Imigenzo n’Amatangazo
Itangazo ry’Igarurwa


Igarurwa ry’Ubwuzure bw’Inkuru Nziza ya Yesu Kristo

Itangazo ry’Imyaka Magana Abiri ku Isi

Iri tangazo ryasomwe n’Umuyobozi Russell M. Nelson nk’igice cy’ubutumwa bwe mu Giterane Rusange Ngarukamwaka cya 190 kuwa 5 Mata 2020, mu Mujyi wa Salt Lake, Utah.

Dutangaje dushize amanga ko Imana ikunda abana Bayo muri buri bwoko bw’isi. Imana Data yaduhaye ukuvuka gutagatifu, ubugingo butagereranywa, n’igitambo cy’impongano kidashira cy’Umwana We Akunda, Yesu Kristo. Kubw’imbaraga za Data, Yesu yongeye guhaguruka maze aronka intsinzi ku rupfu. Ni Umukiza wacu, Intangarugero yacu n’Umucunguzi wacu.

Mu myaka magana abiri ishize, mu gitondo cyiza cy’umuhindo mu 1820, Joseph Smith muto, ubwo yashakishaga kumenya itorero ryo kuyoboka, yagiye mu ishyamba gusenga hafi y’iwabo mu majyaruguru ya New York, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yari afite ibibazo birebana n’agakiza k’ubugingo bwe kandi yizeraga ko Imana izamuyobora.

Mu bwiyoroshye, turatangaza ko mu gisubizo cy’isengesho rye, Imana Data n’Umwana Wayo, Yesu Kristo, babonekeye Joseph nuko batangiza “isubiranywa ry’ibintu byose” (Ibyakozwe n’Intumwa 3:21) nk’uko byari byaravuzwe mbere muri Bibiliya. Muri iri bonekerwa, yamenye ko nyuma y’urupfu rw’Intumwa za mbere, Itorero ry’Isezerano Rishya rya Kristo ryazimiye mu isi, Joseph yagombaga kuba igikoresho mu igaruka ryaryo.

Turashimangira ko ziyobowe na Data na Mwana, intumwa zo mu ijuru zaje guha amabwiriza Joseph no kongera gushyiraho Itorero rya Yesu Kristo. Yohana Batisita wazutse yagaruye ubushobozi bwo kubatiza bibiza mu mazi menshi kugira ngo hakurweho ibyaha. Batatu mu Ntumwa cumi n’ebyiri za mbere—Petero, Yakobo, na Yohana—bagaruye ubutumwa n’imfunguzo z’ubushobozi bw’ubutambyi. Abandi nabo baje, barimo Eliya, wagaruye ubushobozi bwo gufatanya imiryango ubuziraherezo mu mubano uhoraho utsinda urupfu.

Turahamya kandi ko Joseph Smith yahawe impano n’ububasha by’Imana byo gusemura inyandiko ya kera: Igitabo cya Morumoni—Irindi Sezerano rya Yesu Kristo. Impapuro z’iyi nyandiko ntagatifu zikubiyemo umurimo w’umwihariko wa Yesu Kristo mu bantu bo mu Gice cy’Uburengerazuba bw’isi nyuma gato y’Umuzuko We. Cyigisha iby’umugambi w’ubugingo kandi kigasobanura inyigisho ya Kristo, ariyo shingiro ry’uwo mugambi. Nk’icyanditswe cy’ingenzi cya Bibiliya, Igitabo cya Morumoni gihamya ko ibiremwa muntu byose ari abahungu n’abakobwa ba Data ukunda wo mu Ijuru, ko afite umugambi mutagatifu ku bugingo bwacu, kandi ko Umwana We, Yesu Kristo, avuga uyu munsi nkuko yabikoze mu minsi ya kera.

Turamenyekanisha ko Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, ryashyizweho kuwa 6 Mata 1830, ari Itorero ry’Isezerano Rishya rya Kristo ryagaruwe. Iri Torero rishingiye ku bugingo butunganye bw’umutware waryo usanganya imfuruka, Yesu Kristo, no ku Mpongano Ye idashira n’Umuzuko nyawo. Yesu Kristo yongeye kandi guhamagara Intumwa kandi aziha ububasha bw’ubutambyi. Aradutumirira twese kumusanga n’Itorero rye, kugira ngo twakire Roho Mutagatifu, imigenzo y’agakiza, kandi tubone ibyishimo birambye.

Imyaka magana abiri ubu irahise uhereye ubwo iri Garurwa ryatangizwaga n’Imana Data n’Umwana Wayo Ikunda, Yesu Kristo. Amamiliyoni mu isi hose yakiriye ubumenyi bw’ibi bikorwa byahanuwe.

Dushimishijwe no kumenyekanisha ko Igarurwa ryasezeranijwe rijyana n’ihishurirwa rikomeza. Isi ntizongera kuba imwe, nk’uko Imana “izakoranyiriza hamwe muri kimwe ibintu byose muri Kristo” (Abefeso 1:10).

Hamwe n’icyubahiro n’ishimwe, twebwe nk’Intumwa Ze turatumirira bose kumenya—nk’uko tuzi—ko amajuru afunguye. Turashimangira ko Imana irimo kumenyesha ugushaka Kwayo abahungu n’abakobwa Bayo ikunda. Turahamya ko abigira mu isengesho ubutumwa bw’Igarurwa kandi bagakorera mu kwizera bazahabwa umugisha wo kuronka ubuhamya bwabo bwite bw’ubutagatifu bwayo n’umugambi wayo wo gutegurira isi Ukuza kwa Kabiri kwasezeranyijwe kwa Nyagasani n’Umukiza wacu, Yesu Kristo.