Ibitabo by’amabwiriza n’Imihamagaro
7. Ubuyobozi bwa Paruwasi


“7. Ubuyobozi bwa paruwasi,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange (2023).

“7. Ubuyobozi bwa paruwasi,” Ibyatoranyijwe mu Gitabo cy’amabwiriza Rusange.

umugabo urimo kuvugira ku gatuti

7.

Ubuyobozi bwa Paruwasi

7.1

Umwepiskopi n’Abajyanama Be

Umwepiskopi afite imfunguzo z’ubutambyi kugira ngo ayobore umurimo w’Itorero muri paruwasi (reba 3.4.1). We n’abajyanama be bagize ubuyobozi bwa paruwasi.

Umwepiskopi afite inshingano z’ibanze eshanu:

  • Ni umutambyi mukuru uyoboye muri paruwasi.

  • Ni umuyobozi w’Ubutambyi bwa Aroni.

  • Ni umucamanza rusange.

  • Ahuza ibikorwa by’umurimo w’agakiza n’ikuzwa, harimo kwita ku bakennye.

  • Agenzura inyandiko nshyinguramakuru, imari n’imikoreshereze y’urusengero.

Inshingano ya mbere y’umwepiskopi ni iy’urubyiruko ruzamuka muri paruwasi (abana, urubyiruko n’urw’abakuze b’ingaragu). Kugira ngo abashe kwibanda kuri iyi nshingano, atanga ububasha ku mikoro myinshi (reba 4.2.5).

7.1.1

Umutambyi Mukuru Uyoboye

Umwepiskopi ni umuyobozi w’ibanze w’ibya roho muri paruwasi.

7.1.1.1

Imitunganyirize ya Paruwasi n’Amahuriro y’Ubutambyi

Umwepiskopi afite inshingano ku bw’amatsinda ya paruwasi y’Umuryango w’Ihumure n’Urubyiruko rw’Abakobwa. Ashinga abajyanama be amatsinda y’Ishuri ryo ku Cyumweru n’Ishuri ry’Ibanze n’izindi gahunda za paruwasi.

Inshingano z’umwepiskopi ku bw’amahuriro y’Ubutambyi bwa Aroni zivunaguye muri 7.1.2. Inshingano ze ku bw’amahuriro y’abakuru zivunaguye muri 8.3.1.

7.1.1.2

Imigenzo n’Imigisha

Umwepiskopi acunga imitangire y’imigenzo n’imigisha ikurikira muri paruwasi:

  • Isakaramentu

  • Kwita no guha umugisha abana

  • Umubatizo n’ukwemezwa by’abana b’imyaka umunani banditswe (ku bw’abahindutse, reba 31.2.3.2)

  • Itangwa ry’Ubutambyi bwa Aroni n’ukwimikwa mu nzego z’umudiyakoni, umwigisha n’umutambyi

7.1.1.3

Inteko n’Amanama

Umwepiskopi ayobora inteko ya paruwasi n’inteko y’urubyiruko rwa paruwasi (reba 29.2.5 na 29.2.6).

Ubuyobozi bwa paruwasi butunganya amateraniro y’isakaramentu n’andi materaniro ya paruwasi atondetse mu gice cya 29.

7.1.1.4

Imihamagaro n’Ukuruhura

Inshingano z’umwepiskopi ku bw’imihamagaro n’ukuruhura zivunaguye mu gice cya 30.

7.1.2

Umuyobozi w’Ubutambyi bwa Aroni

Umwepiskopi afite inshingano zikurikira nk’umuyobozi w’Ubutambyi bwa Aroni muri paruwasi. Abajyanama be baramufasha.

  • Ashyigikira ababyeyi mu kwigisha urubyiruko.

  • Agenzura amahuriro y’Ubutambyi bwa Aroni n’amashuri y’Urubyiruko rw’Abakobwa. Umwepiskopi ni umuyobozi w’ihuriro ry’abatambyi (reba Inyigisho n’Ibihango 107:87–88). Umujyanama we wa mbere afite mu nshingano ihuriro ry’abigisha. Umujyanama we wa kabiri afite mu nshingano ihuriro ry’abadiyakoni.

  • Ajya inama n’umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abakobwa wa paruwasi.

  • Ahura buri gihe na buri rubyiruko.

7.1.3

Umucamanza Rusange

Umwepiskopi ni umucamanza rusange muri paruwasi (reba Inyigisho n’Ibihango 107:71–74). Afite inshingano zikurikira:

  • Gufasha urubyiruko n’abakuru kuzuza ibisabwa no kuba indakemwa ku cyemezo ku ngoro y’Imana.

  • Kuyobora ibiganiro ntaramakuru nk’uko bivunaguye muri 31.2.

  • Ahura n’abanyamuryango ba paruwasi bashaka ubujyanama bw’ibya roho, bafite ibibazo bwite bibaremereye, cyangwa bakoze ibyaha bikakaye, ubafasha kwiyegereza ububasha bukiza bwa Yesu Kristo.

  • Baranagajwe imbere n’umuyobozi w’urumambo, batumiza inteko z’ubunyamuryango uko bikenewe. Ku bw’imirongo ngenderwaho, reba igice 32.

7.1.4

Guhuza ibikorwa by’Umurimo w’Agakiza n’Ikuzwa

Umwepiskopi ahuza ibikorwa by’umurimo w’agakiza n’ikuzwa muri paruwasi (reba igice 1). Abajyanama be n’abandi bayobozi ba paruwasi baramufasha.

7.1.4.1

Kuyobora Imihate yo Kwita kuri Abo Bakennye mu by’Umubiri

Ku makuru yisumbuyeho yerekeye uko umwepiskopu yita kuri abo bakennye, reba 22.6.1.

7.1.5

Inyandiko nshyinguramakuru, Imari n’Urusengero

Ku makuru yerekeye inyandiko nshyinguramakuru, reba igice cya 33. Ku makuru yerekeye imari, harimo icya cumi, reba igice cya 34. Ku makuru yerekeye insengero, reba igice cya 33.

7.3

Umunyamabanga Mukuru n’Abanyamabanga Bakuru Bungirije ba Paruwasi

Ubuyobozi bwa paruwasi butanga umuntu ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki kugira ngo afashe nk’umunyamabanga mukuru wa paruwasi.

Afite inshingano zikurikira:

  • Guhura n’ubuyobozi bwa paruwasi no gutegura ingingo z’inama nk’uko yabiherewe umukoro.

  • Gufasha nk’umunyamuryango w’inteko no kwitabira amanama y’inteko ya paruwasi.

  • Kugenga ibihe bya gahunda ku bw’ubuyobozi bwa paruwasi.

7.4

Umwanditsi n’Abanditsi ba Paruwasi Bungirije

Inshingano z’umwanditsi n’abanditsi ba paruwasi bungirije zivunaguye muri 33.4.2.