Ibyanditswe bitagatifu
Ibitekerezo byo Kunoza Kwiga Ibyanditswe bitagatifu Ku giti Cyawe


“Ibitekerezo byo Kunoza Kwiga Ibyanditswe bitagatifu Ku giti cyawe,” Ibitekerezo byo Kwiga Ibyanditswe bitagatifu (2021)

“Ibitekerezo byo Kunoza Kwigira Ibyanditswe bitagatifu Ku giti cyawe,” Ibitekerezo byo Kwiga Ibyanditswe bitagatifu

Ishusho
umugore uri kwiga ibyanditswe bitagatifu

Ibitekerezo byo Kunoza Kwiga Ibyanditswe bitagatifu Ku giti Cyawe

Aha hari uburyo bumwe bworoshye bwo kunonosora kwiga ijambo ry’Imana kwawe mu byanditswe bitagatifu.

Sengera Uguhumekwa

Ibyanditswe bitagatifu bikubiyemo ijambo ry’Imana. Mu gihe urimo kubyiga, saba So wo mu Ijuru ubujyanama Bwe maze wakire Roho We kugira ngo agufashe kubisobanukirwa.

Shaka Ukuri kwerekeye Yesu Kristo

Ibyanditswe bitagatifu bitwigisha ko ibintu byose bimamya Kristo (reba 2 Nefi 11:4; Mose 6:63), bityo mushake mu bintu byabaye, inkuru, ndetse n’inyigisho z’ibyanditswe bitagatifu. Zirikana gukora inyandiko cyangwa gushyiraho ibimenyetso ku mirongo yigisha ibyerekeye Umukiza n’ukuntu wamukurikira.

Shaka Amagambo n’Interuro Bihumekamo

Wabona ko amagambo amwe n’interuro mu byanditswe bitagatifu bigushamaza, nkaho byakwandikiwe by’umwihariko. Byakumvwa nk’ingirakamaro kuri wowe ku giti cyawe kandi bikaguhumekamo bikanagutera ishyaka. Zirikana kubishyiraho ibimenyetso mu byanditswe bitagatifu byawe cyangwa kubyandikaho mu kayi yo kwigiramo.

Shaka Ukuri kw’Inkuru Nziza

Rimwe na rimwe ukuri kw’inkuru nziza (kenshi kwitwa inyigisho cyangwa amahame) kuvugirwa aho, ndetse rimwe na rimwe kuba gushatswe kuvugwa binyuze mu rugero cyangwa inkuru. Ibaze uti, “Ni ukuhe kuri kw’inkuru nziza kwigishwa muri iyi mirongo?”

Tega amatwi Roho

Itondere ibitekerezo byawe n’ibyiyumviro, habe nubwo byagaragara nk’ibidahuye n’ibyo urimo gusoma. Ibyo byiyumviro byaba ari ibintu rwose So wo mu Ijuru ashakako wiga ukaniyumvamo.

Ishusho
umugore uri kwiga ibyanditswe bitagatifu 2

Sanisha Ibyanditswe bitagatifu n’Ubuzima Bwawe

Zirikana ukuntu inkuru n’inyigisho urimo gusoma zihura n’ubuzima bwawe. Urugero, washobora kwibaza, “Ni ibihe bintu nanyuzemo bisa n’ibyo ndimo gusoma?” cyangwa “Ni gute nshobora gukurikiza urugero rw’uyu muntu mu byanditswe bitagatifu?”

Baza Ibibazo

Kubaza ibibazo byerekeye inkuru nziza bishobora kugufasha gufata umwanzuro ku byo kwiga. Uko wiga ibyanditswe bitagatifu, ibibazo byanaza mu mitekerereze yawe. Ibi bibazo byaba bifitanye isano n’ibyo urimo gusoma cyangwa ubuzima bwawe muri rusange. Tekereza byimbitse ibi bibazo, kandi ushake ibisubizo uko ukomeza kwiga ibyanditswe bitagatifu. Nyuma yo kwiga, ni iki kindi Imana yatuma wiga, maze urindire ibisubizo mu masaha n’iminsi bikurikiraho.

Koresha Ubufasha bwo Kwiga Ibyanditswe bitagatifu

Kugira ngo wunguke ubushishozi bwisumbuyeho mu mirongo usoma, koresha ubusobanuro mpezarupapuro, Ifashayobora ry’Ingingo, Inkoranyamagambo ya Bibiliya, Ifashayobora ku Byanditswe bitagatifu (scriptures.ChurchofJesusChrist.org), n’ubundi bufasha bwo kwiga.

Zirikana Ubugene bw’Ibyanditswe bitagatifu

Ushobora kubona ubushishozi busobanutse bwerekeye ibyanditswe niba uzirikanye ubugene bwabyo—Imimerere cyangwa igenamiterere ry’ibyanditswe bitagatifu. Urugero, kumenya imbuganyuma n’imyemerere y’abantu umuhanuzi yavugishije bishobora kugufasha gusobanukirwa umugambi w’ubutumwa bwe.

Ishusho
umugabo uri kwiga ibyanditswe bitagatifu

Shyira mu Nyandiko Ibitekerezo n’Ibyiyumviro Byawe

Hari uburyo bwinshi bwo gushyira mu nyandiko ubushishozi buza uko wiga. Urugero, washobora gushyira ikimenyetso ku ijambo cyangwa interuro bisobanutse maze ugashyingura ibitekerezo byawe nk’inyandiko mu byanditswe bitagatifu. Wabasha no kubungabunga ikayi y’ubushishozi, ibyiyumviro, ndetse n’inamabyifuzo wakira. Cyangwa washyira mu nyandiko ikibazo wabajije mbere y’uko utangira kwiga kwawe, gikurikiwe n’ibisubizo wayoboweho.

Iga Amagambo y’Abahanuzi b’Iminsi ya Nyuma n’Intumwa

Soma ibyo abahanuzi b’iminsi ya nyuma n’intumwa bigishije ku mahame ubona mu byanditswe bitagatifu. Ubutumwa bwabo buraboneka mu “Giterane Rusange,” “Amagazeti,” n’ibindi byakusanyijwe mu Isomero ry’Inkuru Nziza.

Soma Inkuru

Soma inkuru mu byanditswe bitagatifu, urimo gushaka gusobanukirwa ubugene bwazo (igihe, ahantu, uwafashe ijambo, ndetse n’ababwirwa). Inkuru zashushanyijwe ni igikenerwa gikomeye cyane ku bw’ibi, cyane cyane ku bw’abana n’abanyamuryango bataramenyera neza ibyanditswe bitagatifu.

Sangiza Ubushishozi

Kuganira ku bushishozi buva ku kwiga kwawe bwite ni uburyo bwiza bwo kwigisha abandi kandi bufasha gukomeza ugusobanukirwa kwawe kw’ibyo wamaze gusoma.

Baho ugendeye ku Byo Wiga

Kwiga ibyanditswe bitagatifu bishobora kuduhumekamo no kutuyobora ku guhindura uburyo tubaho. Tega amatwi ibyo Roho iguheramo inamabyifuzo gukora uko usoma, ubundi wiyemeze gushyira mu bikorwa izo namabyifuzo.