Imigenzo n’Amatangazo
Ingingo z’Ukwizera


Ingingo z’Ukwizera
z’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma

1 Twemera Imana, Data Uhoraho, n’Umwana Wayo, Yesu Kristo, na Roho Mutagatifu.

2 Twemera ko abantu bazahanwa kubera ibyaha byabo bwite, atari ukubera igicumuro cya Adamu.

3 Twemera ko binyuze mu Mpongano ya Kristo, inyokomuntu yose ishobora kuzakizwa, kubw’ ukumvira amategeko n’imigenzo by’Inkuru Nziza.

4 Twemera ko amahame n’imigenzo by’ibanze by’Inkuru Nziza ari: icya mbere Ukwizera Nyagasani Yesu Kristo; icya kabiri, Ukwihana; icya gatatu, Umubatizo wo kwibizwa mu mazi kugira ngo hakurweho ibyaha; icya kane, Kuramburwaho ibiganza kugira ngo hatangwe Impano ya Roho Mutagatifu.

5 Twemera ko umuntu agomba guhamagarwa n’Imana, kubw’ubuhanuzi, no kubw’ukuramburwaho ibiganza n’abafite ububasha, kugira ngo yigishe Inkuru Nziza kandi ayobore imihango yayo.

6 Twemera imiyoborere imwe nk’iyabayeho mu Itorero rya Cyera, ari yo, intumwa, abahanuzi, abungeri, abigisha, ababwirizabutumwa, n’abandi.

7 Twemera impano y’indimi, ubuhanuzi, uguhishurirwa, amayerekwa, ugukizwa indwara, ugusobanura indimi, n’ibindi.

8 Twemera ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana igihe cyose isemuwe neza; twemera kandi ko Igitabo cya Morumoni ari ijambo ry’Imana.

9 Twemera ibyo Imana yahishuye byose, ibyo ihishura byose muri iki gihe kandi twemera ko izakomeza guhishura ibintu byinshi by’ingenzi kandi bikomeye byerekeye Ubwami bw’Imana.

10 Twemera ikoranyirizwa hamwe nyaryo rya Isirayeli n’igarurwa ry’Imiryango Cumi; ko Siyoni (Yerusalemu Nshya) izubakwa ku mugabane wa Amerika; ko Kristo azaba ku ngoma ubwe ku isi; kandi, ko isi izahindurwa nshya kandi ikakira ikuzo ryayo rya paradizo.

11 Twemeza uburenganzira bwo kuramya Imana Ishobora Byose dukurikije ibyo umutimanama wacu bwite utubwira, kandi twemerera abantu bose uburenganzira bumwe, tukabareka bakaramya uko bashaka, aho bashaka, n’ibyo bashaka.

12 Twemera kugengwa n’abami, abaperezida, abategetsi, n’abacamanza, mu kubumvira, kububaha, no gushyigikira itegeko.

13 Twemera kuba inyangamugayo, abanyakuri, abaziranenge, abagiraneza, abakiranutsi, no gukorera ibyiza abantu bose; mu by’ukuri, dushobora kuvuga ko dukurikiza impanuro ya Pawulo—Twemera ibintu byose, twiringira ibintu byose, twihanganira ibintu byinshi, kandi twiringira ko dushobora kwihanganira ibintu byose. Niba hariho ikintu cy’ubukiranutsi, cy’urukundo, cyangwa kivugwa neza, cyangwa gishimwa duharanira ibyo bintu.

Joseph Smith.