Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
37. Imambo, Paruwasi n’Amashami byihariye


“37. Imambo, Paruwasi n’Amashami byihariye,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“37. Imambo, Paruwasi n’Amashami Byihariye,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange

abantu bari kurira hanze.

37.

Imambo, Paruwasi n’Amashami byihariye

37.0

Iriburiro

Umuyobozi w’urumambo ashobora gutanga igitekerezo cyo kurema imambo, paruwasi n’amashami byihariye kugira ngo bifashe abanyamuryango nk’uko bivunaguye muri iki gice.

37.1

Paruwasi n’Amashami y’Ururimi rwihariye

Ubuyobozi w’urumambo.ashobora gutanga igitekerezo cyo kurema paruwasi cyangwa ishami ry’ururimi ku bw’abanyamuryango b’urumambo (1) batavuga ururimi kavukire rw’aho cyangwa (2) bakoresha ururimi rw’amarenga.

37.7

Amatsinda mu Mambo, Amavugabutumwa n’Intara

Amatsinda ni amakoraniro mato yemewe y’abanyamuryango bagenzurwa n’umwepiskopi, umuyobozi w’ishami, cyangwa umuyobozi w’akarere. Umuyobozi w’urumambo cyangwa uw’ivugabutumwa ashobora gutanga inamabyifuzo yo kurema itsinda mu mimerere ikurikira:

  • Urugendo rw’abashobora kuba abanyamuryango baryo kugira ngo baterane na paruwasi cyangwa ishami ruragoranye.

  • Umubare muto w’abanyamuryango uvuga ururimi rutandukanye n’abari muri paruwasi cyangwa ishami.

  • Abanyamuryango mu gisirikare bafashwa neza cyane bari mu itsinda.

Itsinda rigomba kugira abanyamuryango babiri nibura. Umwe agomba kuba ari umutambyi w’indakemwa mu Butambyi bwa Aroni cyangwa umuntu ari Umutambyi bwa Melikizedeki w’indakemwa.

Mu mambo, umuyobozi w’urumambo aha inshingano umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’ishami wo gutunganya no kugenzura itsinda. Mu mavugabutumwa, umuyobozi w’ivugabutumwa aha inshingano umuyobozi w’ishami wo kuritunganya no kurigenzura.

Umuyobozi w’urumambo, uw’ivugabutumwa, umwepiskopi, cyangwa uw’ishami ahamagara umuyobozi w’itsinda kandi akanamushyira mu muhamagaro. Umuyobozi w’itsinda atunganya kandi akayobora amateraniro y’itsinda, harimo n’imitangire y’isakaramentu.

Umuyobozi w’itsinda ntabwo agira imfunguzo z’ubutambyi, kandi ntabwo afite uburenganzira bwo:

  • kwakira icya cumi n’andi maturo.

  • Kugira inama abanyamuryango ku byerekeye icyaha gikakaye.

  • Gushyiraho inzitizi ku bunyamuryango zitashyizwe n’izashyizwe ahagaragara.

  • Gukora izindi nshingano zisaba imfunguzo z’ubutambyi.

Ubusanzwe, amatsinda akoresha Gahunda y’Agace k’Itorero k’Ibanze.

Inyandiko nshyinguramakuru z’ubunyamuryango zibikwa muri paruwasi cyangwa ishami rigenzura itsinda.

Icyicaro gikuru cy’Itorero ntabwo riha amatsinda umubare w’agace k’Itorero.