“Data wo mu Ijuru Ashaka ko Twishima,” Liyahona, Nyakanga 2021
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Nyakanga 2021
Data wo mu Ijuru Ashaka ko Twishima
Uko twibuka umugambi w’Imana w’ibyishimo, dushobora no kugira umunezero n’iyo ubuzima bukomeye.
Mbere y’uko tuvukira ku isi, twese twabanaga na Data wo mu Ijuru nk’abana ba roho Be. Yagaragaje umugambi wo gufasha abana Be ngo twige kandi dukure. Binyuze mu mugambi We, dushobora kurushaho kuba nka We kandi tukanaba indakemwa kugira ngo turyoherwe ubuzima buhoraho. Umugambi we urashoboka kubera Umwana w’Imana, Yesu Kristo, yaje ku isi arabazwa ku bw’ibyaha byacu, igitambo kiswe Impongano.
Umugambi wa Data wo mu Ijuru witwa umugambi w’
-
ibyishimo (reba Aluma 42:8),
-
agakiza (reba Mose 6:62),
-
incungu (reba Yakobo 6:8), cyangwa
-
impuhwe (reba Aluma 42:15).
Ibi byose ndetse n’ibindi byanditswe bitagatifu byerekana, Data wo mu Ijuru ashaka ko tuba nka We, tumugarukira, kandi tukishima by’ukuri (reba Mose 1:39).
Tuza ku Isi Kwiga no Gukura.
Imana yatwohereje ku isi, aho tubasha kugira umubiri (reba Itangiriro 1:26–27). Twakeneye imibiri kugira ngo idufashe kumenya ubuzima ku isi.
Imana yari ibizi ko tutazumva twishimye igihe cyose. Tugira ibidutenguha, ububabare ndetse n’uruphu. Ariko mu guca mu mbogamizi z’ubuzima, Data wo mu Ijuru adufasha kwiga no gukura.
Imana yanaduhaye amahitamo, ububasha bwo guhitamo hagati y’ikiza n’ikibi. Aratureka tukihitiramo ubwacu icyo dutekereza n’icyo dukora. Yaduhaye ibyanditswe bitagatifu n’abahanuzi bazima kugira ngo badufashe kwiga guhitamo ibiri byo (reba Aburahamu 3:25).
Gerageza kuba nka Yesu Kristo
Imana ntiyatwohereje ku isi nta rugero iduhaye rwo gukurikira (reba Yohana 13:15). Yohereje Umwana wayo, Yesu Kristo, ngo atwereke inzira. Kugira ngo twige uko tumukurikira, dushobora gusoma ibyanditswe bitagatifu ngo twige uwo ari We n’ibyo yakoze mu buzima Bwe igihe yari ari ku isi. Dushobora kandii gukora uko dushoboye ngo tube nka Kristo twubaha Imana tukanakunda abandi.
Iyo dukoze amakosa, dusaba imbabazi tukanifashisha ububasha bw’impongano ya Yesu Kristo ngo budufashe guhinduka. Dushobora kwishima uko tugerageza buri munsi ngo tube nka We kurushaho.
Urupfu si Iherezo
Iyo dupfuye, roho zacu zijya mu isi ya roho. Aho turakomeza tukiga mu gihe twitegurira Umuzuko.
Mu gihe cy’Umuzuko, imibiri yacu na roho zacu bizahuzwa. Imibiri yacu izaba itunganye, ntituzigera twongera kubabazwa n’urupfu cyangwa indwara ukundi (reba Aluma 11:44–45). Mbega nk’uko Yesu Kristo yapfuye akanongera akaba muzima na none, twebwe twese tuzongera tubeho.
Igihe Imana izaducira urubanza, izita ku bikorwa byacu n’ibyifuzo byacu. Niba twaragerageje kugendera ku mategeko n’amasezerano twahaye Data wo mu Ijuru, ubwo tuzaba dushobora kubana nawe na none.
Ubuzima hamwe n’Imana n’imiryango yacu mu ijuru
Mu bwami bwa selesitiyeli, tuzabana n’Imana hamwe na Yesu Kristo. Tuzanashobora kubanayo n’imiryango yacu iteka nituba twaromekanyijwe na bo. Tuzabona amahoro, ibyishimo, n’ikiruhuko (reba Mosaya 2:41).
Ubuzima bwacu ku isi birashoboka ko bwaba bugoranye rimwe na rimwe, ariko nidukurikira Yesu Kristo, dushobora kubona umunezero muri ubu buzima n’ibyishimo bihoraho mu buzima buzaza.
Ni iki Ibyanditswe bitagatifu bivuga ku Mugambi w’Ibyishimo?
Uburyo tubaho ubuzima bwacu ni ingirakamaro. Imana izaducira urubanza inaduhembe igendeye ku bitekerezo n’ibikorwa byacu (reba Aluma 41:3).
Satani ni umwanzi ku byishimo byacu. Aradushuka kugira ngo dukoreshe nabi ubuzima bwacu ku isi no kugira ngo ducumure. Ashaka ko tuba indushyi nka we (reba 2 Nefi 2:27).
Iyo dufite Ukwizera mu mugambi w’Imana kuri twe, dushobora kubona amahoro niyo twaca mubitugerageza bimeze gute. Dushobora kubona ko tuzabana n’Imana ubuziraherezo (reba Inyigisho n’Ibihango 59:23).
© 2021 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa mu Cyongereza: 6/19. Ukwemerwa kw’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, July 2021. Kinyarwanda 17471 716
Ibikorwa byose by’ubugeni bya J. Kirk Richards