2019
Uburyo bwo gusangira ubuhamya neza
Werurwe 2019


ministering

Amahame y’Umurimo w’Imana, Werurwe 2019

Uburyo bwo gusangira ubuhamya neza

Gukora Umurimo w’Imana ni uguhamya Uburyo bushya bwo gukora Umurimo w’Imana bushobora kongera amahirwe yo gusangiza ubuhamya mu nzira zateganijwe n’izitarateganijwe.

Twasezeranye “guhagarara nk’abahamya b’Imana mu bihe byose no mubintu byose, kandi n’ahantu hose” (Mosaya 18:9). Gusangiza ubuhamya bwacu n’uburyo bwo guhagarara nk’umuhamya kandi ni inzira ikomeye yo gusaba umwuka wera gukora ku mitima y’abantu no guhindura ubuzima bwabo.

Perezida M. Russell Ballard, Perezida w’Agateganyo w’Inteko y’Intumwa Cumi n’ebyiri yaravuze ati: “Ubuhamya—ubuhamya nyabwo, bwaturutse ku mwuka kandi bukemezwa na Mwuka Wera—buhindura ubuzima”.1

Ariko gusangiza ubuhamya bwacu bishobora gutera ubwoba cyangwa kugora bamwe muri twe. Ibyo bishobora guterwa n’uko dutekereza gusangiza ubuhamya bwacu nk’ikintu dukora mu gihe cy’inama yo kwiyiriza n’ubuhamya cyangwa igihe cyo kwigisha isomo. Muri ibyo bihe byateganijwe dukunze gukoresha amagambo n’ interuro runaka bidakoreshwa mu mvugo y’ibiganiro bisanzwe.

Gusangiza ubuhamya bishobora kuba umugisha uhoraho mu buzima bwacu no mu buzima bw’abandi iyo dusobanukiwe uburyo byoroshye gusangiza abandi ibyo twemera ahantu aho ariho hose. Dore bimwe mu bitekerezo waheraho.

Bifate nk’ibintu bisanzwe

Ubuhamya ntibukeneye gutangizwa n’interuro ivuga ngo “Ndashaka kubaha ubuhamya bwanjye” nta nubwo ikeneye gusozwa n’ijambo “ Mu izina rya Yesu Kristo, Amen.” Ubuhamya ni ukwatura icyo twemera kandi tuzi ko ari ukuri Ubwo rero, wasura umuturanyi wawe mu mudugudu ku kibazo afite umubwire uti: “Nzi ko Imana isubiza amasengesho,” bishobora kugira imbaraga nk’ubundi buhamya busangijwe ku gatuti mw’Itorero. Imbaraga ntizituruka ku mvugo iryoshye; zituruka kuri Mwuka Wera yemeza ukuri (reba Amahame n’Amasezerano 100:7–8).

Huza n’injyana y’ikiganiro gisanzwe

Niba dufite ubushake bwo gusangiza, hari amahirwe menshi ari hafi yacu yo kwinjiza ubuhamya mu biganiro bya buri munsi. Urugero:

  • Umuntu akubajije ibijyanye n’uko wikendi yawe yagenze. Uramushubije uti: “yagenze neza cyane” “Amateraniro yabaye yaranshimishije uko nabyifuzaga.”

  • Umuntu yifatanije nawe nyuma y’uko amenya ikibazo ufite mu buzima bwawe ati: “urakoze kunyitaho. Ndabizi ko Imana izanshoboza Yahambereye kuva mbere

  • “Nizeye ko iki kirere kibi kiribuhinduke mu kanya,” cyangwa ati: “ biragaragara ko bisi yatinze,” cyangwa ati: “ reba uko imodoka zabaye nyinshi mu muhanda.” “Nzi neza ko Imana iri budufashe byose bigende neza.”

Sangiza kubyo wakoze cyangwa wahuye nabyo mu mibereho yawe

Akenshi tuganiriza abandi ku ngorane zacu. Iyo hari ukuganirije kubyo bari guhura nabyo, wakagombye kumusangiza igihe Imana yagufashaga mu bigeragezo byawe kandi ugahamya ko uzi ko nabo ishobora kubafasha. Nyagasani yavuze ko adukomeza mu bigeragezo byacu bityo “ngo muzantangire ubuhamya nyuma kandi muzamenye by’ukuri ko Jyewe, Nyagasani Imana, nsura abantu banjye mu makuba yabo” (Mosaya 24:14). Dushobora guhagarara nk’abahamya be igihe duhamya uburyo tuzi ko yadufashije mu bigeragezo byacu.

Witegure

Kuri bamwe muri twe, gusangiza ubuhamya batabyiteguye bishobora gutera ubwoba. Hari inzira dushobora kwiteguramo mbere kandi “Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu” (1 Petero 3:15).

Icyambere, kuba witeguye bisobanura kwitondera ku buryo ubayeho. Ese duhamagara Mwuka Wera mu buzima bwacu tukanashimangira buri munsi ubuhamya bwacu tubinyujije mu mibereho itunganye? Ese duha umwuka amahirwe yo kutuganiriza no kuduha amagambo dukeneye binyuze mu isengesho no kwiga ibyanditswe byera? Nk’uko Nyagasani yagiriye inama Hyrum Smith ati: “ntiwihutire kuvuga ijambo ryanjye, ahubwo banza ushake kugira ijambo ryanjye, kandi nibwo ururimi rwawe ruzabohorwa” (Amahame n’Amasezerano11:21).

Icya kabiri, kuba witeguye bishobora gusobanura kureba kure no kwita ku mahirwe ushobora kuzagira wa munsi cyangwa cya cyumweru yo gusangiza ubuhamya bwawe. Ushobora kwitegura ayo mahirwe utekereza igihe bashobora kuzaguha amahirwe yo gusangiza ibyo wizera.

Komeza gushyira umutima wawe ku Mukiza n’Amahame ye.

Perezida Ballard yarigishije ati: “Nubwo twagira ubuhamya ku bintu byinshi nk’abanyamuryango b’Itorero, hari ukuri kw’ibanze dukeneye buri gihe kwigishanya no gusangiza.” “Imana ni Data wa twese kandi Yesu ni Kristo. Umugambi w’agakiza ushingiye ku mpongano y’Umukiza. Joseph Smith yagaruye inkuru nziza y’iteka ya Yesu Kristo yuzuye, kandi Igitabo cya Moromoni ni gihamya ko ubuhamya bwacu ari ukuri.” Iyo tugaragaza uko kuri kuvuye ku mutima, tuba dutumira umwuka kuba umuhamya ko ibyo twavuze ari ukuri. Perezida Ballard yabishimangiye ati: “umwuka ntushobora gutangirwa iyo ubuhamya butunganye bwa Kristo buvuzwe.”2

Urugero rw’Umukiza

Amaze kunanizwa n’urugendo rwo muri Samariya, Umukiza arahagarara ku iriba ngo aruhuke nuko ahahurira n’umugore. Yatangiye ikiganiro kijyanye no kuvoma amazi mw’iriba. Gutangirira ku murimo mugore yakoraga buri munsi byahaye Yesu uburyo bwo guhamya ko amazi y’ubugingo n’ubuzima bw’iteka biboneka ku bamwizera bose (reba Yohana 4:13–15, 25–26).

Ubuhamya bworoheje bushobora guhindura ubuzima

Perezida Russell M. Nelson yabwiye umuforomokazi wabajije uwahoze ari Dogiteri Nelson ikibazo arangije igikorwa gikomeye cyo kubaga. “Kuki utameze nk’abandi baganga babaga?” Bamwe mu baganga babaga yari azi, bihanganaga gacye kandi ntabwo bakoreshaga imvugo nziza mu gihe babaga bakora igikorwa gikomeye cyo kubaga nk’icyo yararangije.

Dogiteri Nelson yashoboraga kuba yarasubije mu buryo bwinshi butandukanye. Ariko yarasubije ati: “Kubera ko nzi ko igitabo cya Moromoni ari ukuri.”

Igisubizo cye cyakanguriye umuforomokazi n’umugabo we kwiga igitabo cya Moromoni. Hashize igihe Perezida Nelson yaje kubatiza wa muforomokazi. Nyuma y’imyaka myinshi, mu gihe yari ayoboye igiterane cy’imambo muri Tennessee, Leta zunze Ubumwe za Amerika, nk’umuntu waherukaga guhabwa inshingano zo kuba Intumwa, Perezida Nelson yanejejwe no gutungurwa no kongera guhura na wa muforomokazi. Yamubwiye ko guhinduka kwe byazanywe n’ubuhamya bwe bworoheje hamwe n’uburyo yumvise igitabo cya Moromoni, byafashije abandi bantu 80 guhinduka.3

Ubutumire bwo gukora

Ntugatinye gusangiza ubuhamya bwawe. Bushobora guhesha umugisha abo ukorera umurimo w’Imana. Ni gute ugiye gushyira mu bikorwa biriya bitekerezo cyangwa ibyawe bwite ngo usangize ubuhamya bwawe uyu munsi?

Ibisobanuro

  1. M. Russell Ballard, “Ubuhamya bunoze,” Liahona, Ugushyingo. 2004, 40.

  2. M. Russell Ballard, “Ubuhamya bunoze,” 41.

  3. Muri Jason Swensen, Perezida Nelson aravuga ati: “Witegure gusobanura ubuhamya bwawe ukoresheje igitabo cya Moromoni ”. Igice cy’amakuru y’Itorero kuri LDS.org, Gashyantare 6, 2018, news.lds.org.