Ubutumwa Ngarukakwezi bwo Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko ya Nyakanga 2025
Nyuma y’Ubu Buzima
Ibisubizo ku Bibazo Bimwe
Umugambi wa Data wo mu Ijuru ushobora kuduha imibonere n’amahoro bijyanye n’ubuzima nyuma y’urupfu.
Igishushanyo cyashushanyijwe na Thomas Arnaud
Ese ni iki kiba iyo dupfuye?
Iki wenda ni ikibazo kibazwa mu madini yose. Ibisubizo tugira binyuze muri Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye birakomeye. Ubu buzima ntabwo ari iherezo. Kubera ko Yesu Kristo yazutse, roho zacu zizasubirana n’imibiri yacu, kandi twese tuzazurwa umunsi umwe.
Birumvikana ko, hari andi makuru arambuye yerekeranye n’ubuzima nyuma y’urupfu twamenye binyuze mu bihishurwa bigezweho bishobora gusubiza ibindi bibazo dushobora kugira. Hano hari ibibazo bikeya nk’ibyo, hamwe n’ibisubizo bigufi.
Ese imibiri ya roho iba imeze ite?
Roho ni ubwoko bw’ikintu gifatika, gusa “kirushijeho kuba kinoze cyangwa gisukuye” (Inyigisho n’Ibihango 131:7). Imibiri ya roho isa nk’imibiri y’umuntu ukuze.
Ese isi ya roho iba he?
Ese mu isi ya roho haberayo ibiki?
Mu bindi bintu bihabera, roho zemeye inkuru nziza ziratunganywa kugira ngo zibwirize inkuru nziza roho zitemeye inkuru nziza. Izo roho zishobora guhitamo kuyemera cyangwa kuyanga.
Ese imibiri yazutse iba imeze ite?
Imibiri yazutse ntishobora gupfa, ni inyama n’amagufa, kandi iratunganye. Irahebuje kandi ni myiza. Nta kintu kiruta ubwiza wakwitegereza kuruta umugabo cyangwa umugore wazutse.
Ese mu bwami bwa selesitiyeli haberayo ibiki?
Abari mu rwego rusumba izindi rw’ubwami bwa selesitiyeli bahinduka nka Data wo mu Ijuru kandi bakagira umunezero wuzuye. Bakira ibyo Data afite byose. Bagira uruhare mu murimo n’ikuzo Byayo. Bomekanyirijwe mu gushyingiranwa by’ubuziraherezo kandi ubu babana mu miryango ihoraho, bafite abana ba roho babo bwite.
Ese abantu batazigera bashyingirwa muri ubu buzima bizabagendera bite?
Data wo mu ijuru ni intabera n’umunyempuhwe utunganye. Nyagasani yasezeranije ko mu buziraherezo nta mugisha uzangirwa abahungu n’abakobwa bubahiriza amategeko, bagakomera ku bihango byabo, kandi bakifuza gukora ibiri byo.
Ababyeyi banjye bomekanyirijwe mu ngoro, ariko ubu baratanye. Ese ni inde nomekanyijwe ho?
Ushobora kuba waravukiye mu gihango (ibyo ni, kuvuka nyuma y’uko ababyeyi bawe bomekanyijwe mu ngoro), cyangwa ushobora kuba waromekanyijwe ku babyeyi bawe mu ngoro nyuma y’uko bomekanyirijwe hamwe. Iyo bigenze bityo, imigisha yawe igumaho nubwo ababyeyi bawe bahitamo gutana maze bakaburizamo iyomekanywa ryabo.
Amahitamo y’ababyeyi bawe ntabwo agira ingaruka ku migisha yawe. Ikintu cy’ingirakamaro ni uko wakomeza kuba indahemuka kandi ugashaka imigisha y’ingoro ubwawe. Ku birebana n’imibanire y’umuryango wawe, ukwiye kwizerera muri Nyagasani maze ugashaka ihumure Rye, uzi ko Data wo mu Ijuru azamenya neza ko buri muntu abona buri mugisha ibyifuzo bye n’amahitamo ye byemera.
Ese ni iki kiba ku bantu bapfa biyahuye?
Ntabwo tuzi ibiba ku bantu bapfa biyahuye, kandi ntidushobora kubacira urubanza (nk’uko amaherezo tutarucira abantu bose). Kabone n’ubwo abantu ukunda, abayobozi n’impuguke baba bakoze iyo bwabaga, ubwiyahuzi ntabwo buhora bukumirwa.
Ntabwo ari byo ko umuntu yakwiyambura ubuzima bwe. Icyakora, ni Imana gusa ishobora gucira urubanza ibitekerezo, ibikorwa n’urwego rwo kubazwa inshingano by’umuntu (reba 1 Samweli 16:7; Inyigisho n’Ibihango 137:16, 26).
Ababuze uwo bakunda kubera kwiyahura bashobora kubonera ibyiringiro n’ugukira muri Yesu Kristo n’Impongano Ye.
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, July 2025. Kinyarwanda. 19618 716