Ubutumwa Ngarukakwezi bwo Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Gashyantare 2025
Ubufasha buturutse Ahantu Hizewe
Utitaye ku bibazo byose uri guhura nabyo,Yesu Kristo azagufasha numugarukira.
The Pattern [Ikitegererezo], igihangano cyahanzwe na Jeanette Bourup
Mu buryo bumwe cyangwa ubundi twese dukenera ubufasha. Rimwe na rimwe ubufasha bwinshi. Ukuri ni uko ubuzima buba bwiza cyane iyo utagerageje kububamo wenyine.
Yesu Kristo niwe soko yizewe y’ubufasha, ibyiringiro, n’imbaraga. Ashobora kandi no kugufasha guhinduka neza, ndetse wenda no mu nzira watekerezaga ko zitashoboka.
Uguhinduka k’Umutima
Wigeze usenga ngo Imana yoroshye imitima y’abanzi bawe? Niba ari uko biri, uri mu murongo mwiza w’ababyubahiriza (reba 3 Nefi 12:44; Moroni 7:48). Nubwo utaba ufite abanzi nk’abavugwa mu Gitabo cya Morumoni uzi, (abanzi bafite intwaro biteguye gutera), wenda se wasenze Imana uyisaba koroshya umutima w’umuntu utaragufataga neza.
Ariko se wari wigera usenga usaba Imana koroshya umutima wawe ? Wenda se uri guhura n’ibihe bikomeye byo kutababarira umuntu. Cyangwa ukomeza kugira uburakari bwinshi mu buryo butagenzuwe, nubwo wenda uba utabyifuza. Cyangwa ushaka kuba mwiza cyane imbere y’abavandimwe bawe utitaye ko rimwe na rimwe bakurakaza.
“[Yesu Kristo ] azahindura umutima wawe n’ubuzima bwawe. Buhoro buhoro, uzakura ndetse uhinduke nka We. Ihuriro ry’igihango cyawe na We rizagufasha cyane kwinjira mu bubasha Bwe” (For the Strength of Youth: A Guide for Making Choices [2022], 8, yarashimangiwe).
Ese iryo si isezerano rikomeye? Utitaye kubyo uri gucamo byose, ndetse n’umutima wawe bwite, Yesu Kristo yagufasha. Ni gute Yesu wamugarukaho uyu munsi?
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, February 2025.. Kinyarwanda. 19621 716