2021
Mukore Ikintu cyo Kwandika
Nyakanga 2021


“Mukore Ikintu cyo Kwandika,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Nyakanga 2021, 18-19.

Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Nyakanga 2021

Mukore Ikintu cyo Kwandika

Kwandika ibitekerezo byawe wiga ibyanditswe bitagatifu bishobora kugufasha kwiga.

“Igihe cyose ntangiye gusoma ibyanditswe bitagatifu, ndasinzira!” umuvugabutumwa umwe yabwiye umuyobozi w’ivugabutumwa. “Ni nk’aho ibyanditswe bitagatifu ari ikinini gisinziriza!”

Umuyobozi we aramusubiza, “Ujya wandika iyo usoma?”

Umuvugabutumwa aravuga ati “Oya,”.

Umuyobozi aravuga ati “Birorshye gusinzira cyangwa kureka ubwenge bwawe bugateshuka igihe uri gusoma gusa,” umuyobozi avuga, “ariko ntibishoboka iyo wongeyeho kwandika!”

Inama uyu muyobozi w’ivugabutumwa yahaye umuvugabutumwa we wahuzagurikaga byakoze itandukaniro rinini. None rero niba uri gushaka inzira nshya yo gukomeza kwiga ibyanditswe bitagatifu, bigerageze. Uko wandika ibyerekeye ibyo usoma, uzisanga ukurikira kandi uniga kurushaho.

Hano hari uburyo bwo kubikora twasanze buri ingirakamaro.

Umuvandimwe Steven Lund:

Steven Lund

Mba mfite urupapuro mu ntoki iyo nsoma. Uko Roho insanga ndimo kwiga, nkandika izo nteguza imbwiye.

Igitekerezo nagikuye ku Mukuru Richard G. Scott (1928–2015) w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri, wavuze: “Andikira mu hantu hatekanye ibintu by’ingirakamaro wigiye kuri Roho. Uzasanga uko wandika ibyiyumviro by’agaciro, kenshi n’ibindi bizarushaho kuza. Kandi, ubumenyi ugira buzaba imbere n’inyuma mu buzima bwawe” (“To Acquire Knowledge and the Strength to Use It Wisely,” Ensign, Kamena 2002, 32).

Ndabizi ko aya magambo ari ukuri. Uko ntegura ibiganiro n’inyigisho, sinjya gusa mu byanditswe bitagatifu ahubwo no mu byo nanditse igihe nabisomaga.

Umuvandimwe Ahmad Corbitt:

Ahmad Corbitt

Nkunda kwiga ngendeye ku nsanganyamatsiko. Nsoma ibyanditswe bitagatifu kuva ku ntangiriro kugera ku mpera, ariko nkakunda no kujya hirya no hino nkiga n’insanganyamatsiko. Urugero, Ndakoresha ifashayobora ry’insanganyamatsiko mu gushaka ibyanditswe bitagatifu k’ukwizera cyangwa ku ikoraniro rya Isirayeli. Noneho sinandike gusa, ahubwo nkanandika ibyo ndi kwiga kugira ngo menye neza ko ndi kubisobanukirwa by’ukuri. Ntangazwa buri gihe ukuntu nsobanukirwa ibintu neza kurushaho iyo nkoze ibi. Nanahitamo bimwe mu byanditswe bitagatifu byo gufata mu mutwe.

Umuvandimwe Bradley Wilcox:

Bradley Wilcox

Mfite ikarine yo kwiga aho nandika ibyanditswe bitagatifu mu magambo yanjye bwite. Urugero, “kuko umuntu kamere ni umwanzi w’Imana” (Mosaya 3:19) bihinduka “Kuko umuntu wirata utanihana ahitamo kuba umwanzi w’Imana, ariko Imana si umwanzi we. Imana ni inshuti magara ye.”

Nanandika ibibazo. Bishobora kuba ibibazo ndigutekereza mbere y’uko nsoma, cyangwa bikaba ibibazo biterwa n’ibyo nsoma. Uburyo ubwo ari bwo bwose, bintera kugira intumbero.

Ububasha bwo Kwandika Ibitekerezo Byawe

Buri wese mu mu buyobozi bwacu yiga ibyanditswe bitagatifu mu buryo butandukanye, ariko twese twandika uko tubyiga!

Gusoma bidufasha kwirema mo ibitekerezo n’ibyiyumviro. Ibyo ni iingirakamaro. Kandi iyo tuvuze cyangwa tukandika, tuvumbura tukanagaragaza ibitekerezo n’ibyiyumviro biva imbere biza hanze. Twumva bidufasha kumeya byihariye neza ukuri kw’inkuru nziza.

Umuntu umwe ubyirutse yavumbuye uku kuri ku giti cye ubwo yasabwe gutanga ikigisho mu iteraniro ry’isakaramentu. Yari yarumvishe abandi bantu benshi batanga ibyigisho ariko adashobora kwibuka ibirambuye. Iki gihe cyari gitandukanye. Igihe yandikaga incamake y’ikigisho cye, ntibyamufashije gusa gushyira ku murongo ikigisho cye, ariko yanacyibutse igihe kinini.

Ibintu nk’ibi byakubaho uri kwiga ibyanditswe bitagatifu byawe. Niba uri gusinzira iyo ufunguye ibyanditswe bitagatifu, ni igihe cyo kubyuka. Gerageza ufate ikaramu y’igiti, ikaramu, telefoni, cyangwa mudasobwa ubundi wandike. Uzatangazwa n’itandukaniro bishobora gukora!