2024
Imana Izadushyigikira kandi Izaturengera
Kanama 2024


“Imana Izadushyigikira kandi Izaturengera, ” Liyahona, Kanama 2024.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Kanama 2024

Imana Izadushyigikira kandi Izaturengera

Nk’Umutware w’ingabo Moroni, dushobora kwakira ubufasha bw’Imana n’ububasha bwo kunesha intamabara duhura na zo mu buzima.

Umutware w’ingabo Moroni afite Ibendera ry’ubwigenge

Ibishushanyo byashushanyijwe na Eric Chow

Igihe nasomye Igitabo cya Morumoni bwa mbere, nanejejwe n’amateka y’intambara hagati y’Abanefi n’Abalamani. Natunguwe n’ukwizera, uubuhanga, n’amayeri yakoreshejwe n’ umutware w’ingabo Moroni, umuyobozi w’ingabo wagizwe umugaba mukuru w’ingabo z’Abanefi igihe yari afite imyaka 25 gusa. Yari umunyabwenge, akomeye, kandi ari umuhanga. Yari ashishikajwe n’ubwisanzure n’imibereho y’abantu be. (Reba Aluma 48:11-12.)

Aho kugira ngo yirate intsinzi ya gisirikare ku giti cye, Moroni yatuye Imana intsinzi ndetse no ku bufasha bwayo bwera ingabo ze zahawe babusabiwe n’abagore n’abana batarwanaga. Yabwiye umuyobozi w’ingabo zatsinzwe ati: “Nyagasani … yabarekuriye mu maboko yacu. None ubu ndashaka ko ukwiriye gusobanukirwa ko ibi … kubera iyobokamana yacu n’ukwizera kwacu muri Kristo.” Noneho Moroni asangiza ubushishozi bwa gihanuzi ati: “Imana izadushyigikira, kandi izaturinda, kandi izaturengera, igihe cyose uko tuzaba indahemuka kuri yo, no ku kwizera kwacu, n’iyobokamana ryacu” (Aluma 44:3, 4).

Nyuma y’igihe, naje kubona amahame meza ya Moroni dushobora gukoresha ngo adufashe guhangana n’imbogamizi z’ubuzima bwacu bw’iki gihe. Uko dushyira ukwizera muri Yesu Kristo, Umukiza w’isi, azaduha umugisha hamwe n’ububasha Bwe. Ariko kugira ngo abikore kandi natwe tubone imigisha Ye, dukeneye gusobanukirwa intego yacu, tugashyiraho ingamba ngo tugere ku ntsinzi, ubundi tukitegura intambara z’ikigereranyo duhura na zo, nk’uko Moroni yiteguye kandi agahangana n’intambara nyazo mu buzima bwe. Uko tubikora dutyo, Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo bazadufasha kandi bazaturengera.

Gusobanukirwa Intego Yacu

Moroni yasubiyemo kenshi yibutsa abantu abo bari bo (abaragwa b’igihango cya Aburahamu), abande (abana bakundwa b’Imana), ndetse n’impamvu barwanaga (umuryango, ukwizera, n’ubwisanzure). Moroni yigishije abantu be ko barwanaga ku bw’ukurokoka kwabo n’ubwisanzure bwabo ku gukandamizwa n’uburetwa. Mu buryo butandukanye, abanzi babo barwaniraga kwishyira hejuru n’ububasha bakandamiza abandi.

Igihe Abanefi bashakishaga guhirika ubuyobozi ku bw’ inyungu zabo bwite,Moroni yaciye ikote rye maze yandika ku gace karyo ibice by’ingenzi by’ubutumwa bwe bugira buti: “Mu rwibutso rw’Imana yacu, iyobokamana ryacu, n’ubwigenge, n’amahoro yacu, abagore bacu, n’abana bacu.” Yazamuye iri bendera, yise “ibendera ry’ubwigenge,” ku mpera y’igiti kandi yaryifashishije yibutsa abantu impavu y’urugamba no kubagarura kuri iyo mpamvu. (Reba Aluma 46:12–13, 19–20.)

Mu ntambara z’ubuzima mu bya roho, “tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana … n’abategeka umwijima … [kandi] n’ubugome mu bya roho.”(Abefeso 6:12). Natwe, dukeneye kwibutswa icyo intamabara turwana igamije. Umukuru Neal A.Maxwell (1962-2004), wahoze ari umwe mu Ihuriro ry’ Intumwa Cume n’Ebyiri, yagaragaje ibitekerezo bye neza, munshamake, y’ikiganiro.

Muri 2004, nasuye Umukuru Maxwell mu cyumba cy’ibitaro yarimo mbere gato ko apfa. Yari afitiye urukundo buri wese wamusuye cyangwa wamufashije. Abakozi b’ibitaro bagiye mu cyumba cye maze bagaruka barira. Naramubwiye, “Umukuru Maxwell, ibi biragoye.” Yasetse amwenyura buhoro cyane, ati “yewe, Dale, turi ibiremwa bihoraho biba mu buzima bupfa. Tuva mu mubiri, nk’uko ifi iva mu mazi. Igihe dufite ukwizera ku buzima buhoraho nibwo ibi bigira igisobanuro.”

Ntidukwiye gukura na rimwe ijisho k’ubumana buturimo n’intumbero y’ubuziraherezo ndetse n’imbaraga za sekibi ziturwanya. Kumva neza umugambi wa Data wo mu Ijuru w’agakiza bizadufasha gukomeza kurwanira agakiza kacu gahoraho n’ubwisanzure bwo kuva mu buretwa bw’ibya roho.

abantu bategura ibirindiro

Bategura ingamba y’intsinzi

Mu ntambara yose ingabo ze zarwanye, Moroni yafashe ingamba y’insinzi. Yakoresheje ba maneko kugira ngo amenye ibikorwa n’imigambi y’abanzi be. Yasabye ubujyanama umuhanuzi, Aluma. Ubundi Moroni akoresha iyo nama mu kuyobora urugamba. Yakwirakwije ibikoresho aho bikenewe, ashyira abasirikare benshi mu migi itari ifite ubwirinzi. Yakoze gahunda y’urugamba agendeye ku makuru agezweho.

Ubundi afatirana ingabo z’umwanzi. Ntabwo yigeze yirara kubera intsinzi zo mu gihe cyashize; ahubwo, yakomeje guteza imbere ubushobozi bw’ingabo ze bwo guhangana n’ejo hazaza.

Twakoresha natwe ubu buryo mu guhangana n’intambara za roho. Dushobora gutangira tugenzura ibyo Satani ari kugerageza gukora mu buzima bwacu. Agerageza kudukura ku ntego yacu. Igihe duhuye n’ikigeragezo, dukwiye kwibaza tuti:

  • Ni gute iki gikorwa ku ruhare rwange kiba inzitizi z’ijambo ry’Imana ryahishuwe?

  • Ni izihe ngaruka zo gukora iki gikorwa?

  • Iki gikorwa se kizatuma nuzuza intego yange hano ku isi?

Tugomba kugenzura neza n’ingaruka zava mu kugwa mu dushuko duto. Uko tugwa mubishuko, tunywa “uburozi ku rugero rutandukanye” (Aluma 47:18), uburyo bwa nyabwo bukoreshwa n’imbaraga z’ikibi bushobora kutugeza kugusenyuka kwa roho.

Dushobora kwirinda ibishuko bya satani dukurikira inama duhabwa n’umuhanuzi w’iminsi yanyuma. Kugenza gutyo bituma twubaha intumbero y’ubuzima buhoraho bigatuma dusuzuma ibikorwa byacu. Gushyiraho ingamba z’uko tuzahangana n’ibishuko bituruka mu mibereho yacu itandukanye bizatuma dukora amahitamo meza kurusha andi muri icyo gihe. Ingamba zateguwe kare zizadufasha kwirinda ibyadukura ku ntego yacu y’ubuzima buhoraho.

Urugero ni urw’ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga rishobora kuba icyuma gifite ubugi ku mpande zombi, hose hakora neza cyangwa hakangiza, bitewe n’uko tugikoresheje. Kudufasha kugira amahitamo meza ku bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, urubyiruko n’abakuze basura “Gira inshingano ku ikoranabuhanga” na For the Strength of Youth: A Guide for Making Choices. Ibi bitwibutsa intego yacu,bituyobora kuri Yesu Kristo, kandi bikadufasha kugira Roho Mutagatifu mu buzima bwacu. Gutegura uko, ryari, hehe tuzakoresha ikoranabuhanga twikingira ibigusha, ibigeragezo by’isi.

Abalamani batera ubwirinzi bw’Abanefi

Kwitegura intambara zahato nahato

Yikanga intambara z’ejo hazaza, Moroni yari yarateguye abantu be umwe ku wundi hamwe n’intwaro, ingabo, ingofero, n’imyambaro y’uruhu runini. Yateguye abantu be muri rusange azengurutsa imigi n’ubwirinzi, banazengurutsaho ibirundo by’ubutaka.

Kuri roho, twitegura buri wese twubaha amategeko y’Imana. Dukora kandi tukubaha ibihango n’Imana bizana imbaraga za Yesu Kristo mu buzima bwacu. Tujya mu bikorwa by’umuntu ku giti cye byo guhimbaza, nko gusenga, kwiyiriza, no kwiga ibyanditswe bitagatifu. Dukora mu kwizera, dusubiza impanuro duhabwa ziva kuri roho. Duhora twitegura gufata isakaramentu kandi dutunganye. Uko tubikora Umukiza ahinduka nyakuri mu buzima bwacu, nkuko Yabaye nyakuri kuri Moroni, wari ashikamye mu kwizera muri Yesu Kristo. Moroni yari azi kwiringira Umukiza kugira ngo amuyobore ndetse anamukize (Reba Aluma 48:16). Natwe, dushobora kwiringira Yesu Kristo kugira ngo atuyobore anadukize.

Dushobora gukomeza kwitegura kurushaho dukomeza imiryango yacu. Data wa twese wo mu Ijuru yadushyize mu miryango kugira ngo twishime kandi twitegure kugaruka kuri We. Imiryangio yacu yaba isoko yo kudufasha. Twese twakumva umunezero, urukundo uko twibuka ko tugize umuryango mugari w’Imana, hatitawe ku bibazo bya buri muntu mu miryango yacu.

Dushobora gukorera hamwe tukagira imbaraga no kwitegura kurwana intambara za roho uko twihuza n’imbaga nyamwinshi z’Abera. Imambo zacu n’uturere bitubera ahantu ho guhungira no kwirinda. Dushobora kugaburira buri wese mu buryo bwa roho, gufasha buri wese kubaha amategeko y’Imana, no gushishikariza buri wese kwiringira Kristu, igihe cyose kandi byumwihariko ibihe by’amakuba. Igihe twahuye, tubona ko tutarwana intambara zacu twenyine. Dufite inshuti, abarimu, n’abayobozi badufasha kandi bakaturinda. Twese turakomera iyo twiteguriye hamwe.

Biratangaje, Moroni yasanishije ibyishimo byose by’abantu be no kuba barakomeje kuba abanyakuri mu kwizera mu Mana no mu iyobokamana. Nka Moroni, tugomba kubona ko umunezero uza kubera Data wo mu Ijuru n’umugambi We ndetse no kubera Yesu Kristo n’Impongano Ye. Uko dukomeza gusobanukirwa n’intego yacu, ingamba zitugeza ku ntsinzi, no kwitegura intambara za hato na hato, duhabwa imbaraga n’ubufasha bw’Imana.

Nka Moroni, ndabizi ko Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo bazana ubwisanzure butuvana mu buretwa: ubwisanzure bwo kuva mu rupfu n’icyaha. Baduha umugisha hamwe n’imbaraga Zabo igihe tubiringiye mu bintu byose.

Aho byavuye

  1. Taking Charge of Technology,” Isomero ry’Inkuru nziza.

  2. Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko: Imfashanyigisho yo Gukora Amahitamo (2022),Isomero ry’Inkuru nziza.

  3. Reba Russell M. Nelson, “Joy and Spiritual Survival,” Liyahona, Ugushyingo 2016, 82.