Imigenzo n’Amatangazo
Umuryango: Itangazo ku Isi


Umuryango

Itangazo ku Isi

Ubuyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma

Twebwe, Ubuyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, dutangaje dushize amanga ko ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore kwimitswe n’Imana kandi ko umuryango ari ifatizo ry’umugambi w’Umuremyi ku igeno rihoraho ry’abana Be.

Abantu bose—abagabo n’abagore—baremwe mu ishusho y’Imana. Buri wese ni roho ikundwa y’umuhungu cyangwa y’umukobwa w’ababyeyi bo mu ijuru, kandi, bityo, buri wese afite kamere mana n’igeno. Igitsina ni imiterere y’ingenzi y’ikiranga umuntu ku giti cye n’intego ye bihorabo mbere y’ivuka, mu buzima mu isi, no mu buzima buhoraho.

Mu isi ya mbere y’ivuka, roho z’abahungu n’abakobwa zari zizi kandi ziramya Imana nka Se Uhoraho kandi zemeye umugambi Wayo w’uko abana Bayo bahabwa umubiri maze bakagira ubunararibonye ku isi bwo kugenda begera ubuziranenge nuko amaherezo bakazimenyera igeno ryabo ry’ijuru nk’abaragwa b’ubuzima buhoraho. Umugambi w’ijuru w’ibyishimo utuma imibanire y’umuryango izakomeza nyuma y’urupfu. Imigenzo mitagatifu n’ibihango byo mu ngoro ntagatifu bituma bishoboka ko abantu basubira imbere y’Imana n’imiryango ngo bahuzwe ubuziraherezo.

Itegeko rya mbere Imana yahaye Adamu na Eva ryerekeranye n’ubushobozi bwabo bwa kibyeyi nk’umugabo n’umugore. Dutangaje ko iryo tegeko ry’Imana ry’uko abana Bayo bagwira kandi bakuzura isi rikiriho. Byongeye kandi, dutangaje ko Imana yategetse ko ububasha butagatifu bw’irema ry’ubuzima bugomba gukoreshwa gusa hagati y’umugabo n’umugore, bashyingiranywe bijyanye n’amategeko nk’umugabo n’umugore.

Dutangaje ko uburyo ubuzima bw’umubiri buremwamo bwashyizweho n’Imana. Twemeje ubutagatifu bw’ubuzima n’ubw’agaciro kabwo mu mugambi uhoraho w’Imana.

Umugabo n’umugore bafite inshingano itajenjetse yo gukundana no kwitanaho umwe ku wundi n’abana babo. “Abana ni umurage uturuka kuri Nyagasani” (Zaburi 127:3). Ababyeyi bafite inshingano ntagatifu yo kurera abana babo mu rukundo n’ubukiranutsi, kubaha ibyo bakeneye bifatika n’ibya roho, no kubigisha gukundana no gufashanya, kubahiriza amategeko y’Imana, kandi bakaba abaturage bakurikiza amategeko y’aho batuye hose. Abagabo n’abagore—ababyeyi b’abagore n’ababyeyi b’abagabo—bazabazwa imbere y’Imana uko bubahirije izi nshingano.

Umuryango wimitswe n’Imana. Ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore ni ingenzi mu mugambi Wayo uhoraho. Abana bagomba kuvukira mu ipfundo ry’ishyingirwa, kandi bakarerwa n’umugabo n’umugore bubahiriza amasezerano y’ishyingirwa n’ubudahemuka bwuzuye. Ibyishimo byo mu muryango bigerwaho akenshi iyo bishingiye ku nyigisho za Nyagasani Yesu Kristo. Bigenda neza mu ngo n’imiryango iyo byubatswe kandi bigashikama ku mahame y’ukwizera, isengesho, kwihana, kubabarira, kubaha, gukunda, ibambe, umurimo, n’imyidagaduro yindi. Ku bw’urugero rw’ijuru, abagabo bagomba guhagararira imiryango yabo mu rukundo n’ubukiranutsi kandi bashinzwe gutanga ibyangombwa by’ubuzima n’uburinzi ku miryango yabo. Abagore bashinzwe bwa mbere kwita ku burere bw’abana babo. Muri izi nshingano ntagatifu, abagabo n’abagore bategetswe gufashanya nk’abashyingiranywe bareshya. Ubumuga, urupfu, cyangwa n’ibindi bihe bashobora kureba uko babyitwaramo. Imiryango bafitanye isano igomba gufasha bibaye ngombwa.

Tubaburiye ko abantu batatira ibihango by’ukudasambana, bafata nabi abo bashakanye cyangwa abana babo, cyangwa abananirwa kuzuza inshingano zabo mu muryango, umunsi umwe bazabibazwa imbere y’Imana. Byongeye tubaburiye kandi ko ugusenyuka kw’umuryango bizazanira abantu ubwabo, abaturage, n’amahanga ibiza byavuzwe n’abahanuzi ba kera n’abo ubu.

Duhamagariye abenegihugu bubahiriza inshingano n’abayobozi ba guverinoma aho ariho hose guteza izo ngamba zashyiriweho gushyigikira no gushimangira ko umuryango ari urugingo shingiro ry’igihugu.