“26. Ibyemezo ku Ngoro y’Imana,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).
“26. Ibyemezo ku Ngoro y’Imana,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange
26.
Ibyemezo ku Ngoro y’Imana
26.0
Iriburiro
Kwinjira mu ngoro y’Imana ni uburenganzira budasanzwe butagatifu. Abayobozi ba paruwasi n’urumambo bashishikariza abanyamuryango bose kuba indakemwa no kugira icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro nubwo baba badatuye hafi y’ingoro y’Imana.
Abayobozi b’Itorero bashyiramo umuhate ushoboka kugira ngo barebe ko abantu bose binjira mu ngoro y’Imana ari indakemwa zo kwinjiramo (reba Zaburi 24:3–5).
Abanyamuryango bagomba kugira icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro.
Umwepiskopi ajya inama n’umuyobozi w’urumambo niba afite ibibazo byerekeye ibyemezo ku ngoro y’Imana bidasubizwa muri iki gice. Umuyobozi w’urumambo ashobora kuvugisha Ibiro by’Ubuyobozi bwa Mbere afite ibibazo.
26.1
Amoko y’Ibyemezo ku Ngoro y’Imana
Hari amoko atatu y’ibyemezo:
-
Icyemezo ku ngoro y’Imana ku banyamuryango batarahabwa ingabire. Ibi byemezo bigenewe abanyamuryango batarahabwa ingabire barimo komekanywa ku babyeyi babo cyangwa gukora imibatizo n’ukwemezwa mu cyimbo cy’abandi. Bitangwa binyuze muri Leader and Clerk Resources (LCR). Ku makuru yisumbuyeho, reba 26.4.
-
Icyemezo ku ngoro y’Imana kigenewe imigenzo y’abariho. Ibi byemezo bigenewe abanyamuryango bagiye kwakira ingabire yabo bwite cyangwa bagiye komekanywa ku wo bashakanye. Icyemezo kigenewe imigenzo y’abariho kigerekwa ku cyemezo ku ngoro y’Imana kigenewe abanyamuryango bahawe ingabire gisanzwe (gisobanuwe munsi).
-
Icyemezo ku ngoro y’Imana kigenewe abanyamuryango bahawe ingabire. Ibi byemezo bigenewe abanyamuryango bari barahawe ingabire ubushize. Bitangwa binyuze muri LCR. Biha umunyamuryango uburenganzira bwo kugira uruhare mu migenzo y’ingoro y’Imana ku bwa ba nyakwigendera. Binakoreshwa kandi iyo umunyamuryango wahawe ingabire yomekanyijwe ku babyeyi cyangwa abana bariho cyangwa ari ba nyakwigendera. Ku makuru yisumbuyeho, reba 26.3.
26.2
Kubungabunga Ibyemezo ku Ngoro y’Imana
26.2.1
Abayobozi b’Ubutambyi Babungabunga Ibyemezo ku Ngoro y’Imana
Abayobozi b’ubutambyi bafite uburenganzira bwo kugira ibitabo by’icyemezo ku ngoro y’Imana bakwiye kubibungabunga mu bwitonzi.
Abayobozi b’ubutambyi banamenya kandi neza ko abantu ku giti cyabo batabifitiye uburenganzira batagera ku makuru y’icyemezo ku ngoro y’Imana muri LCR.
26.2.3
Ibyemezo ku ngoro y’Imana Byatakaye cyangwa Byibwe
Umwepiskopi asaba abanyamuryango kumumenyesha byihuse bishoboka niba icyemezo cyabo gitakaye cyangwa cyibwe. We cyangwa umujyanama wabishinzwe cyangwa umwanditsi akoresha LCR mu kuburizamo icyemezo byihuse bishoboka. Niba iyi mpurizahamwe itaboneka, umwepiskopi ahamagara ibiro by’ingoro y’Imana kugira ngo amuburirizemo icyemezo.
26.2.4
Abafite Ibyemezo ku ngoro y’Imana Batarimo Kubahiriza Ibigenderwaho by’Ubudakemwa
Niba umwepiskopi agennye ko umunyamuryango ufite icyemezo ku ngoro y’Imana atarimo kubahiriza ibigenderwaho by’ubudakemwa (reba 26.3), asaba icyemezo umunyamuryango. Akoresha LCR mu kuburizamo icyemezo. Niba iyi mpurizahamwe itaboneka, umwepiskopi ahamagara ibiro by’ingoro y’Imana kugira ngo amuburirizemo icyemezo.
26.3
Imirongo ngenderwaho Rusange ku bw’Ugutanga Ibyemezo ku Ngoro y’Imana
Abayobozi b’ubutambyi bakwiye gutanga icyemezo niba umunyamuryango asubije ibibazo by’icyemezo ku ngoro y’Imana uko bikwiriye gusa.
Ibiganiro ntaramakuru by’Icyemezo ku ngoro y’Imana ntabwo bikwiye kwihutishwa. Bikwiye kuba ahiherereye. Icyakora, umuntu urimo gukoreshwa ikiganiro ntaramakuru ashobora gutumira undi muntu mukuru kugira ngo ahabe.
Abayobozi b’ubutambyi ntabwo bakwiye kongera ibisabwa ibyo ari byo byose kuri ibyo bivunaguye mu gitabo cy’icyemezo ku ngoro y’Imana. Nta nubwo bakwiye gukuramo ibisabwa ibyo ari byo byose.
Mu mambo, umunyamuryango w’ubuyobozi bw’urumambo cyangwa umwanditsi w’urumambo baha agaciro icyemezo ku ngoro y’Imana muri LCR nyuma y’uko gitanzwe. Mu turere, Umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ivugabutumwa cyangwa umwanditsi w’ivugabutumwa atangiza icyemezo. Ibyemezo bigenewe imibatizo n’ukwemezwa mu cyimbo cy’abandi bitangizwa iyo bisohowe n’umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi cyangwa n’umuyobozi w’ishami.
26.3.1
Ibiganiro ntaramakuru by’Icyemezo ku Ngoro y’Imana bigenewe Abanyamuryango muri Paruwasi n’Amashami
Muri paruwasi, umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe ayobora ibiganiro ntaramakuru by’icyemezo ku ngoro y’Imana kandi agatanga ibyemezo kuri abo b’indakemwa. Mu ishami, ni umuyobozi w’ishami gusa uyobora Ibiganiro ntaramakuru by’Icyemezo ku ngoro y’Imana kandi agatanga ibyemezo.
Muri paruwasi, umwepiskopi yikoreshereza ubwe ikiganiro ntaramakuru abanyamuryango:
-
Bagiye komekanywa ku wo bashakanye (reba 27.3).
Mu bihe byihutirwa iyo umwepiskopi atabonetse, ashobora guha uburenganzira umwe mu bajyanama be kugira ngo ayobore ibi biganiro ntaramakuru.
Mbere yo gutanga icyemezo mu mimerere itondetse haruguru, umwepiskopi asesengura inyandiko nshyinguramakuru y’umunyamuryango kugira ngo agenzure ko itarimo agasobanuro kerekeye inzitizi ku bunyamuryango bw’Itorero. Ku bw’abanyamuryango bagiye kwakira ingabire yabo bwite cyangwa bagiye komekanywa ku wo bashakanye, anamenya neza kandi ko:
-
Umubatizo n’ukwemezwa by’umuntu byanditswe ku nyandiko nshyinguramakuru.
-
Abavandimwe babonye Ubutambyi bwa Melikizedeki.
Nyuma y’ikiganiro ntaramakuru n’umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi cyangwa umuyobozi w’ishami, umunyamuryango w’ubuyobozi bw’urumambo akoresha ikiganiro ntaramakuru abanyamuryango batuye mu rumambo. Umunyamuryango w’ubuyobozi bw’ivugabutumwa ayobora ikiganiro ntaramakuru cya kabiri ku bw’abanyamuryango batuye mu karere. Umuyobozi w’akarere ntabwo ayobora ibiganiro ntaramakuru by’icyemezo ku ngoro y’Imana keretse abiherewe uburenganzira n’Ubuyobozi bwa Mbere.
26.3.2
Ibiganiro ntaramakuru by’Icyemezo ku Ngoro y’Imana bigenewe Abanyamuryango bari Ahantu Hitaruye
Abanyamuryango bamwe batuye ahantu hazasaba urugendo ruhenze cyangwa hagoranye cyane kugira ngo uhure n’umunyamuryango w’ubuyobozi bw’urumambo cyangwa ubw’ivugabutumwa. Iyo bigenze bitya, umuyobozi w’ingoro y’Imana ashobora gukoresha ikiganiro ntaramakuru umuntu maze agasinya icyemezo. Mbere yo kuyobora ikiganiro ntaramakuru, avugisha umuyobozi w’urumambo cyangwa uw’ivugabutumwa. Umwepiskopi, umujyanama wabiherewe uburenganzira, cyangwa umuyobozi w’ishami akwiye kuba yaramaze gukoresha ikiganiro ntaramakuru umunyamuryango kandi yarasinye icyemezo.
26.4
Gutanga Ibyemezo ku Ngoro y’Imana ku Banyamuryango Batarahabwa Ingabire
26.4.1
Imirongo ngenderwaho Rusange
Ibyemezo ku ngoro y’Imana bitangwa ku banyamuryango batarahabwa ingabire uko bikurikira:
-
Ku bw’abanyamuryango bafite imyaka 11 kuzamura kugira ngo babatizwe kandi bemezwe ku bw’abapfuye. (Urubyiruko rw’abakobwa n’urubyiruko rw’abahungu rwimitswe rwemerewe icyemezo ku ngoro y’Imana guhera muri Mutarama y’umwaka rwuzurizamo imyaka 12.)
-
Ku bw’abanyamuryango bafite imyaka 8 kugeza kuri 20 kugira ngo bomekanywe ku babyeyi babo. Abana bafite munsi y’imyaka 8 ntabwo bakeneye icyemezo kugira ngo bomekanywe ku babyeyi babo (reba 26.4.4).
-
Ku bw’abanyamuryango bafite imyaka 8 kugeza kuri 20 kugira ngo barebe iyomekanywa ry’abavandimwe babo bariho, abana badahuje ababyeyi, cyangwa abavandimwe babo bahuje umubyeyi umwe ku babyeyi babo.
Abanyamuryango bari barahawe ingabire ubushize ntabwo bahabwa ibyemezo ibyo ari byo byose bisobanuwe muri iki gice.
Umunyamuryango w’Itorero w’igitsina gabo ukuze bihagije kugira ngo ahabwe ubutambyi agomba kwimikwa mu rwego rw’ubutambyi mbere y’uko yahabwa icyemezo ku ngoro y’Imana.
26.4.2
Ibyemezo ku Ngoro y’Imana bigenewe Abanyamuryango Bakimara Kubatizwa
Umwepiskopi akoresha ikiganiro ntaramakuru abanyamuryango bashya bafite imyaka ikwiriye kugira ngo babone icyemezo ku ngoro y’Imana kigenewe imibatizo n’ukwemezwa mu cyimbo cy’abandi gusa. Ayobora iki kiganiro ntaramakuru vuba nyuma y’ukwemezwa k’umunyamuryango, mu busanzwe ni mu cyumweru kimwe (reba 26.4.1). Ku bw’abavandimwe, iki kiganiro ntaramakuru gishobora kuba igice cy’ikiganiro ntaramakuru cyo kwakira Ubutambyi bwa Aroni.
26.4.3
Ibyemezo ku Ngoro y’Imana ku bw’Imibatizo n’Ukwemezwa mu Cyimbo cy’Abandi Gusa
Ibyemezo ku ngoro y’Imana bitangwa ku bw’imibatizo n’ukwemezwa bishobora gukoreshwa gusa ku bw’iyo ntego.
26.4.4
Ibyemezo ku Ngoro y’Imana ku bw’Iyomekanywa ry’Abana Bariho ku Babyeyi
Abanyamuryango bafite imyaka 21 kuzamura bashobora komekanywa ku babyeyi babo cyangwa bakareba iyomekanywa gusa niba (1) barahawe ingabire kandi (2) bafite icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro.
26.5
Gutanga Ibyemezo ku Ngoro y’Imana mu Mimerere Idasanzwe
26.5.1
Abanyamuryango bagiye Kwakira Ingabire Yabo Bwite
Abanyamuryango b’indakemwa bifuza kwakira ingabire yabo bwite bashobora kubikora iyo bujuje ibisabwa byose bikurikira:
-
Bafite nibura imyaka 18.
-
Barangije cyangwa ntabwo bakiri kwiga ishuri ry’isumbuye, segonderi, cyangwa iryo bihwanye.
-
Umwaka umwe wuzuye warashize nyuma y’ukwemezwa kwabo.
-
Biyumvamo icyifuzo cyo kubona no kubahiriza ibyemezo by’ingoro y’Imana mu buzima bwabo bwose.
Byiyongeyeho, umugabo agomba kugira Ubutambyi bwa Melikizedeki mbere yo guhabwa ingabire ye. Ku makuru areba abanyamuryango bitegura kwakira ingabire yabo bwite, reba 25.2.8. Ku makuru yerekeye umuntu ushobora kwakira ingabire, reba 27.2.1.
26.5.3
Abavugabutumwa Bato Bavuye mu Butumwa bwa Kure yo mu Rugo
Umuyobozi w’ivugabutumwa agena igihe kandi akanatangiza icyemezo kugira ngo kizatakaze agaciro amezi atatu uhereye ku itariki umuvugabutumwa agaruka mu rugo.
Umwepiskopi akoresha ikiganiro ntaramakuru abavugabutumwa bagarutse kugira ngo atange icyemezo ku ngoro y’Imana gishya hafi y’indunduro y’igihe cy’ugutakaza agaciro cy’amezi atatu.
26.5.4
Abanyamuryango Batabaye muri Paruwasi Imwe mu gihe Nibura cy’Umwaka Umwe
Umwepiskopi cyangwa umujyanama wabishinzwe ahamagara umwepiskopi uheruka mbere yo gukoresha ikiganiro ntaramakuru cy’icyemezo ku ngoro y’Imana.
26.5.7
Abanyamuryango Biyizi nk’Abahinduje igitsina
Umuyobozi w’urumambo akwiye kugisha inama Ubuyobozi bw’Intara kugira ngo yite ku mimerere y’umuntu ku giti cye mu bwumve n’urukundo nk’ibya Kristo (reba 38.6.23).
26.5.8
Abanyamuryango Bakoze Icyaha Gikakaye
munyamuryango wakoze icyaha gikakaye ashobora kutabona icyemezo ku ngoro y’Imana kugeza yarihannye (reba 32.6).
26.5.9
Abanyamuryango Bamaze Kongera Kwemerwa mu Itorero nyuma y’Iseswa cyangwa Ukwivana mu Bunyamuryango
26.5.9.1
Abanyamuryango Batari Barahawe Ingabire Mbere
Aba banyamuryango bashobora kudahabwa ibyemezo kugira ngo bahabwe ingabire yabo bwite kugeza umwaka umwe wuzuye nyuma y’itariki y’ukwemerwa na none mu Itorero mu mubatizo n’ukwemezwa.
26.5.9.2
Abanyamuryango Bari Barahawe Ingabire Mbere
Abanyamuryango bari barahawe ingabire mbere bashobora kutabona icyemezo ku ngoro y’Imana icyo ari cyo cyose kugeza imigisha yabo y’ingoro y’Imana igaruwe binyuze mu mugenzo w’ukugarurwa bw’imigisha.