maze, nk’uko bisanzwe njya mu mirimo ya ngombwa y’umunsi; ariko, mu kugerageza gukora nko mu bindi bihe, nasanze intege zanjye zacitse ku buryo byanteye kumva ntacyo nshoboye burundu. Data, warimo gukorana nanjye, yavumbuye ko hari ikintu kitagenda neza, nuko ambwira gutaha mu rugo. Natangiranye ubushake bwo kwerekeza ku nzu; ariko, mu kugerageza kwambukiranya uruzitiro rw’umurima twarimo, imbaraga zanjye zarashize burundu, nuko nitura hasi nta ntege, kandi mu gihe gitoya nari nataye ubwenge bw’icyo aricyo cyose.
49 Ikintu cya mbere nashoboye kwibuka ryari ijwi ryambwiraga, rimpamagara mu izina. Narebye hejuru maze mbona ya ntumwa hejuru y’umutwe wanjye, ikikijwe n’urumuri nka mbere. Nuko yongera kumbwira ibyo yari yambwiye mu ijoro ryari ryahise, maze antegeka gusanga data maze nkamubwira iby’iyerekwa n’amategeko nahawe.
50 Narumviye; nsanga data mu murima, maze musubiriramo ibyo bintu byose. Yansubije ko ibyo byari iby’Imana, kandi yambwiye kugenda maze nkabikora uko nabitegetswe n’intumwa. Navuye mu murima, maze njya ahantu intumwa yambwiye ko ibisate byari bishyinguye; kandi kubera ugusobanuka kw’iyerekwa nagize ribyerekeyeho, aho hantu nahamenye nkihagera.
51 Hafi y’umudugudu wa Manchester, akarere ka Ontario, New York, hari umusozi munini, kandi usumba indi byegeranye. Ku ruhande rw’iburengerazuba bw’uyu musozi, hatari kure y’impinga, munsi y’ibuye rinini, harambitse ibisate, bishyinguye mu isanduku y’ibuye. Iri buye ryari rinini mu mubyimba kandi ryiburungushuye hagati ku ruhande rwo hejuru, kandi ryari ritoya mu mubyimba ahagana ku mpande, ku buryo igice cyo hagati cyaryo cyagaragaraga hejuru y’igitaka, ariko uruhande rw’umuzenguruko rwari rutwikirijwe igitaka.
52 Maze kuvanaho igitaka, nashatse mushyiguzi, nyicengeza munsi y’uruhande rw’ibuye, maze nyitsikamiye gato ndaryegura. Narebyemo, kandi aho koko nabonyemo ibisate, Urimu na Tumimu, n’umusesuragituza, nk’uko byari byaravuzwe n’intumwa. Isanduku byari bigerekeranyijemo yari ikozwe n’amabuye agerekeranyijwe hamwe mu kintu kimeze nka sima. Mu ndiba y’isanduku, hari harambitsemo amabuye abiri asobetse ku isanduku, kandi kuri ayo mabuye hari harambitseho ibisate n’ibindi bintu hamwe nabyo.
53 Nagerageje kubivanamo, ariko mbuzwa n’intumwa, nuko yongera kumbwira ko igihe cyo kubizana cyari kitaragera, kitazanabaho, kugeza ku myaka ine uhereye icyo gihe; ariko yambwiye ko nzajya nza aho hantu neza neza mu mwaka umwe uhereye icyo gihe, kandi ko azajya ahahurira nanjye, maze nkazakomeza kubikora ntyo kugeza ubwo igihe kizagera cyo guhabwa ibisate.
54 Bityo, nk’uko nari narabitegetswe, najyagayo ku mpera ya buri mwaka, kandi buri gihe nabonaga ya ntumwa aho ngaho, kandi ngahabwa amabwiriza n’ubumenyi bimuturutseho iteka buri uko twabonanaga, nubahiriza ibyo Nyagasani yabaga agiye gukora, ndetse n’uburyo n’inzira ubwami bwayo bwagombaga kuyoborwa mu minsi ya nyuma.
Joseph yashakanye na Emma Hale—Ahabwa ibisate na Moroni kandi asemura zimwe mu nyuguti—Martin Harris yereka inyuguti n’ubusemuzi bwazo Mwarimu Anthon, wavuze ati: Sinshobora gusoma igitabo cyafunzwe. (Imirongo 55–65}
55 Kubera imibereho ya data mu isi yari iciriritse cyane, twagombaga gukoresha amaboko yacu, tugakoreshwa bubyizi cyangwa ukundi, uko twashoboraga kugira amahirwe. Rimwe na rimwe twabaga turi mu rugo, na rimwe na rimwe tukaba turi hanze, kandi kubw’imirimo ya buri gihe twashoboraga kugira imibereho myiza.
56 Mu mwaka wa 1823 umuryango wa data wahuye n’umubabaro ukomeye kubera urupfu rwa murumuna wanjye, Alvin. Mu kwezi kw’Ukwakira 1825, nakoreshejwe n’umugabo ukuze witwaga Josiah Stoal, wabaga mu karere ka Chenango, Leta ya New York. Yari yarumvise ikintu cyerekeranye n’ikirombe cy’ifeza cyari cyarafunguwe na Spaniards muri Harmony, akarere ka Susquehanna, Leta ya Pennsylvania; kandi, mbere y’uko ankoresha, yaracukuraga, kugira ngo, niba bishoboka, avumbure icyo ikirombe. Nyuma nagiye kubana nawe, yaranjyanye, hamwe n’andi maboko ye, gucukura dushakisha icyo kirombe cy’ifeza, aho nakomeje gukora hafi ukwezi, nta mahirwe mu byo twatangiye, kandi amaherezo nahamanye n’uwo musaza kugeza duhagaritse gucukura nyuma y’ibyo. Hano niho hazamukiye inkuru yamamaye yo kuba narabaye umucukuzi w’ubutunzi.
57 Mu gihe nakoraga ibyo, nashyizwe ku buyohozi hamwe na Bwana Isaac Hale, w’aho hantu; ni aho naboneye bwa mbere umugore wanjye (umukobwa we), Emma Hale. Kuri 18 za Mutarama 1827, twarashyingiranywe, ubwo nari nkikoreshwa muri uwo murimo wa Bwana Stoal.
58 Kubera ko nakomeje gushimangira ko nari narabonye iyerekwa, ugutotetzwa kwakomeje kunkurikirana, kandi umuryango wa databukwe warwanyaga cyane ko dushyingiranwa. Kubera iyo mpamvu, nagombaga kumujyana ahandi hantu; bityo twaragiye maze dushyingirirwa mu nzu ya Squire Tarbill, muri South Brainbridge, akarere ka Chenango, New York. Ako kanya nyuma y’ugushyingirwa kwanjye, navuye kwa Bwana Stoal, nuko njya kwa data, maze duhingana na we icyo gihembwe.
59 Kera kabaye igihe cyarageze ngo mbone ibisate, Urimu na Tumimu, n’umusesuragituza. Kuwa makumyabiri na kabiri z’ukwa Nzeri, igihumbi kimwe magana inani na makumyabiri na karindwi, nari nagiye nk’uko bisanzwe ku mpera y’undi mwaka ahantu byari byarashyinguwe, ya ntumwa irabinshyikiriza hamwe n’iyi nshingano: ko ngomba kubyitaho; ko nimbireka bikagenda ku burangare bwanjye, cyangwa kubw’ukutabyitaho kwanjye, nzacibwa; ariko ko ninkoresha uko nshoboye kose ngo mbirengere, kugeza ubwo we, intumwa, azabyisubiza, bigomba kuba birinzwe.
60 Bidatinze navumbuye impamvu nahawe izo nshingano zikomeye zo kubirinda n’impamvu intumwa yari yavuze ko ubwo nzaba maze gukora ibisabwa ku ruhande rwanjye, izabyisubiza. Kuko bidatinze byari byamenyekanye ko mbifite, ku buryo imbaraga nyinshi zakoreshejwe kugira ngo babinyambure. Bidatinze navumbuye impamvu nahawe izo nshingano zikomeye zo kubirinda n’impamvu intumwa yari yavuze ko ubwo nzaba maze gukora ibisabwa ku ruhande rwanjye, izabyisubiza. Kuko bidatinze byari byamenyekanye ko mbifite, ku buryo imbaraga nyinshi zakoreshejwe kugira ngo babinyambure. Amayeri yose yashoboraga guhimbwa yarakoreshejwe kubw’iyo mpamvu. Amayeri yose yashoboraga guhimbwa yarashakishijwe kubera uwo mugambi.Itotezwa ryarashaririye kandi rirerura kurusha mbere, kandi imbaga ziri maso ngo zibinyambure biramutse bishobotse. Ariko kubera ubushishozi bw’Imana, byahamanye umutekano mu maboko yanjye, kugeza ubwo nabikoresheje icyo nari narasabwe ku ruhande rwanjye Ubwo, bijyanye n’amasezerano, intumwa yaje kubitwara, narabiyishyikirije; none irabishinzwe kugeza uyu munsi, kuwa kabiri w’ukwa Gicurasi, igihumbi kimwe magana inani na mirongo itatu n’umunani.
61 Umudugararo, nyamara, wagumye gukomeza, kandi igihuha hamwe n’indimi zacyo igihumbi cyakoreshejwe igihe cyose mu gukwirakwiza ibinyoma ku muryango wa data, no kuri njyewe ubwanjye. Ndamutse mvuze igice cy’igihumbi cyabyo, byakuzura imizingo. Ugutotezwa, nyamara, ntikwashoboye kwihanganirwa ku buryo nari nkeneye kuva i Manchester, maze nkajyana n’umugore wanjye mu karere ka Susquehanna, muri Leta ya Pennsylvania. Mu gihe twiteguraga guhaguruka—twari dukennye cyane, n’ugutotezwa kuturemereye cyane ku buryo bitashobokaga ko byazatugendekera na rimwe ukundi—rwagati mu mibabaro yacu twabonye inshuti y’umugabo w’ikinyabupfura witwa Martin Harris, watwegereye maze aduha amadolari mirongo itanu yo kudufasha mu rugendo rwacu. Bwana Harris yari atuye mu mujyi wa Palmyra, akarere ka Wayne, muri Leta ya New York, kandi ari umuhinzi-mworozi wubahwa.
62 Kubw’imfashanyo yari ibonekeye igihe nashobojwe kugera aho nari nerekeye muri Pennsylvania, kandi ako kanya nyuma yo kugerayo natangiye kwandukura inyuguti zari ku bisate. Nandukuye nyinshi muri zo, kandi nifashishije Urimu na Tumimu nasemuye zimwe muri zo, mbikora hagati y’igihe nari ngeze mu rugo rwa databukwe, mu kwezi k’Ukuboza, na Gashyantare yakurikiyeho.
63 Igihe kimwe muri uku kwezi kwa Gashyantare, Bwana Martin Harris wavuzwe haruguru yaje iwacu, afata inyuguti nari narandukuye ku bisate, maze arabihagurukana ajya mu mujyi wa New York. Ku byerekeye ibyabaye birebana na we n’inyuguti, mbirebera ku nkuru ye bwite y’ibyabayeho, nk’uko yabimbwiye nyuma y’uko agarutse, bikaba ari ibi bikurikira:
64 Nagiye mu mujyi wa New York, maze nereka Mwarimu Charles Anthon, umugabo w’ikinyabupfura wari waramenyekanye cyane kubw’ibikorwa bye mu bumenyi bw’indimi, izo nyuguti zari zarasemuwe, hamwe n’ubusemuzi bwazo. Mwarimu Anthon yavuze ko ubwo busemuzi bwari butunganye, ndetse kurusha ubundi ubwo aribwo bwose yaba yarabonye muri rurimi rw’Ikinyegiputa. Noneho namweretse ibyari bitarasemurwa, nuko avuga ko byari mu rurimi rw’Ikinyegiputa, Ikinyakaludaya, Ikinyasiriya, n’Icyarabu, kandi yavuze ko zari inyuguti nyakuri. Yampaye icyemezo, cyemeza abantu ba Palmyra ko zari inyuguti nyakuri, kandi ko ubusemuzi bwabyo uko byari byarasemuwe nabwo bwari bitunganye. Nafashe icyo cyemezo maze ngishyira mu mufuka wanjye, nuko ubwo nasohokaga mu nzu, nibwo Bwana Anthon yangaruye, maze ambaza uburyo uwo muhungu yavumbuye ko hari ibisate bya zahabu ahantu yabisanze. Namusubije ko umumarayika w’Imana yari yarabimuhishuriye.
65 “Nuko arambwira ati: Reka ndebe icyo cyemezo.” Nk’uko yari akinsabye, nagikuye mu mufuka maze ndakimuha, aribwo yagifataga maze agicagaguramo uduce, avuga ko nta kintu nk’icyo cy’umurimo w’Imana cyariho, kandi ko iyo mba namuzaniye ibisate yari kubisemura. Namumenyesheje ko igice cy’ibisate byari byarafungishijwe ubujeni, kandi ko nari mbujijwe kubizana. Yaransubije, ati: Sinshobora gusoma igitabo cyafungishijwe ubujeni. Namusize aho maze njya kwa Dogiteri Mitchell, wemeje ibyo Mwarimu Anthon yari yaravuze byerekeye inyuguti ndetse n’ubusemuzi.
· · · · · · ·
Oliver Cowdery agiramo uruhare nk’umwanditsi mu gusemura Igitabo cya Morumoni—Joseph na Oliver bahabwa Ubutambyi bwa Aroni buvuye kuri Yohani Umubatiza—Barabatizwa, barimikwa, kandi bahabwa roho w’ubuhanuzi. (Imirongo 66–75.)
66 Ku munsi wa 5 wa Mata 1829, Oliver Cowdery yaje iwanjye, kugeza icyo gihe sinari narigeze mubona. Yantangarije ko kubera ko yari yarigishije mu ishuri ryo mu nkengero y’aho data yari atuye, kandi kubera ko data yari umwe mu bohereje abana be kwiga muri iryo shuri, yagiye kuba iwe mu gihe gitoya, kandi mu gihe yabagayo umuryango wamutekerereje uburyo nabonye ibibate, ko none muri urwo rwego yari yaje kubimbazaho.
67 Nyuma y’iminsi ibiri Bwana Cowdery angezeho (hari ku itariki ya 7 Mata), natangiye gusemura Igitabo cya Morumoni, maze atangira kunyandikira.
· · · · · · ·
68 Twari tugikomeje umurimo w’ubusemuzi, ubwo, mu kwezi kwakurikiragaho (Gicurasi 1829), umunsi umwe twagiye mu ishyamba gusenga no kubaza Nyagasani ku birebana n’umubatizo kubw’ukubabarirwa ibyaha, twasanze bivugwa mu busemuzi bw’ibisate. Mu gihe twari duhuze, dusenga kandi dutakambira Nyagasani, intumwa iturutse mu ijuru yamanukiye mu gicu cy’urumuri, maze iturambuye ibiganza byayo, itwimika, ivuga iti:
69 Kuri mwebwe bagaragu bagenzi banjye, mu izina rya Mesiya mbahaye Ubutambyi bwa Aroni, bufite imfunguzo z’umurimo w’abamarayika, n’uw’inkuru nziza y’ukwihana, n’uw’umubatizo wibiza kubw’ukubabarirwa ibyaha; kandi ibi ntibizongera na rimwe kuvanwa ku isi, kugeza ubwo abahungu ba Lewi bazongera gutambira igitambo Nyagasani mu bukiranutsi.
70 Yavuze ko ubu Butambyi bwa Aroni butari bufite ububasha bwo kurambikaho ibiganza kubw’impano ya Roho Mutagatifu, ariko ko ibi tuzabihabwa hanyuma; kandi yadutegetse kugenda maze tukabatizwa, nuko aduha amabwiriza ko nzabatiza Oliver Cowdery, maze nawe nyuma y’aho akambatiza.
71 Ni muri urwo rwego twagiye maze turabatizwa. Narabanje ndamubatiza, nuko nyuma y’aho nawe arambatiza—nyuma y’ibyo narambuye ibiganza byanjye ku mutwe we maze mwimikira ubutambyi bwa Aroni, nyuma y’aho nawe yandambuyeho ibiganza bye maze anyimikira nanjye ubwo Butambyi—kuko ni byo twari twarategetswe.*
72 Intumwa yatugendereye muri uwo mwanya kandi yaduhaye ubu Butambyi, yavuze ko izina rye ari Yohana, umwe witwa Yohana Umubatiza mu Isezerano Rishya, kandi ko yabikoze abibwirijwe na Petero, Yakobo na Yohana, bafite imfunguzo z’Ubutambyi bwa Melikisedeki, aribwo Butambyi, niko yavuze, buzaduhabwa mu gihe gikwiye, kandi ko nzitwa Umukuru wa mbere w’Itorero, naho we (Oliver Cowdery) akaba uwa kabiri. Hari ku munsi wa cumi na gatanu wa Gicurasi 1829, ubwo twimikirwaga munsi y’ibiganza by’iyi ntumwa, kandi tukabatizwa.
73 Ako kanya tukizamuka mu mazi nyuma y’uko twari tumaze kubatizwa, twabonye imigisha ikomeye kandi itangaje iturutse kuri Data wo mu Ijuru. Nkimara kubatiza Oliver Cowdery, Roho Mutagatifu yamumanukiyeho, nuko arahaguruka maze ahanura ibintu byinshi bigomba kuzabaho mu gihe gitoya. Kandi byongeye, nkimara kubatizwa na we, nanjye nagize roho y’ubuhanuzi, ubwo, mpagaze, nahanuye ibyereke ivuka ry’iri Torero, n’ibindi bintu byinshi bifitanye isano n’Itorero, n’iki gisekuru cy’abana b’abantu. Twasendereye Roho Mutagatifu, kandi twanezerewe mu Mana y’agakiza kacu.
74 Kubera ko ibitekerezo byacu ubwo byari bimurikiwe, twatangiye gusobanukirwa ibyanditswe, kandi igisobanuro n’umugambi w’ibice byabyo by’amayobera byaraduhishuriwe mu buryo tutigeze na rimwe kubishyikira mbere, nta n’igitekerezo cyabyo twigeze. Hagati aho twari dutegetswe kubika ibanga ry’icyo gikorwa cy’uguhabwa Ubutambyi n’ukubatizwa kwacu, kubera ko roho y’ugutoteza yari yaramaze kwigaragaza hafi yacu.
75 Twari twarahigiwe dutegwa ibico, rimwe na rimwe, kandi ibi, na none, bikozwe n’abigisha iyobokamana. Kandi imigambi yabo yo kutugabaho ibitero yaburizwagamo n’ubushobozi bw’umuryango wa databukwe (kubw’amahirwe y’Imana), waduteye inkunga ikomeye, kandi bakumiraga ibitero, maze bakifuza ko nakwemererwa gukomeza umurimo w’ubusemuzi nta kirogoya; kandi kubera iyo mpamvu baduhaye kandi badusezeranya kuturinda uko bashoboye kose ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko.
-
Oliver Cowdery asobanura ibintu byabaye atya: “Iyi yabaye iminsi itazibagirana na rimwe—kwicara ukumva ijwi rirangurura ritegeka ribwirijwe n’ijuru, byabyukije ishimwe rikomeye cyane muri iki gituza! Umunsi ku munsi nakomeje, ubudasiba, kwandika ibiva mu kanwa ke, amateka n’inyandiko yiswe “Igitabo cya Morumoni” uko yasemuraga yifashishije Urimu na Tumimu, cyangwa, nk’uko Abanefi babyise ”insobanurandimi”.
“Kuvuga, nibura mu magambo makeya, inkuru ishishikaje yatanzwe na Morumoni n’umuhungu we w’umukiranutsi, Moroni, y’abantu bahoze bakunzwe kandi ari abatoni b’ijuru, yagombaga kurutishwa umugambi wanjye w’icyo gihe; kubera iyo mpamvu ibi ndabishyira mu gihe kizaza, kandi, nk’uko nabivuze mu iriburiro, mpite njya ku bintu bimwe bikeya byabaye bihita bijyana n’itangizwa ry’iri Torero, bishobora gushimisha ibihumbi bimwe by’abateye intambwe, mu maso y’abafite ibitekerezo bigufi n’ibitutsi by’indyarya, maze bakayoboka Inkuru Nziza ya Kristo.
“Nta bantu, mu mitekerereze yabo ikomeye, bashoboraga gusemura no kwandika amabwiriza yahawe Abanefi aturutse mu kamwa k’Umukiza, y’uburyo bunononsoye abantu bagombaga kubakamo Itorero Rye, kandi by’umwihariko mu gihe ukononekara kwari kwarakwije igihirahiro mu buryo bwose n’imikorere byakoreshwaga mu bantu, ntabwo bifuje amahirwe yo kwerekana ubushake bw’umutima bahambwa mu mva y’amazi, ngo bagaragaze umutimanama mwiza kubwa izuka rya Yesu Kristo.
“Nyuma yo kwandika inkuru y’umurimo w’Umukiza yahawe igisigisigi cy’urubyaro rwa Yakobo, kuri uyu mugabane, nk’uko umuhanuzi yari yaravuze ko bizaba, byari byoroshye kuboneka, ko umwijima wapfukiranye isi n’icuraburindi rigapfukirana imitima y’abantu. Ubitekerejeho kurushaho byari byoroshye kuboneka ko mu mpaka zikomeye n’induru yerekeranye n’iyobokamana, na n’umwe wari ufite ubushobozi yahawe n’Imana bwo kuyobora imigenzo y’Inkuru Nziza. Kuko hashoboraga kubazwa iki kibazo: Mbese abantu bafite ubushobozi bwo kuyobora mu izina rya Kristo, bahakana amahishurirwa, mu gihe ubuhamya Bwe ari roho y’ubuhanuzi ubwayo, kandi iyobokamana Rye rishingiye, ryubatswe, kandi rishyigikiwe n’amahishurirwa y’ako kanya, mu bihe byose by’isi mu gihe Yari afite abantu ku isi? Iyo ibi bimenyetso biba byaratabwe, kandi bigahishwa n’abantu babyitondeye bafite ubucakura bari kugira akaga iyo baza kwemererwa kwigaragaza mu maso y’abantu, ntibyari kuba bikiri ibyacu ukundi; kandi twategereje gusa itegeko ko ritangwa ngo “Nimuhaguruke maze mubatizwe”.
“Ibi ntibyifujwe igihe kirekire mbere y’uko bibaho. Nyagasani, ufite ubutunzi bw’impuhwe nyinshi, kandi uhora yiteguye gusubiza isengesho rihamye ry’abiyoroshya, nyuma y’uko twari tumaze kumutakambira twivuye inyuma, twitaruye ingo z’abantu, yamanukiye kutugaragariza ugushaka Kwe. Ritazuyaje, nk’aho riturutse hagati mu buziraherezo, ijwi ry’Umucunguzi ryadutangarije amahoro, mu gihe umwenda ukingiriza watanyukaga maze umumarayika w’Imana akamanuka yambaye ikuzo, nuko akadushyikiriza ubutumwa twari dutegerezanyije igihunga, n’imfunguzo z’Inkuru Nziza y’ukwihana. Mbega umunezero! Mbega gitangaza! Mbega ibyishimo! Mu gihe isi yari ifite imidugararo kandi irangaye—mu gihe amamiliyoni yakabakabaga nk’impumyi zishakisha inkike, kandi mu gihe abantu bose bari bari mu gihirahiro, nk’imbaga rusange, amaso yacu yararebaga, amatwi yacu yarumvaga, nko ku manywa y’ihangu; nibyo, birenze—biruta ugushashagirana kw’imirasire y’izuba rya Gicurasi, hanyuma ryoherezaga ukubengerana kwaryo ku bidukikije! Noneho iri jwi, nubwo ryari rituje, ryaraducengeye kugera rwagati, kandi amagambo ye ngo “Ndi umugaragu mugenzi wanyu,” yavanyeho ubwoba bwose. Twateze amatwi, twararebye, twararikunze! ”Ryari ijwi ry’umumarayika uturutse mu ijuru, “Bwari ubutumwa buturutse kuri Musumbabyose! Kandi uko twaryumvaga, twaranezerwaga, mu gihe urukundo Rwe rwakongezwaga mu mitima yacu, kandi twari dufubitswe mu gitekerezo cy’Ushoborabyose! Ni hehe hari kuba umwanya w’ugushidikanya? Nta hantu na hamwe; igihirahiro cyari cyarahunze, ugushidikanya kwari kwararigise ubutazagaruka ukundi, mu gihe ikinyoma n’ibishuko byari byahunze ubuziraherezo.
“Ariko muvandimwe nkunda, tekereza, urusheho gutekereza igihe gitoya, umunezero wuzuye imitima yacu wari umeze, n’ugutangara twari dufite dupfukama, (kuko ni nde se utari gupfukama kubw’uyu mugisha) ubwo twaherwaga munsi y’ikiganza cye Ubutambyi Butagatifu nk’uko yabivuze ati: Kuri mwebwe bagaragu bagenzi banjye, mu izina rya Mesiya, mbahaye ubu Butambyi n’ubu bushobozi, bikazahama ku isi, kugira ngo abahungu ba Lewi bazashobore kugumya gutura Nyagasani ituro mu bukiranutsi,
“Singerageza kubasigiririza ibyuyumviro by’uyu mutima, cyangwa icyubahiro cy’ubwiza n’ikuzo byatugose muri uwo mwanya; ariko munyemere nimvuga, ko isi, cyangwa se abantu, hamwe n’imivugire myiza y’igihe, bidashobora gutangira gutaka imvugo mu buryo bushimishe kandi bw’agahebuzo nk’uwo muntu mutagatifu. Oya; nta n’ubwo iyi si ifite ububasha bwo gutanga umunezero, gutanga amahoro, cyangwa gusobanukirwa ubushishozi bwari bukubiye muri buri nteruro zavugwaga n’ububasha bwa Roho Mutagatifu! Umuntu ashobora kubeshya abantu bagenzi be, ikinyoma kigakurikira ikinyoma, kandi abana b’umugome bashobora kugira ububasha bwo gushuka abapfapfa n’injiji, kugeza ubwo benshi batagaburirwa ikindi uretse ikinyoma, kandi urubuto rw’ikinyoma aho runyuze hose ruba ruhetse imidugararo kugeza mu mva; ariko birahagije ko urutoki rwe rw’urukundo rugukoraho rimwe gusa, nibyo, umurasire umwe w’ikuzo uturutse mu isi yo hejuru, cyangwa ijambo rimwe riturutse mu kanwa k’Umukiza, riturutse mu gituza cy’ubuziraherezo, ngo bigikubite cyose gihinduke ubusa, kandi gihanagurwe ubuziraherezo mu gitekerezo. Kuba twari twiringiye ko turi mu ikuzo ry’umumarayika, icyizere cy’uko twumvise ijwi rya Yesu, n’ukuri kutagira icyasha uko kwaturukaga mu muntu utagira inenge, utegekwa n’ugushaka kw’Imana, kuri njyewe ni igisobanuro cyahise, kandi nzahora iteka ndangamira iyi mvugo y’ubwiza bw’Umukiza ntangaye kandi ntanga amashimwe igihe cyose nemerewe kugumya kubaho; kandi muri izo nzu aho ubutungane butuye kandi icyaha ntikihakandagire, niringiye ku kuri uwo munsi nzahimbaza ubutitsa.”—Messenger and Advocate, umub.1 (Ukwakira 1834), urup. 14–16.