2021
Pawulo Arihana
Nyakanga 2021


“Pawulo Arihana,” Inshuti, Nyakanga 2021

“Pawulo Arihana”

Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Nyakanga 2021

1:9

Pawulo Arihana

Ibyakozwe n’intumwa 9:1–22; 13:9

Pawulo abwira nabi umugabo

Nyuma y’uko Yesu apfuye, intumwa Ze zakomeje kwigisha abantu. Ariko ntabwo ari buri wese wakunze ibyo bigisha. Umugabo witwaga Pawulo yabereye rwose umuntu mubi kuri abo bakurikiye Yesu.

Urumuri rumurika kuri Pawulo

Umunsi umwe ubwo Pawulo yari ari gutembera, yabonye urumuri rwinshi ruturuka mu Ijuru. Yumvishe ijwi rya Yesu! Yesu abwira Pawulo kwihana akanamukurikira.

Pawulo apfuka amaso ye

Urumuri rwinshi rwagize Paulo impumyi. Umugabo mutagatifu witwaga Ananiya akiza amaso ya Pawulo. Pawulo yahisemo kubatizwa.

Pawulo abwiriza imbaga

Nyuma y’ibyo, Pawulo yigisha abantu kubya Yesu Kristo. Yari umuvugabutumwa mwiza, umwigisha, n’umuyobozi mu itorero rya Kristo.

umukobwa ahumuriza inshuti

Nshobora guhitamo kuba umugwaneza aho kuba umugome. Nshobora buri gihe guhitamo gukurikira Yesu.

Urupapuro rw’Amashusho asigwamo amabara

Pawulo Yabonye Yesu

Pawulo abona Yesu

Igishushanyo cya Apryl Stott