“Igiterane Rusange: Iteraniro ry’Itorero ku Isi hose,” Liyahona, Nzeri 2021
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Nzeri 2021
Igiterane Rusange: Iteraniro ry’Itorero ku Isi hose
Dutega amatwi abahanuzi n’abandi bayobozi b’Itorero mu giterane rusange. Batwigisha ibyo Imana ishaka ko twumva.
Buri Mata n’Ukwakira, Itorero ritegura urwunge rw’amateraniro yitwa igiterane rusange. Abayobozi bigisha kuri kandi bakanahamya Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye. Igiterane rusange kibera mu Mujyi wa Salt Lake, Utah, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. kandi kigasakazwa ku isi hose mu ndimi ziri hejuru ya 80. Abanyamuryango bose n’abandi bantu bishishikaje batumiwe gutega amatwi ibyigisho.
Ibiterane bya Mbere by’Itorero
Itorero ryatunganyijwe mu buryo buzwi mu nama yo kuwa 6 Mata. 1830 (reba Inyigisho n’Ibihango 20). Igiterane rusange cya mbere cyabaye kuwa 9 Kamena, 1830. Guhera ubwo, ibiterane rusange byarabaye bigendeye ku buyobozi bw’Umuyobozi w’Itorero ahantu hose abanyamuryango babasha guterana. Mu myaka 1840, abayobozi batangiye gukora igiterane kabiri mu mwaka.
Ukuntu Ibiterane Biteguwe Uyu munsi
Ubuyobozi bwa Mbere, Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri n’abandi bayobozi b’Itorero bafata ijambo mu giterane rusange. Korali Tabernacle kuri Temple Square n’andi makorali y’Itorero araririmba. Buri giterane kigira amateraniro atanu: atatu kuwa Gatandatu n’abiri ku Cyumweru. Muri Mata, iteraniro rya gatatu kuwa Gatandatu ni iry’abanyamuryango b’amahuriro y’Ubutambyi bwa Aroni na Melekisedeki. Mu Kwakira, ni iry’abanyamuryango b’Umuryango w’Ihumure n’Urubyiruko rw’Abakobwa.
Inyigisho z’Abayobozi
Mu mezi mbere y’igiterane, abayobozi b’Itorero basengera ibyo kwigisha. Nyagasani abahumekamo kumenya ibyo bakwiye kuvuga. Bigisha ukuri kw’inkuru nziza kandi bakadutumira gukuriza amategeko y’Imana. Banaduhamiriza Yesu Kristo kandi bakadushishikariza kumukurikira.
Kwigira mu Giterane
Mbere y’igiterane rusange, dushobora gusenga kugira ngo twumve ibyo Nyagasani ashaka ko twiga. Uko dutega amatwi ibyigisho, Roho izatwigisha ibyo dukeneye kumenya. Nyuma y’igiterane, ibyigisho biboneka kuri ChurchofJesusChrist.org, muri porogaramu y’Isomero ry’Inkuru Nziza, no muri Liyahona. Dushobora kwiga mu isengesho ibyigisho kugira ngo tumenye ibyerekeye Yesu Kristo biruseho n’inkuru nziza Ye.
Kuva mu Byanditswe Bitagatifu
Yesu Kristo yigishije ko dukwiye guterana kenshi (reba 3 Nefi 18:22).
Iyo abanyamuryango b’Itorero bahimbarije hamwe, Nyagasani azabana na bo (reba Matayo 18:20).
Nyagayategetse abanyamuryango b’Itorero ”kwigishanya no kubakana” (Inyigisho n’Ibihango 43:8).
Uko abanyamuryango b”Itorero berekana ukwizera muri Kristo, Roho We azaba ari kumwe na bo uko bazaterana (reba Inyigisho n’Ibihango 44:2).
© 2021 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa mu Cyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, September 2021. Kinyarwanda. 17473 716