2021
Amateka y’Umuryango Afasha Abakurambere Bacu
Ukuboza 2021


“Amateka y’Umuryango Afasha Abakurambere Bacu,” Liyahona, Ukuboza 2021

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Ukuboza 2021

Amateka y’Umuryango Afasha Abakurambere Bacu

Amateka y’umuryango n’ukuvumbura no kwiga ku banyamuryango bacu. Kandi tukanashyira hamwe amakuru yerekeranye n’abakurambere bacu kugira ngo dushobore gukora umurimo wo mu ngoro y’Imana ku bwabo.

alt text

Imiryango ni ishingiro ku mugambi wa Data wo mu Ijuru w’ibyishimo. Yateguriye inzira imiryango kugira ngo izakomezanye burundu. Uko dukora amateka y’umuryango wacu n’umurimo wo mu ngoro y’Imana, dufasha gushyira abagize umuryango wacu, haba abazima n’abapfuye, hamwe. (“Umurimo wo mu ngoro y’Imana” uvuga kwakira imigenzo y’ingoro y’Imana ku bwacu, nko komekanywa n’uwo twashakanye, ndetse no gukora imigenzo mu ngoro y’Imana ku bw’abakurambere bacu.)

Amateka y’Umuryango n’Umurimo wo mu Ngoro y’Imana

Buri muntu wabayeho cyangwa uzabaho ku isi akeneye imigenzo y’inkuru nziza. Niba abakurambere bacu bataragize ayo mahirwe, dushobora kubakorera imigenzo mu ngoro y’Imana. Imwe muri iyo migenzo ni ukomekanywa n’abagize umuryango wacu. Kuba “Twaromekanyijwe” bivuga ko tuzabasha kubana burundu n’imiryango yacu nituba abakiranutsi. Dushobora komekanywa ku miryango yacu gusa mu ngoro y’Imana.

Imigisha y’Umurimo w’Amateka y’Umuryango

umuryango

Amateka y’umuryango ashobora kudufasha gukomeza imibanire yacu n’abagize umuryango wacu bakiriho. Uko dusangiza inkuru, amafoto, n’izindi nyibutso na buri wese, dushyiraho amasano y’imiryango. Dukomeza kandi urukundo buri wese afitiye undi. Abahanuzi basezeranyije kandi ko gukora ku mateka y’umuryango bizarushaho kutuzana hafi ya Yesu Kristo.

Gushakisha Abakurambere Bacu

inyandiko nshyinguramakuru mu Gishinwa

Data wo mu Ijuru ashaka ko twomekanywa n’imiryango yacu y’ubu ndetse no ku bakurambere bacu. Mbere yuko twomekanywa ku bakurambere bacu, dukeneye gushakisha noneho tukabika amakuru yerekeranye na bo. Ariko amateka y’umuryango arenze gushakisha gusa amazina, amatariki, n’ahantu. Uko twiga ku bakurambere bacu, tuzumva turushaho gusabana nabo.