2021
Amabaruwa ya Pawulo
Nzeri 2021


“Amabaruwa ya Pawulo,” Inkuru z’Isezerano Rishya zigenewe Abasomyi Bato, 2019

“Amabaruwa ya Pawulo”

Ubutumwa ngarukakwezi Inshuti , Nzeri 2021

1:9

Amabaruwa ya Pawulo

1 Abakorinto 1 n’ Abagalatiya 1

Intumwa Pawulo yafashije kuyobora Itorero nyuma y’uko Yesu asubiye mu ijuru. Icyo gihe, nta telefoni cyangwa murandasi byari bihari. Biyo Pawulo yanditse amabaruwa ku banyamuryango b’Itorero.

umugore asoma ibaruwa

Pawulo yandikiye abantu bo mu mujyi w’i Korinto. Yababwiye kubabarira abandi. Yababwiye kujya bihangana. Yanditse ibyerekeye Yesu.

umugabo asoma ibaruwa

Pawulo yandikiye abantu bari ahantu hitwa Galatiya. Yababwiye gukunda bagenzi babo. Yababwiye uko Roho yumvikana.

umwana asoma ibaruwa

Amabaruwa ya Pawulo yari ingirakamaro ku buryo yabaye igice cya Bibiliya. Ushobora kuyasoma mu Isezerano Rishya.

abana bareba Igiterane rusange

Nshobora kwigira mu nyigisho za Pawulo. Ndatega amatwi ibyo umuhanuzi n’intumwa bigisha uyu munsi!

Urupapuro rw’Amashusho asigwamo amabara

Nkunda Bibiliya!

umwana asoma Bibiliya hamwe na se

kanda ku ifoto kugira ngo uyimure.

Igishushanyo cya Apryl Stott